Kenya: Ibyavuye mu matora Kenyatta ari imbere, Raila Odinga umukurikira ngo yibwe – UMUSEKE

Kenya: Ibyavuye mu matora Kenyatta ari imbere, Raila Odinga umukurikira ngo yibwe

*Raila Odinga yavuze ko ubujura bw’amajwi bwabaye saa sita z’ijoro na saa munani,
*Yasabye abaturage gutuza, ikibazo cyo kwibwa amajwi ngo arakiganiraho n’ababishinzwe.

Mu kiganiro Raila Odinga yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu yavuze ko afite amakuru yizewe ko hari abantu binjiye mu byuma by’ikoranabuhanga bagabanya amajwi ye bongera aya Perezida Kenyatta bahanganye.

Raila Odinga utavuga rumwe na Leta yavuze ko hari uduce tubiri abantu b’aba hackers bamwibye amajwi

Raila Odinga wo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, yahakanye ibyavuye mu matora avuga ko ari “fake” kuko ngo abayobozi ba Komisiyo y’amatora ntibagaragaza impapuro zishimangira aamajwi batangaje.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze kugaragaza amajwi y’ibiri by’itora bigera kuri 91%, Perezida Uhuru Kenyatta ari imbere n’amajwi  54.5%, naho Raila Odinga aramukurikira na 44.6%.

Raila Odinga yabwiye abanyamakuru ko amatora yagenze neza, ariko ngo ikibazo cyabaye mu kwiba amajwi.

Yagize ati “Amajwi yibwe saa sita z’ijoro, na saa munani z’ijoro. Dufite amakuru yizewe.”

Yavuze ko amajwi yibwe n’abantu bo mu ishyaka rya Jubilee Party of Kenya rya Perezida Uhuru Kenyatta, gusa yirinze kuvuga uwamuhaye ayo makuru avuga ko ari ukumurinda ngo ataba yagirirwa nabi.

Odinga avuga ko kwiba amajwi bishobora kugira ingaruka mbi, ariko yasabye abaturage ba Kenya gutuza kuko ngo icyo kibazo baraza kukiganiraho n’ababishinzwe.

Imvururu zakurikiye amatora muri Kenya mu 2007 zaguyemo abantu 1100 abandi ibihumbi 600 barahunga, hari ukwikanga ko ibyabaye bishobora gusubira.

Uko amajwi akurikirana:

Perezida Uhuru Kenyatta ni we uri imbere mu majwi amaze kubarurwa

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Lambert

    09/08/2017 at 10:54 am

    Jyew uyu Odinga yaranyobeye kabisa

  2. Abimana Joel

    09/08/2017 at 11:46 am

    UMUSEKE uherutse kwandika ko Abahamya ba Yehova batajya batora.Andi madini nayo akavuga ko Abayobozi bashyirwaho n’imana.Nyamara twese tuzi neza uburyo abayobozi benshi bajyaho.Abenshi muli Afrika,bajyaho babanje gufata imbunda,bakamena amaraso.
    Iyo hashize igihe,batorwa n’abaturage.Urugero,president Habyarimana afata ubutegetsi muli 1974,yishe abanya Gitarama benshi cyane.Ndetse bica n’abatutsi batari bake.Amaze gufata ubutegetsi abanje kwica abantu,abanyamadini bose bavuze ko ari imana imushyizeho.Nyamara bali bazi neza ko yagiye ku butegetsi abanje kwica abantu benshi.
    Byerekana ko Abanyamadini nabo bagoreka ibyo Bible ivuga,bishakira Umugati nabo.
    Ikindi cyerekana ko atari imana ishyiraho abayobozi,nuko ku Munsi w’Imperuka,imana izamenagura Ubutegetsi bwose bwo ku isi (Daniel 2:44).Nkuko tubisoma muli Zaburi 110:5 na Ibyahishuwe 19:17,18,ku Munsi w’imperuka,imana izica abayobozi bo ku isi,ibagaburire ibisiga (birds).Ntabwo imana ariyo ishyiraho abayobozi.Ahubwo Bible ivuga ko ibihorera bagategeka kugeza ku munsi wa nyuma,ubwo izabica.
    Ariko siyo ibashyiraho.Abenshi bashyirwaho n’imbunda cyangwa amatora.Ariyo ibashyiraho,nta matora yaba.Mwibuke uburyo imana yashyizeho umwami DAWUDI.Yabwiye umuhanuzi aramwimika.

    • SANKARA

      09/08/2017 at 2:24 pm

      Urakoze cyane wowe witwa ABIMANA.Ntabwo ari imana ishyiraho ba Presidents.Ariyo ibashyiraho,ntabwo twajya mu matora.Kandi amatora menshi aba ari amanyanga (rigged elections).Ikindi kandi presidents benshi bo muli Africa,bafata ubutegetsi babanje kwica abantu benshi (Idi Amin,M7,Mugabe,Nkurunziza,Kayibanda,Habyarimana,Mobutu,Bagaza,Obote,Idris Debi,Kadafi,n’abandi benshi ntavuze).Ntabwo ari imana ibashyiraho,ahubwo ni IMBUNDA ibashyiraho,babanje kumena amaraso.Imana yanga abicanyi bose.

  3. Kamabare

    09/08/2017 at 11:56 am

    Birabe ibyuya ntibongere kwicana.

  4. Kamabare

    09/08/2017 at 3:03 pm

    Abenshi bashyirwaho n imbunda kandi imbunda n,iyo ibakuraho.Imana ntikorana n abicanyi irera.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock