Kenyatta yahaye imodoka Depite wiyamamaje n’amaguru – UMUSEKE

Kenyatta yahaye imodoka Depite wiyamamaje n’amaguru

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasohoje isezerano yari yarahaye John Paul Mwirigi ko azamuha imodoka namara gutorwa akaba Depite. Mwirigi wiyamamaje ngo abe umudepite uhagagariye Intara ya Igembe yiyamamazaga n’amaguru ava ku rugu rumwe ajya ku rundi.

Depite Mwirigi yahawe imodoka ikwiriye Intumwa ya rubanda

Amafoto Perezida Kenyatta yashyize kuri Twitter arerekana Mwirigi yishimiye kugabwa imfunguzo z’ivatiri yo mu bwoko bwa Land Cruiser.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza uyu mudepite mushya mu nteko Ishinga amategeko ya Kenya, yabanje kujya akoresha akoresha amaguru ajya gusura abaturage mu ngo zabo abasaba kuzamutora nyuma aza guhabwa igare ryamufashije kuzenguruka mu duce dutandukanye.

Abamushyigikiye bakunze kugaragaza ko bamuri inyuma. Icyo gihe yiyamamazaga avuga ko azahindura ubuzima bw’abatuye Kenya.

Uyu munyeshuri akaba n’intumwa y’abaturage bo muri Igembe y’Amagepfo mu nteko, yatsinze ku majwi 18 867 mu gihe uwaje amukurikiye mu bo bari bahanganye witwa Rufus Miriti yatowe n’abantu 15 411.

Abandi bakandida bari bahanganye n’iyi ntumwa ya rubanda, ni Mwenda Mzalendo wagize amajwi 7 695, Kubai Mutuma wagize 6 331 na Raphael Muriungi wagize 2 278.

Kuva yatorwa nawe ubu ubuzima burimo burahinduka mu buryo bwihuse.

Ubutwari yagaragaje ubwo yiyamamazaga burimo buratanga umusaruro

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. cyuma

    15/09/2017 at 2:55 pm

    Cool President ,nkunda ukuntu atikakaza ,Simple ,kandi ureka abaturage be bakishyira bakizana ,mwifurije indi nsinzi. Ni umuntu w’Umugabo Uhuru Kenyata

    • c

      16/09/2017 at 10:25 am

      Nyabuna mukosore hariya hejuru mwanditse ngo “imfunguzo z’ivatiri yo mu bwoko bwa Land Cruiser.”

  2. t cal

    19/09/2017 at 5:43 am

    hhhhhh ivatiri yo mu bwoko bwa land cruiser ibaho ra bantu babizi

  3. np

    20/09/2017 at 10:40 am

    ni byiza cyane Uhuru ,ni ntwali nka se umubyara,kd mwifurije gutsinda,17/10

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock