Kenya: Odinga yatangiye kugaragaza impungenge zo kwibwa amajwi – UMUSEKE

Kenya: Odinga yatangiye kugaragaza impungenge zo kwibwa amajwi

Mbere gato y’uko amatora ya Perezida aba muri Kenya, Raila Odinga ukuriye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Kenya yabwiye Al Jazeera ko hari impungege ko ibizava mu matora bitazaba bikurikije ukuri.

Raila Odinga yahaye gasopo abo bahanganye mu matora ngo nibiba amajwi bizaba bibi

Abaturage ba Kenya bazatora Umukuru w’igihugu kuri uyu Kabiri taliki ya 08, Kanama 2017.

Raila Odinga avuga ko akemanga uburyo bwo kubarura amajwi ashingiye ku kuba hari uduce tumwe na tumwe tw’igihugu tuzakoresha ikoranabuhanga mu kubarura amajwi n’ahandi bazakoresha uburyo bwa gakondo.

Kuri we ngo byerekana ko ntawakwizera ko amajwi azabarurwa neza. Yatanze gasopo ko kwiba amajwi batazabyemera, ngo ikimenyetso cyose kerekana ko yibwe kizateza ibibazo.

Bamwe mu baturage batangiye guhunga uduce batuyemo kubera ubwoba bw’uko hashobora kuvuka imidugararo nk’iyabaye muri 2007 ikagwamo abantu barenga igihumbi.

Odinga yabwiye Al Jazeera ko kugeza ubu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ayoboye ryamaze kwitegura amatora kandi ko rizayatsinda niba ibyayavuyemo byose bibaruwe mu buryo budafifitse.

Impungenge za Odinga kandi ngo zishingiye ku kuba Komiseri wa Komisiyo y’amatora wari ushinzwe ikoranabuhanga, Chris Msando yishwe mu minsi ishize bityo hagakekwa ko abamwishe ari abo ku ruhande rwa Kenyatta bashaka kuziba amajwi.

Yagize ati: “Hari ibimenyetso dufite byerekana ko ishyaka riri ku butegetsi rishaka kuziba amajwi.”

Odinga avuga ko uburyo bwonyine ishyaka Jubilee rya Uhuru Kenyatta ryatsindamo amatora y’Umukuru w’igihugu ari ukwiba amajwi.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta we yabwiye abari baje kumwamamaza ko nta mugambi wo kwiba amajwi ishyaka rye n’abarishyigikiye bafite, asaba abaturage bose kuzatora mu mutuzo.

Yabwiye abo ku ruhande rwa Odinga ko bari guta igihe cyabo mu biganiro n’abanyamakuru kuko ngo ‘barangije gutsindwa’.

Odinga ukuriye ishyaka Orange Democratic Movement (ODM) amaze kwiyamamaza inshuro enye atsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Muri 2007 yari yiyamamaje ahanganye na Mwai Kibaki, waje kuba Perezida.

Odinga yaje kwamagana ibyavuye mu matora bikururwa n’imidugararo mu baturage yaguyemo abantu barenga igihumbi abandi ibihumbi 600 bavanwa mu byabo.

Iyi midugararo yaje guhagarara nyuma y’imishyikirano yahuje Kibaki na Odinga bemeranywa gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zombi, Odinga agirwa Minisitiri w’Intebe.

Imibare itangwa na Komisiyo y’amatora muri Kenya ivuga ko abaturage miliyoni 19 ari bo bazitabira amatora yo kuri uyu wa Kabiri.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock