Kenya: Odinga yivanye mu matora – UMUSEKE

Kenya: Odinga yivanye mu matora

Raila Odinga uhagarariye imitwe yishyize hamwe mu kitwa National Super Alliance (NASA) yivanye mu matora ya Perezida wa Republika ateganyijwe tariki 26 Ukwakira nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Nation.

Raila Odinga yasubije ibintu irudubi yivana mu matora yari agiye gusubirwamo

Raila Odinga yasubije ibintu irudubi yivana mu matora yari agiye gusubirwamo

Aya ni amatora yo gusubiramo ayateshejwe agaciro n’Urukiko rw’ikirenga rwa Kenya nyuma y’ikirego cya Raila Odinga n’abamushyigikiye bavugaga ko bibwe amajwi.

Odinga uyu munsi yatangaje ko yaba we cyane mugenzi we bafatanyije Kalonzo Musyoka nta numwe uzitabira aya matora azaba asubirwamo.

Yagize ati “Tumaze gusuzuma uruhande rwacu ku matora agiye kuza , tumaze no kureba ku nyungu z’abaturage ba Kenya, akarere n’isi muri rusange, tubonye ko ibyiza ari uko Nasa ivana candidature yayo mu matora yo kuwa 26 Ukwakira 2017.”

Odinga yavuze ko Nasa yakomeje gusaba ko amatora yabaho mu bwisanzure kandi akurikije Itegeko nshinga ariko ngo ntibyabaye.

Ati “twabonye ko nta bushake bwa komisiyo y’amatora bwo gutuma amakosa n’ibinyuranyije n’amategeko byabaye ubushize bitongera.”

Ngo babonye ko komisiyo y’amatora nta bushake ifite bwo guhindura imikorere n’abakozi kugira ngo ayo makosa n’ibinyuranye n’amategeko byatumye amatora yabaye ateshwa agaciro ntibyongere.

Ati “byose birerekana ko amatora yo kuwa 26 Ukwakira azaba mabi kurusha ayabanje.”

Yanenze cyane uruhande rwa Uhuru Kenyatta (Jubilee Party) ko abona rutiteguye guhangana ku rwego rwemewe ahubwo ruhangana mu zindi nzira.

Ati “amatora yonyine ubutegetsi bwa ‘Jubilee’bushaka ni ayo buzatsinda, no mu nzira zidakurikije amategeko.”

Mu matora ya tariki 26 Ukwakira hari harimo abakandida babiri gusa, Uhuru Kenyatta na Raila Odinga. Uyu mugabo atisubiyeho ku cyemezo cye Kenyatta yaba asigaye ari umukandida rukumbi mu matora.

Nyuma yo kuvuga ko atazitabira amatora yasabye abamushyigikiye gutangira imyigaragambyo yo kuyamagana guhera kuri uyu wa gatatu mu gitondo. Ngo baraba bafite intero igira iti “No reforms, no elections”.

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Rwego

    10/10/2017 at 5:15 pm

    Raila Odinga yagize ubwoba ko mu matora ya 26/10/2017 azayatsindwa none ahisemo kuyavamo. Arimo arajijisha rubanda, kuki atemera ngo ayajyemo noneho ayatsinde niba azi ko aya mbere yabayemo uburiganya.

    Birazwi ko abaturage benshi ba Kenya bamaze kubona ubucakura bwa Raila Odinga bakaba batazamutora, niyo mpamvu ahisemo kwikura mu matora ngo atazaseba.

    Kubona Perezida Kenyatta yaremeye agatanga amahoro, akicisha bugufi akemera ko ayo matora asubirwamo none Raila Odinga wari wabisabye akaba ariwe usunnye akayikuramo, biteye kwibaza!!

    N’ubundi ntabwo byumvikana ukuntu Urukiko rwatumye abanyakenya bagiye guta igihe cyabo ngo barasubira mu matora kandi Kenyatta bigaragara ko yari yayatsinze.

  2. MUJYAMBERE

    10/10/2017 at 7:38 pm

    Birababaje, ODINGA akwiye kwishyuzwa amafaranga azagenda kuri ariya matora. Urabona ngo aratesha igihe ABANYAKENYA.

  3. Patrick Nishyirembere

    10/10/2017 at 11:55 pm

    hhhh Mbega gutsindwa kumunota wanyuma nonese iyo yihangana akazapfa nka Etienne Kisekedi wa DRC wenda ko yari kuzitwa intwari itava ku izima kweli gusa yerekanye ko nubundi yari yatsinzwe mumatora ya mbere yari ukuzunnguza umutwe gusa

  4. Twahirwa

    11/10/2017 at 8:34 am

    Imana ibe hafi abaturage ba Kenya,bagire amahoro.

  5. Bijumba

    11/10/2017 at 1:20 pm

    Komisiyo Y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge nayo irakenewe byihutirwa muri Kenya. Gitifu wa NURC hano yagombye kujya kubigisha, Ubundi tugasabira abanyakenya bakarangwa n’ urukundo rwa Kristu. Bagakundana kivandimwe.

  6. nph

    11/10/2017 at 3:08 pm

    Urambonera ODINGA wana!! Harya nta Virus yigeze kwaduka muri mudasobwa yitwa Railla Odinga mu myaka ya za 2008!! Odinga ni Virusi kweri kdi icyo gihe nabwo yari amaze gukubitwa inshuro na KIBAKI! Harya ubundi ubu nta wamukurikirana mu mategeko ko atesha abantu umwanya, utabariyemo amafaranga Kenya igiye gushora mu matora atakagombye! Ndizera ko kenyata nawe ahigiye isomo ry’uburyo bategura amatora ukayatsinda nta mbebya!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock