Kenya: Uhuru Kenyatta yatsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira 0,96% – UMUSEKE

Kenya: Uhuru Kenyatta yatsinze amatora n’amajwi 98%, Odinga agira 0,96%

IVUGURUYE – Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya yatangaje ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ya kabiri yabaye mu cyumweru gishize, yavuze ko yitabiriwe 38,84% gusa by’abagombaga gutora, aho abagera kuri 98,26% batoye Uhuru Kenyatta, Odinga wabujije abamushyigikiye gutora agira 0,96%.bari kuri lisiti y’itora ni

Wafula Chebukati umuyobozi wa IEBC atangaza ibyavuye mu matora.

Wafula Chebukati umuyobozi wa IEBC atangaza ibyavuye mu matora.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Kenya “IEBC” Wafula Chebukati asomera amajwi mu ruhame ahitwa “Bomas of Kenya”, yavuze ko aya matora atari yoroshye kubera ibibazo Politike n’abategaga iminsi Komisiyo y’amatora batifuzaga ko aba.

Wafula yatangaje ko mu Banyakenya 19 611 423 bari kuri lisiti y’itora bagombaga gutora, hatoye abagera kuri 7 616 217 gusa bangana na 38,84%. Muri aba batoye kandi nabwo amajwi yajugunywe (imfabusa/batoye nabi) agera ku 37 713.

Dore uko bakurikiranye mu majwi:

John Ekuru Longoggy Aukot yatowe n’abantu 21 333, bangana na 0,28%;
Mohamed Abduba Dida yatowe n’abantu 14 107,  bangana na 0,19%;
Shakhalaga Khwa Jirongo yatowe n’abantu 3 832, bangana na 0,05%;
Japhet Kavinga Kaluyu yatowe n’abantu 7 261,  bangana na 0,11%;
Uhuru Kenyatta yatowe n’abantu 7,483,895,  bangana na 98,26%;
Michael Wainaina Mwaura yatowe n’abantu 6 007,  bangana na 0,08%;
Joseph William Nthiga Nyagah yatowe n’abantu 5 554, bangana na 0,07%;
Raila Odinga yatowe n’abantu 33 228, bangana na 0,96.

Bica ‘live’ kuri Televiziyo Uhuru Kenyatta na Vice-Perezida we William Ruto bamaze gutangazwa ku buryo ndakuka ko aribo batsinze amatora, banashyikirijwe inyandiko zibyemeza.

Wafula yashyikirije Uhuru ikemeza ko ariwe watsinze amatora.

Wafula yashyikirije Uhuru ikemeza ko ariwe watsinze amatora na none.

Uyu yahise anaha ijambo, Perezida Uhuru Kenyatta kugira ngo agire icyo atangaza. Ahawe ijambo, Uhuru yabanje gukubita agatwenge.

Ati “Ndabashimiye mwarakoze cyanje mwarakoze cyane,…nk’ibisanzwe si ubwa mbere mpagaze hano. Bavandimwe banyakenya, uyu munsi nk’umunyakenya ndishimira ukwigira (resilience) ya Kenya, ukwigira kwa Demokarasiya, ukwigira kw’abaturage bacu n’inzego zacu.”

Kenyatta yavuze ko ibyabaye amatora aseswa iyo biba ku kindi gihugu cyari kujya mu bibazo bikomeye, ariko “igihugu cyabo, Kenya ntikijya kinanirwa”.

Yavuze ko banyuze mu bikomeye ariko abashimira ko batigeze baha umwanya icyo yise “Politike y’umwijima”, ati “Ndashima Imana, yaduhaye insinzi kuva mu mwijima izanatugeza kure.”

Ati “Amatora yo ku itariki 08 Kanama abanyakenya barantoye nka Perezida wabo nta gushidikanya, ubwo urukiko rw’ikirenga rwahinduraga umwanzuro wa Komisiyo y’amatora, urukiko ntirwigeze ruhakana intsinzi yanjye y’amajwi 54%, n’amajwi yanjye ya 54% ntirwayahakanye, ahubwo rwanze uburyo bwo kunyimika.”

Uhuru Kenyatta ageza ijambo ku Banyakenya nyuma yo gutangazwa nka Perezida.

Uhuru Kenyatta ageza ijambo ku Banyakenya nyuma yo gutangazwa nka Perezida.

Uhuru yabuze ko muri ibyo bihe ‘bibabaje’ byabaye ngombwa ko afata umwanzuro ukomeye, wo gukomeza guhesha agaciro intsinzi ye yubahiriza amategeko, nubwo inzira yerekeza ku matora ya kabiri itari yoroshye.

Ati “Uyu wari umwanzuro ugoye kandi ubabaje ariko nagombaga kuwubahiriza,…muri ibyo bihe nabashije kwibutswa ko itegeko rikomeye kundusha kandi rikomeye kuruta undi uwo ariwe wese,…niko amatora yo kuwa 26 Ukwakira yabashije gushoboka,…kuwa 26 Ukwakira abaturage 90% by’abatoye baje kongera kwemeza insinzi yanjye,…ni ubushake bwiza bwa buri wese,…ubushake gutora no kudatora.”

Kenyatta asa n’uwanenze uwo bari bahanganye cyane (Odinga) wagiye mu rukiko asaba ko ibyavuye mu matora biseswa, yarangiza agafata umwanzuro wo kwikura mu matora ya kabiri, gusa ngo “yahuye n’ingaruka z’uwo mwanzuro yafashe.”

Ati “Njye nahisemo kubahiriza umwanzuro w’urukiko nsubira imbere y’abaturage mbasaba kongera kuntora, mfashe uyu mwanya ngo nshimire abantu bose bitabiriye amatora bakongera bagatora,…bakubahiriza uburenganzira bwabo.”

Yashimiye kandi by’umwihariko abamutoye bose, avuga ko bongeye gusubiza agaciro igihugu cyabo kandi abizeza kuzakora neza no kubahiriza itegeko nshinga, kubahiriza amategeko, n’uburenganzira bwa muntu, no guha ejo hazaza heza abanyakenya bose.

Asaba abaturage gutuza no kuzirikana ikibahuza kuko byanze bikunze “umuturanyi azakomeza kuba umuturanyi” nubwo haba hariho ibibazo bya Politike bimeze bite, ndetse anizeza ko ibizamini by’abasoza ibyiciro by’amashuri binyuranye biteganijwe gutangira ejo bizaba nk’uko byateguwe.

UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. Iradukunda Assinapol

    30/10/2017 at 5:41 pm

    Urabona iyo hatora nibura abageze kuri 50% byabagombaga gutora!

    • uk

      30/10/2017 at 7:35 pm

      @Iradukunda, singombwa 50% upfa gutsinda mubiyemeje gutora France hatoye 48.7% gusa byabagomba gutora macro atsinda 48% Macro atsinda 31.1% USA 55% gusa trump ayatsinda na 27% switerland 38% Romania 36% Kossovo 41% European union 42% upfa gutsinda gusa hakorikijwe ibyo itegeko nshinga nandi mategeko ateganya gusa Kenya ntibirarangira kuko benshi baregeye urukiko rw’ikirenga kandi kubeara institution zabo zigenda bafite n’abahanga benshi mu mategeko biba ari irya nkurye, kereka nakorera mu ibanga akumvikana na Raila cg bakazakina agakino ku bacamanza nkuko bagakinnye mbere yuko aba nahubundi reka dutegereze ya minsi yabo igena nitegeko nshinga kugira urukiko rukuru rubyemeze burundu

  2. Rwema

    30/10/2017 at 5:57 pm

    Kenyatta azi Demokarasi icyo aricyo, kandi azi no kwiyoroshya no gushyira mu gaciro. Abayobozi bo muri Afurika nibamufateho urugero.

  3. Tate

    30/10/2017 at 6:45 pm

    Ariko buriya Odinga iyo yemera agapowa no kuri iyi mandat ko muri Kenya batarenza ebyiri.Ahubwo agategura yivuye inyuma kuzatsinda Uhuru avuyeho…
    Ntacyo ariko nibi ni excercice in democracy. Abe ntibatoye nubwo yari yabonye ko urukiko rwanga amatora ya mbere. Hats off Kenya.

    • Kenneth

      30/10/2017 at 11:07 pm

      Uhuru ntabwo yari kumutsinda iyo amatora aba mu mucyo. Odinga ni umunyapolitike w’inararibonye kandi yaharaniye kuva kera ko Kenya yagera kuri demokarasi isesuye.Afite abaturage benshi bamukurikira azakomeza kurwana kugeza atsinze urugamba rwa demokarasi.

      • Jean Pierre Kwitonda

        31/10/2017 at 11:26 am

        Uhuru yamutsinze mbere 2013 mu mucyo, mu matora Atari afire ubushobozi bwo kuyiba. Kuko we yari vice PM, Raila yari Prime Minister. Nagirango nkubwire ko Raila aboneka nka gashozantambara. Ikindi hari abantu benshi ba ba Luo bamukurikira butama. Naho ubwitabire bwagize ikibazo aho Raila yakoresheje ibisa na” ubuterahamwe” batera ubwoba abantu bababuza kuza gutora. Ahantu hose Raila. yari afite abarwanashyaka insoresore yazohereje mu muhanda, quartier, baratwika, biracika abantu bashya ubwoba. Polisi iragerageza ni ibyuka ishobora guha umutekano ahantu hamwe. Abo Kwa Raila batwikiye basahura abakozi ba commission y’amatora. Bishe umuntu, washatse kujya gutora. Uwo Raila yivugiye ko azahorera abishwe na ingoma, za mubanjirije, ibyo bituma abashaka amahoro bacecetse badashobora kumutora.

  4. Ruto

    30/10/2017 at 9:59 pm

    Uyu rwose abanyakenya bemeye ko akomeza kubiyoborera ni impanga ya yesu.Ahubwo abo ba Odinga ubucamanza burebe niba nta mpapuro mpimbano bakoresheje maze ubucamanza bukore akazi kabwo barebe niba nta misoro abereyemo leta.

  5. Kenneth

    30/10/2017 at 10:57 pm

    Njyewe nk’umuntu uba muri Kenya nkanakurikira politike yaho. Nibwo mbonye icyo bita shambolic election.Mubyukuri abatoye ntibagera no kuri miliyoni 5 gusa komisiyo y’amatora yagerageje guhimba imibare ngo barebe ko imibare yahura.Abayigize bahasize ibaba. Ariko kuko akenshi perezida w’ umunyafrica uri kubutegetsi adashobora kwemera gutsindwa ngibyo ibitumye amatora asize Kenya ikomeje kuba igihugu gicitsemo bibiri kurusha uko akemuye ibibazo!

    • nph

      31/10/2017 at 1:17 pm

      Ariko ubwo koko wakoze icyegeranyo usanga abatoye bose batarenze 5Million! Ubwose mu by’ukuri ufite liste y’itora ku buryo uhamya ko uvuga ukuri kurusha Komisiyo y’amatora!!!!!! Muba mufana gusa! Jye nari kwemera ko Odinga afite democracy iyo yemera abe bakamutora agahigika mukeba we! None yivanye mu matora abuza abatora gutora, ateza akavuyo iyo niyo democracy muba mushaka? Iyo niyo freedom muba mwifuza? Erega niyo hatora 10 gusa apfa kuba mu batoye bose ariwe watsinze!

  6. titi

    31/10/2017 at 7:30 am

    ariko mbona aba bagabo banafite imyaku kuva kera, mundebere TSHISEKEDI WA DRC, TSIVANAGALAYI WA ZIMBABWE, MARIE LOPEN MUBUFARANSA, TWAGIRAMUNGU WO MU RWANDA, ODINGA WA KENYA, BESIGYE WA UGANDA, n’abandi ntabashije kurondora, aba rero nibicare batuze bareke abakiri bato bafite icyerekezo kiri digital bayobore, naho politique ya analogue none place

    • nph

      31/10/2017 at 1:18 pm

      Ako kantu @titi niko kbs! Igihe bahereye bateza akavuyo gusaaaa!!!

  7. Daniel

    31/10/2017 at 9:17 am

    Felicitation……

  8. Deyah

    31/10/2017 at 11:48 am

    Ariko Kenneth nkubwo usibye kutubeshya, nubwo waba uba muri Kenya ubwo wageze ku biro byitora bingahe kugira ngo uhite uhamya ko abatoye batarenga 5 millions? Ndabona ibyo uvuze byuzuyemo amarangamutima gusa.

  9. kay

    31/10/2017 at 3:06 pm

    abantu nka keneth mujye mubavaho wasanga atazi n’igatuna ngo ntihatoye nabangahe ??? niba unaba muri kenya uri interehamwe mbivuge ntacyo nguhishe kuko nizo zidakunda kinyata njye simba kenya ariko mpafite inshuti nyinsi kandi za banyakenya gsa birazwi kuva nakerako odinga ari igisambo gishaka koreka kenya na EAC

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock