Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 23 yatsindiye kuba Umudepite – UMUSEKE

Kenya: Umunyeshuri w’imyaka 23 yatsindiye kuba Umudepite

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umunyeshuri muri kaminuza John Paul Mwirigi w’imyaka 23 wari umukandida wigenga mu matora y’Abadepite muri Kenya yatsindiye uyu mwanya.

Hon John Mwirigi w'imyaka 23 yatsindiye kuba umudepite

Hon John Mwirigi w’imyaka 23 yatsindiye kuba umudepite

Uyu mudepite bivugwa ko ari we wa mbere ubonya umwanya mu nteko akiri muto, asanzwe ari umunyeshuri muri kaminuza ya Mount Kenya.

Uyu munyeshuri uzaba ahagarariye agace ka Igembe y’Amagepfo mu nteko, yatsinze ku majwi 18 867 mu gihe uwaje amukurikiye mu bo bari bahanganye witwa Rufus Miriti yatowe n’abantu 15 411.

Abandi bakandida bari bahanganye n’iyi ntumwa ya rubanda, ni Mwenda Mzalendo wagize amajwi 7 695, Kubai Mutuma wagize 6 331 na Raphael Muriungi wagize 2 278.

 

Yakoresheje igare mu kwiyamamaza…

Mu bikorwa byo kwiyamamaza uyu mudepite mushya mu nteko Ishinga amategeko ya Kenya, yabanje gukoresha amaguru ajya gusura abaturage mu ngo zabo abasaba kuzamutora nyuma aza guhabwa igare ryamufashije kuzenguruka mu duce dutandukanye.

Abamushyigikiye bakunze kugaragaza ko bamuri inyuma dore ko kuva kuri uyu wa gatatu bari batangiye kwishimira insinzi kuko ibarura ry’amajwi y’agateganyo ryagaragazaga ko ari imbere.

Aganira n’Ikinyamakuru Nation dukesha iyi nkuru, Mwirigi yavuze ko ibikorwa bya politiki yatangiye kubyiyumvamo yiga mu mashuri yisumbuye.

Ati “Kuva mu mwaka wa gatatu (w’amashuri yisumbuye) natangiye kugira inzozi zo kwinjira mu nteko ishinga amategeko ni bwo natangiye gusaba abanyeshuri bagenzi banjye gutangira kunshyigikira kugeza igihe cy’amatora ya 2017.”

Yabwiye iki gitangazamakuru ko aho yigaga n’aho yari atuye yakunze kugirirwa ikizere agahabwa ubuyobozi butandukanye.

Yavuze ko intego ye ari uguteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi no gushishikariza abantu kwihangira imirimo. Ati “Intego yanjye y’ibanze ni uguhindura ubuzima bw’abaturage.”

Ni umwana wa gatandatu mu bana barindwi, akaba asanzwe abana n’umuryango we, avuga ko ubutaka bwe yabugurishije kugira ngo abone amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Abaturage bo mu gace agiye guhararira mu nteko bavuga ko batoye uyu musore bizeye ko azi neza ibibazo bafite ku buryo azabavuganira bakabisohokamo.

Mu gikorwa cyo kubarura amajwi yarapfukamye arasenga

Mu gikorwa cyo kubarura amajwi yarapfukamye arasenga

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock