Kenya: Yahoze ari ‘bouncer’ urinda Umudepite none na we yatorewe kujya mu nteko – UMUSEKE

Kenya: Yahoze ari ‘bouncer’ urinda Umudepite none na we yatorewe kujya mu nteko

Nimrod Mbithuka Mbai yari asanzwe ari umwe mu barinda abagize inteko ishinga amategeko, ariko ubu na we yatorewe kuba umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, na we agiye kuzahabwa uzajya umurinda nk’uko itegeko ribiteganya.

Nimrod Mbithuka Mbai yari asanzwe ari umwe mu barinda abagize inteko ishinga amategeko

Mbithuka Mbai yatowe kuzahagararira intara ya Kitui y’Uburasirazuba nk’uko Daily Nation yabyanditse.

Ubwo  yiyamamazaga, Mbithuka yatsinze umwe mu Badepite bari bahanganye, ubu agiye gusanga mu Nteko umwe mu bo yarindaga.

Yatsinze ku majwi 14, 256 mu gihe uwo bari bahanganye yagize amajwi 10, 899.

Mbai yigeze no kurinda Umuvugizi wa Leta ya Kenya mbere y’uko ava mu kazi ko k’abashinzwe umutekano yakoraga nk’Umupolisi.

Mu kazi ke ko kurinda abakomeye, Nimrod Mbathuka Mbai yamaraga amasaha menshi ategereje ko abo yarindaga barangiza inama barimo.

Yagombaga kandi kurinda imodoka zabo mu gihe bari mu biganiro ahantu hatandukanye. Guhera ubu na we agiye guhabwa umuntu umurinda, amukingurire urugi kandi amube hafi aho agiye hose nk’uko na we yabikoze igihe kirekire.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. ssyg

    11/08/2017 at 3:39 pm

    Witiranije Bouncer na bodyguard

  2. gakire J paul

    11/08/2017 at 4:43 pm

    Imana ikura ku cyavu ikicazanya nibikomangoma nta kidashoboka imbere yayo ubu nawe agiye kwicarana nabakomeye mugihe yasigaraga hanze atemerewe kwinjira burya mubuzima ikibi ni ugucika intege

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock