Kenyatta na Odinga bahuriye mu rusengero bararamukanya – UMUSEKE

Kenyatta na Odinga bahuriye mu rusengero bararamukanya

Aba bagabo babiri batavuga rumwe muri Kenya Perezida Uhuru Kenyata na Raila Odinga urwanya ubutegetsi bahuriye mu munsi mukuru w’abanyamadini bararamukanya barasekerana. Nibwo bwa mbere bahuye kuva amatora yasubirwamo.

Kenyatta na Odinga bahujwe n'abayobozi b'Abangilikani ku isi no muri Kenya

Kenyatta na Odinga bahujwe n’abayobozi b’Abangilikani ku isi no muri Kenya

Ku cyumweru mu gitondo bahujwe n’abo mu itorero ry’Abangilikani bizihizaga imyaka 100 hubatswe Katedrali yabo i Nairobi yitwa ‘All Saints cathedral’

Aha hari n’umuyobozi w’Abangilikani kw’isi (Archbishop of Canterbury) yasabye abanyaKenya kwiyunga kuko aribwo buryo bwonyine ngo buzatuma Kenya ikomeza kuba intangarugero muri Africa.

Odinga ashinja Kenyatta gutegeka uko amatora agomba kugenda kugira ngo ayatsinde akoresheje Komisiyo y’amatora.

Odinga ubu yatangije ibikorwa byo kwanga ibisabwa byose n’ubuyobozi bwa Kenya ngo bamagana amatora aheruka.

Kenyatta aha ku rusengero yavuze ko yumvise neza ubutumwa bwatanzwe n’abihaye Imana kandi yizeye ko na buri munyaKenya yabwumvise.

Odinga aramutsa Kenyatta mu rusengero

Odinga aramutsa Kenyatta mu rusengero

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Gatera Joseph

    06/11/2017 at 4:59 pm

    Ibi ni Hypocrisy (uburyarya).Imana isaba abakristu nyakuri GUKUNDANA (Yohana 13:35).Mu gihe Kenyatta na Odinga bangana.Abantu bakoze Genocide muli 1994,benshi bajyaga mu misa cyangwa mu zindi nsengero.Impamvu isi ifite ibibazo,nuko Abakristu nyakuri ari bake cyane nkuko YESU yavuze muli Matayo 7:13,14.
    Mu mpapuro,Abakristu barenga 2 billions/milliards.N’Abaslamu bakarenga 1 Billion/milliard.Bose hamwe ni 3 Billions/Milliards.Nyamara isi yabuze amahoro.Baliya basirikare ba Amerika bagenda bakica abaturage ba Irak,Afghanistan,Libya,Somalia,Syria,etc…,ni abakristu ku izina.Intambara na genocide byabaye mu Rwanda byakozwe n’abitwa abakristu.Ku rugamba rwa 1990-1994,abarwanaga bitwaga Abakristu.Ndetse Padiri na Pastor bakabaha umugisha.Abayobozi bose b’u Rwanda bitwaga abakristu.Nyamara nibo bateguye Genocide.Umukristu nyawe,ntajya mu ntambara z’isi,ntajya mu byisi,cyane cyane politike,kuko itanya abantu,bagacurana,bakicana,etc…Bene abo bakristu,no mu Rwanda barahari.Abitwa abakristu,abarokore,etc…ntibagira ingano..Millions nyinshi z’abantu basambana ku isi,nabo bitwa abakristu.Ariko sibo.Bible ibyita “godly appearance” (ishusho yo kwera) nkuko dusoma muli 2 Timote 3:5.Abo bose babeshya imana,izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze abantu bake bayumvira,bazaba ku isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).

  2. Lulu

    06/11/2017 at 6:59 pm

    Reka dutegereze turebe

  3. Kalisa

    06/11/2017 at 7:53 pm

    @ Gatera Joseph

    Abasilamu barusha ubwinshi abiyita cyangwa bitwa Abakristu.

  4. KANAMUGIRE

    07/11/2017 at 12:23 am

    Nyamara wasanga Kanyatta na Odinga batangana rwose ahubwo ni politiki nyine ; erega kudahuza imitekerereze ntibuvuze urwango ibi ni ukujya mu bitandukanya rwose.

    Jyewe simpuza n’abantu benshi imitekerereze ariko kandi kandi ntawe nanga , sinakora intambara y’intwaro zivusha ariko intambara y’ibitekerezo ndayishoza rwose

    • john

      07/11/2017 at 9:07 pm

      Ndagukunzepe najyenuko2 ndinailobi

  5. Emmanuel

    07/11/2017 at 12:43 am

    Kalisa kucyugiyekure ibyabayisilam nabakrisitu bihuriyehehe niyinkuru ubwo nturwaye ubutagondwa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock