Kenyatta yemeye ko amatora y’Umukuru w’igihugu yasubirwamo mu minsi 60 – UMUSEKE

Kenyatta yemeye ko amatora y’Umukuru w’igihugu yasubirwamo mu minsi 60

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rutesheje agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika muri Kenya, Uhuru Kenyatta wari wayatsinze yabwiye ihuriro ry’amashyaka amushyigikiye, Jubilee, ko biteguye rwose kongera kwiyamamaza kandi bakazatsinda mu matora azaba mu minsi 60 iri imbere.

Perezida Kenyatta ati: “Turiteguye rwose… Ahubwo Komisiyo y’amatora nishyireho italiki amatora azabera..”

Ubwo byatangazwaga ko ibyavuye mu matora biteshejwe agaciro, Perezida Kenyatta yavuze ko atemeye ibyatangajwe n’Urukiko rw’Ikirenga ariko ko abyubaha kuko ari icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Raila Amoro Odinga ukuriye ihuriro ry’abatavuga rumwe na Leta ryitwa NASA we yishimiye ibyatangajwe n’Urikiko avuga ko ari intsinzi kuri banya Kenya bose ndetse n’Africa muri rusange kandi aboneraho gusaba ko amatora ataha yazategurwa kandi agakurikiranwa n’urundi rwego rutari Komisiyo y’amatora.

Kenyatta yagize ati: “ Muravuga ngo amatora azongere abe mu gihe cy’iminsi 60? … Nta kibazo rwose. Twe Jubilee  turiteguye…”

Yasabye Komisiyo y’amatora kubamenyesha italiki nyayo amatora azaberaho. Kenyatta mu mvugo ikomeye yabwiye abatavuga na rumwe na Leta ko kuba barishimiye ko Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora bitabateye ubwoba na gato.

Yabwiye abagize NASA ati: “Mwavuze ko ibyavuye mu matora byarimo uburiganya none urukiko rwarabyemeje. Guhera ubu rero mureke Komisiyo y’amatora ikore akazi kayo, ntimukomeze kuyitera ubwoba muvuga ko mutakiyifitiye ikizere…”

Kenyatta yavuze ko Jubilee nta kintu ihisha kandi ngo indorerezi zose zizabishaka zizaze zirebe uko amatora azagenda.

Ngo ik’ingenzi ni uko uwo abaturage bazashaka abayobora ariwe bazatora.

Ibyavuye mu matora byemezaga ko Raila Odinga yagize amajwi 44.6% kuri 54.5% ya Uhuru Kenyatta.

 

Umva ijambo Uhuru Kenyatta yabwiye abo muri Jubilee:

 

UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Atuheire Junior

    02/09/2017 at 6:16 pm

    Umukuru w’urukiko rw’ikirenga nibamurege kwangish’abaturage ubuyobozi ubundi bamwohereze 1930 ibindi bizikora.

  2. Merci

    02/09/2017 at 7:41 pm

    Oya nanone.Iyi ni democratie,kandi igishimishije nuko na Uhuru yemeye ibyemezo by’urukiko.Biragaragaza ko iki gihugu cyateye imbere rwose.Naho gufunga umuntu kuko yatangaje ibyo afite ububasha n’uburenganzira byaba ari injustice.Ari ufunga yafunga aatangaje amajwi atari yo.

  3. Gahigi

    04/09/2017 at 10:03 am

    Aha bigaragara ko Kenya ifite koko Ubutabera nyabwo bwigenga , Demokarasi nyayo , ariko na none ikindi gishimishije ni ukuntu President Uhuru yakiriye icyi cyemezo , ni COOL cyane ndamwemera ,ntajya agorana ,niyo mpamvu njye mbona n’andi matora azakurikira ashobora no kuyatsinda na none.

  4. patrick

    04/09/2017 at 4:06 pm

    Nihahandi kenyata azatsinda amatora turamushyigikiye yaje mukurahira kwa nyakubahwa kagame atwerekako ashyigikiye reta yacu iriho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock