Kibonke Clapton ntazibagirwa ko yabaye ‘Best Man’ mu bukwe bwa Se – UMUSEKE

Kibonke Clapton ntazibagirwa ko yabaye ‘Best Man’ mu bukwe bwa Se

Umunyarwenya wamenyekanye nka Kibonke Clapton ni umwe mu bakunzwe muri cinema nyarwanda no mu bitaramo byo gusetsa ariko abinyujije mu ijambo ry’Imana, umwanya we munini ngo awumara ategura ibyo azakina muri ‘Seburikoko’ ariko ngo mu buzima ntajya yibagirwa uburyo yabaye ‘best man’ mu bukwe bwa se.

Kibonke Clapton azwi cyane muri Comedy yo mu Rwanda

Amazina ye nyakuri ni Mugisha Emmanuel yavutse mu mwaka wa 1988 muri Uganda ariko nyuma iwabo bahava baza gutura mu Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo.

Ubukwe bwa se na nyina bwabereye iwabo Gatsibo mu 2014, basezeranaga byemewe n’amategeko maze uyu muhungu wabo w’imfura abera se umugabo wo kubihamya (Parain).

Kibonke ni imfura mu muryango w’abana batandatu bavukana. Uyu musore amashuri ye abanza yayize Nyakayaga Primary School, ayisumbuye ayiga muri Kigali Internationa Academy ayasoreza muri Nyamata High School, yize n’ umwaka umwe muri Kaminuza ya “UK”.

Uyu musore muremure w’urubavu ruto ubu atuye mu murenge wa Nyamirambo ahakinirwa filime izwi nka ‘Seburikoko’ hazwi nko muri ‘Gatoto’.

Muri 2014 Kibonke yatangiye ibijyanye no gukora ibyo gusetsa “Comedy” ariko yari yarabanje kugira igitekerezo cyo gukora umuziki nta ntumbero afite yo kuzakina filime.

Avuga ko yatangiye akina Comedy ari nabyo byatumye yinjira mu ruganda rwa Sinema, ahanini ngo byatewe nuko  gukina comedy kwe byatumaga abantu bamubona bifuza ko bakorana.

Uyu musore mu gukina amafilime ahanini yibanda ku z’uruhererekane, mu zo yakinnyemo harimo iyitwa Agacube, agaragara no mu zindi nka Byadogereye, Virunga School, Seburikoko n’izindi.

Nubwo uyu musore amaze kujya mu bakinnyi beza bakina film mu Rwanda kuri we ngo yikundira Comedy cyane kuko anabikora kenshi muri izo filimi.

Impano ya Comedy Kibonke yayitangiye ubwo yigaga mu kiburamwaka akajya akina imikino y’abana ijyanye n’ibivugwa muri Bibiliya aho yakundaga gukina ari “Isaaka” umwuzukuru wa Aburahamu muri Bibiliya.

Mu bandi bantu bakina Comedy ku Isi ngo akunda uwitwa Eric Omond wo mu gihugu cya Kenya na Charlo hamwe na Kevin Hurt ari nabo akuraho inganzo rimwe na rimwe.

Mu buzima busanzwe kuva kuwa mbere kugera kuwa kane Kibonke aba ari gukina uduce twa filime ya Seburikoko naho kuwa gatanu agafata amashusho y’urwenya anyuza kuri Televiziyo ya BTN mu kiganiro kitwa ‘Clapton comedy show’.

Kibonke yinjiye no mu muziki aho amaze gukora indirimbo eshatu, iyo yahereyeho yarasakaye ikundwa na benshi yitwa “Fata telephone Mana”.

Ubwo twagiranaga ikiganiro yadutangarije ko yamaze gufata amashusho y’indirimbo ‘Ihangane’ amashusho yayo azayashyira hanze taliki 14 Ukwakira 2017 yizihije isabukuru ye y’amavuko.

Tumwe mu dushya twamubayeho atazibagirwa harimo kuba yaratashye ubukwe bw’ababyeyi be bikaba akarusho akambarira se ’Best man’.

Ubu Kibonke ni umusore wibana utarashaka umugore. Twamubajije niba yaba afite umukunzi ateganya kubana na we.

Yagize ati “Ubu umukunzi namaze kumubona ubundi wasangaga uwo mbibwiye abifata nka Comedy akanseka namusobanurira ko nkomeje ati ‘noneho iyo ukomeje ni byo bisekeje kurushaho’, ariko ubu uwo nabonye ndashaka kugira vuba nkamushyira mu mago atarisubira.”

Kibonke ngo yakuze atiyumva cyane mu byo gukina filimi

Kibonge (ibumoso) mu bukwe bwa se

Kibonge (ibumoso) mu bukwe bwa se na nyina (wa kabiri uvuye ibumoso) ubwo bari basezeranye

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. claire

    11/10/2017 at 2:13 pm

    Ngo mbona iwabo ari mucyiciro cya mbere cy’ubudehe ubu kibonke yabishyuriye mituweli koko!abantu bakunda kwamamara aya si amafoto yokujya mumakuru

    • tura

      11/10/2017 at 10:03 pm

      imyumvire yubujiji kbsa ubu wowe urabona bariya Bantu bamwayehe uwakunyereka wasanga munsi yisafuriya ariheza. ubwo rero abatuye muntara bose ubashize mukiciro cya1? yewe narumiwe kbsa

  2. Mabe

    11/10/2017 at 3:10 pm

    Ntimukiterere mubitabareba yaba mukiciro cya mbere cg icya kane nubuzima bwe bumureba wowe Claire utakagombye kwitereramo icyangombwa naho amaze kwigeza kdi mbona ari heza reba ibikureba ibitakureba urebe iruhande

  3. Dave

    11/10/2017 at 4:46 pm

    Ubuse ushingiye kuki? Haruwo ubona urwaye ntiyivuje? Abantu mukunda kuvuga nibidahuye mugakabya.Amafoto se atwaye iki? Nimeza usibye ko ugaragaje ko ugize aho ugire ntawazarabukwa iwanyu@ Claire

  4. Keza

    12/10/2017 at 7:39 am

    Ndabwira wowe Claire ninde wakubwiye ko Hano barikuvuga ubudehe.cyangwa ubwo wowe uwagusaba amafoto yiwanyu yakera mwabamusa mute? Kwiyemera gusa ntakindi!

  5. UMUHIRE CLAUDINE

    12/10/2017 at 9:18 am

    ntaho Imana itagukura Kibonge Gusa urasa n’umusaza Cyane Big Up

  6. Alice

    14/10/2017 at 9:38 pm

    Aba babyeyi Imana ibishimire naho Claire mumureke,ururimi ni inyama yigenga,gusa iriya mvugo ye ntikwiye, nagende abatuze ahabakwiriye niba abona basebye.😁😁😁😁

  7. kaka

    20/10/2017 at 2:52 pm

    Ariko murasetsa pe!!!nibashake babe bari mukiciro cy ijana!!!ikijyenzi nuko bariho kd bakaba barafashe umwanzuro mwiza wo gusezerana imbere y ubutegetsi,mukomereze aho babyeyi beza.gusa Claire we afite ikibazo mu mutwe uko mbibona

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock