Kibungo: Abubatse bitemewe basenyewe, igikorwa kirakomeza – UMUSEKE

Kibungo: Abubatse bitemewe basenyewe, igikorwa kirakomeza

*Gusenya byatangiye ejo
*Abasenyewe baravuga ko barenganye ngo bubatse batazi ko ari mu manegeka
*Ubuyobozi ngo bwarababujije baranga

Mu mugi wa Kibungo ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano, basenyeye abaturage ngo bubatse mu buryo butemewe n’amategeko, abasenyewe ni abubatse mu manegeka abandi nabo bakaba barubakishije ibikoresho bitemewe kubakishwa mu mugi nk’uko ubuyobozi bubivuga. Abasenyewe bo bavuga ko batigeze babuzwa kubaka mbere.

Iyi nzu iri gusenywa ngo yubatse mu manegeka inubakishije ibikoresho bitemewe

Iyi nzu iri gusenywa ngo yubatse mu manegeka inubakishije ibikoresho bitemewe

Gusenya byatangiye kuri uyu wa kabiri, ubu hamaze gusenywa inzu 12 igikorwa kandi ngo kirakomeje nubwo hataramenyekana neza umubare w’inzu zizasenywa.

Florent Muhabweniki umwe mu basenyewe inzu none ati “Umuntu iyo ashoye udufaranga twe bakaza bakamusenyera nk’uku biba ari ukurengana birababaje rwose”.

Abasenyewe bubatse ku manegeka bavuga ko batari bazi ko bibujijwe kuhubaka kuko ngo n’ibyangombwa by’ubutaka bafite byanditseho ko ari ubutaka bwo guturaho nk’uko bivugwa na Harimana Jean Claude basenyeye.

Hakorimana ati “Twubaka bari babizi ikijyanye n’amanegeka nta n’amezi abiri tubimenye ko hano ari mumanegeka tubyumvise baje gusenya ko ari amanegeka”.

Ubabajije impamvu batagiye ku biro by’Umurenge kwaka icyangombwa cyo kubaka, aba basenyewe bavuga ko batari kubona amafaranga yo kujya kwaka icyo cyangombwa.

Mapendo Gilbert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo avuga ko ibi byakozwe kuko ababikoze banyuranyije n’amategeko kandi bari baramenyeshejwe ko batagomba kubaka hano, ndetse ngo icyangombwa cyo kubaka ntigihenze nk’uko abasenyewe babivuga.

Mapendo ati “Inzu ubwazo ntizikomeye ariko n’ahantu ziri zashyira abaturage mukaga, twarabandikiye tubabwira kuzikuraho baranga…”

Aba baturage bo ariko bamwe bavuga ko ngo hari abayobozi b’imidugudu bari babahaye uburenganzira bwo kubaka.

Umwe muribo ati ”Barazaga wabereka ikibazo ufite bati noneho ubwo ari agakoni atari inzu kubake……..Nuko nguko jye byagenze”.

Gusenya inzu zubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko biheruka kuvugwa mu minsi ishize no mu turere twa Karongi na Ruhango.

Abatuye hano ngo batuye mu manegeka kandi ibyangombwa by'ubutaka bafite byanditseho ko ari ubutaka bwo guturaho

Abatuye hano ngo batuye mu manegeka kandi ibyangombwa by’ubutaka bafite byanditseho ko ari ubutaka bwo guturaho

Hamaze gusenywa inzu zigera kuri 12

Hamaze gusenywa inzu zigera kuri 12

Inzu zasenywe zimwe benezo bari barazitashye

Inzu zasenywe zimwe benezo bari barazitashye

Hakorimana Jean Claude aravuga ko icyangombwa afite cyanditseho ko hano ari aho gutura akibaza impamvu bavuga ko atuye mu manegeka

Hakorimana Jean Claude aravuga ko icyangombwa afite cyanditseho ko hano ari aho gutura akibaza impamvu bavuga ko atuye mu manegeka

 We ngo umukuru w'umudugudu yamwemereye kubaka agakoni none bagasenye

We ngo umukuru w’umudugudu yamwemereye kubaka agakoni none bagasenye

Gusenya n'izindi zubatse mu buryo butemewe ngo birakomeza

Gusenya n’izindi zubatse mu buryo butemewe ngo birakomeza

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

2 Comments

  1. BankAlert

    10/08/2017 at 7:24 am

    Ibi bizarangirira he?

  2. Jaliah Mupenzi

    10/08/2017 at 10:07 am

    Sha ibibintu birakungura nibatabishakira umuti birabakoraho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock