Kicukiro: Amadini yahujwe no gushima Imana k’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda – UMUSEKE

Kicukiro: Amadini yahujwe no gushima Imana k’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu Abasilamu n’Abarokore bahuriye kuri stade ya IPRC Kicukiro bashimira Imana ko yafashije Abanyarwanda kunga ubumwe ubu bakaba batahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu.

Abasilamu n’Abarokore bafatanyije mu giterane cyo gushima Imana yahaye Abanyarwanda kwiyunga

Guhura kw’Abasilamu n’Abarokore kwabahaye umwanya wo kungurana ibitekerezo bishingiye ku Byanditwe Byera(Bibiliya na Korowani) bigaragaza ‘ko Imana itarobanura k’ubutoni, ko mu mahanga yose uyubaha agakurikiza ibyo ishaka imwemera.’

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyatangiye taliki 30 Nzeri 2017 gisozwa kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2017.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere Mukunde Angelique yavuze ko muri iki cyumweru hakozwe byinshi biganisha k’ubumwe n’ubwiyunge harimo gukoresha amarushanwa y’imivugo n’indirimbo biganisha ku bumwe n’ubwiyunge mu mashuri yose yisumbuye ari mu Karere.

Apotre Paul Gitwaza wavuze mu izina ry’amadini ya Gikirisitu yavuze ko kugira ngo abantu babane mu mahoro bisaba ko bagirana igihango cyo kudahemukirana nk’uko byagenze hagati ya Dawidi na Yonatani bavugwa muri Bibiliya.

Yagize ati: “Kuba Yonatani yaranze guhemukira Dawidi wahigwaga na Se (Sawuli) ni uko banywanye, bakagirana igihango. Abanyarwanda natwe igihango duhuje ni igihugu cyacu bityo ntitugomba guhemukirana.”

Gitwaza yavuze ko ubusanzwe igitera intambara n’amakimbirane ari uko mu mitima y’abantu hazamukamo ibitekerezo bibi biganisha ku rwango n’ishyari.

Ibi ngo iyo bikuririjwe bishobora kuvamo ubugizi bwa nabi, abantu bakicana bapfa utuntu duto.

Uwavuze mu izina rya Islam witwa Sheikh Suleiman Nsengiyumva yakunze kugaruka cyane ku mirongo ya Bibiliya yigisha urukundo mu bantu.

Yitwaje imirongo nko muri Yohani 17:20-23 yatwindagiye ko urukundo ariryo shingiro ry’Ubukirisitu nyabwo.

Yemeza ko abakora ibikorwa by’ubutagondwa n’ubuheza nguni baba batandukiriye ibyo Korowani yigisha ndetse n’ibyo Intumwa y’Imana Muhammad yasize yigishe abantu.

Nawe yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’Abanyarwanda bose, bo mu madini yose, uko bareshya kose.

Igitaramo cyaranzwe n’umwuka wa gicuti ndetse n’amasengesho ku mpande zombie. Isaha y’Abasilamu yo gusari (gusenga kwabo) igeze, bahawe umwanya bajya mu kibuga barambura imisari barasaara.

Abarokore basigaye batuje barabategereza barangije baragaruka igitaramo kirakomeza.

Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ubu kibaye ku nshuro ya 10. Uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’ubwiyunge ni umusingi w’iterambere,”

Apotre Gitwaza asanga igihango aricyo gutuma abantu badahemukirana

Uwavugiye Abasilamu Sheikh Suleiman Nsengiyumva yagarutse ku mirongo ya Bibiliya yigisha abantu urukundo avuga ko ariyo abantu bagomba kwitaho cyane

Ubumwe n’ubwiyunge ngo bugomba kwita ku mabwiriza y’urukundo aba muri Bibiliya na Korowani

Igihe cy’Abasilamu cyo gusari kigeze bahawe umwanya barabikora

Abarokore bahimbaje Imana mu ndirimbo z’ishimwe

Iyi ni inshuro ya 10 habayeho Icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Kamana

    08/10/2017 at 3:10 am

    Mureke guhuma amaso abantu.benshi barashiriye muri gereza.Ahubwo musengeye ababashyira murizo nkuta ngo babireke nanjye nzaza gusenga.

  2. Habirema

    08/10/2017 at 3:15 am

    Amahoro, ubumwe namjyambere.Ibyo nigeze kubyumva birimbwa nabandi.Iyo supu twarayihaze.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock