Kicukiro, Gikondo na Remera baratangira 2018 batagitaka ikibazo cy’amazi – UMUSEKE

Kicukiro, Gikondo na Remera baratangira 2018 batagitaka ikibazo cy’amazi

*Ibikorwa by’amazi muri Kigali n’indi migi 6 bizatwara miliyoni 121 USD.

Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, WASAC buratangaza ko umuyoboro w’amazi uturuka mu Miduha mu murenge wa Nyamirambo uzakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi cyakundaga kugaragara mu duce twa Kicukiro, Gikondo, Kimironko na Remera.

Umuyobozi wa WASAC Aime Muzola yizeza ko Kicukiro na Gikondo bakunze gutaka ikibazo cy'amazi bagiye guca ukubiri na cyo

Umuyobozi wa WASAC Aime Muzola yizeza ko Kicukiro na Gikondo bakunze gutaka ikibazo cy’amazi bagiye guca ukubiri na cyo

Ubusanzwe uduce twa Kicukiro na Gikondo twajyaga tubona amazi ari uko hafunzwe umuyoboro uturuka ahitwa i Ntoro usanzwe ugaburira amazi ibice bya Remera, Kabeza na Kimironko bigatuma ibi bice byose bitabona amazi uko bikwiye.

Ibice bya Kicukiro na Gikondo byari bikunze guhura n’ikibazo k’ibura ry’amazi kubera kutagira umuyoboro wihariye ubigaburira ubu bigiye guhozwa amarira kuko hari gukorwa umuyoboro uzanyuzwamo amazi yo guha utu duce.

Uyu muyobora uzaturuka mu Miduha ukageza amazi i Nyanza ya Kicukiro witezweho igisubizo k’ikibazo k’ibura ry’amazi ryakundaga kwibasira ibi bice.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), Aimé Muzola avuga ko ikibazo cy’amazi muri ibi bice kizaba gikemutse.

Ati “Amazi nagera Nyanza ya Kicukiro tuzagaburira Gikondo na Kicukiro yose tuyamanura yijyana, azaba ahagije kuko ni ibihumbi m3 zigera mu bihumbi 20 ku munsi kandi ubusanzwe ni ibihumbi 7 m3.”

Avuga kandi ko utu duce nitumara guhazwa amazi bizakemura n’ikibazo k’ibura ry’amazi ryajyaga ryibasira abatuye mu duce twa Remera, Kimironko na Kabeza kuko Gikondo na Kicukiro byabaga bigaburirwa ari uko ko bayobeje umuyoboro wagaburiraga ibi bice (Remera, Kimironko na Kabeza).

Aimé Muzola uvuga ko uyu mushinga uri gushyirwamo imbaraga ku buryo muri Mutarama 2018 uzaba wararangiye, ukazatwara miliyari 1.5 Frw.

 

Miliyoni 121 USD zigiye gushorwa mu mazi i Kigali no mu migi iyunganira

Uyu muyobozi wa WASAC uvuga ko uyu muyobora uzaba wifashishijwe kugira ngo hakorwe ibikorwa byo gusana imiyoboro no kongera amatiyo mu mugi wa Kigali kugira ngo abawutuye bage babona amazi mu buryo buhoraho.

Muri gahunda y’imyaka irindwi ya Guverinoma harimo ko amazi meza azagera ku baturarwanda 100%.

Umuyobozi wa WASAC, Aime Muzola avuga ko hari undi mushinga wagutse wo gukemura burundu ikibazo cy’amazi mu mugi wa Kigali no mu migi itandatu yunganira Kigali. Ngo uzarangira utwaye miliyoni 121 USD.

Avuga ko ubuyobozi bwa WASAC bubabazwa n’amajwi y’abaturage bakunze gutaka ibibazo by’ibura ry’amazi.

Ati “Kugira ngo abantu babone amazi habamo imbaraga nyinshi, natwe biraturemerera iyo umuntu avuze ngo nta mazi abona kandi ari twe dushinzwe kuyamuha.”

Aimé Muzola yizeza abaturarwanda ko iyi mishanga iri gukorwa n’indi iteganyijwe izakemura ibibazo by’amazi byakunze kugaragazwa.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Kqli

    13/11/2017 at 10:21 pm

    Tuzabibara tubibonye.Hashize imyaka bavuga ko ikibazo cy’amazi kigiye kurangira

    • Umusazamzee

      14/11/2017 at 8:21 am

      Nanjye ntyo, abo babeshye amabati bo barayabonye ariko amazi muri kanome-rubirizi iyo mu midugudu y’intwari, itunda,samuduha ….bayumva nk’umugani, bamenyereye kuvoma ayo muri za sheeting ya 300Frw ku ijerekani arimo imihini (ubwoko bw’udukoko tuba mu mazi). Niba mushaka kumenya ukuri kw’ibyo mvuga muzatemberere ahitwa kuri parking mu itunda hafi ya air force, niho ayo ma sheeting aba ari, nabwo kuhabona amazi ni rimwe na rimwe, sinzi aho bayavoma mu makamyo ya tanks bakaza bagasukamo, aba asa n,ikiziba, anuka,anyerera nkarimon isabune,….

      Naho ibi bya WASAC turabimenyereye niba mwibuka mu mwaka washize bari bavuze ngo barimo kubaka uruganda mu nzove ruzakemura ikibazo cy’amazi mu mujyi wa kigali bitarenze mukwa 4 2017. Erega ntitwibagirwa promesses muba mwaduhaye nubwo mujya kuri TV mukavuga tugaceceka tukabatega amatwi ba nyakubahwa!

  2. Mberakurora

    14/11/2017 at 7:26 am

    Nanjye mvuge nka ya nkumi yzri yaragumiwe bakayibwira ko igiye kurongorwa. Nayo iti: nzabyemera ari uko igezemo.

  3. Kalisa

    14/11/2017 at 10:38 am

    Mbona aba bayobozi bahembwa imisoro y’abaturage barangiza bakirirwa babakina ku mubyimba mu itangazamakuru bakwiye kujya babibazwa!
    Amazi rwose ashobora kuba ari macye kandi kuyongera ku gipimo cyifuzwa bihenze kandi bisaba igihe. Ariko rero hari ibyakorwa hagati ahongaho kandi byoroshye cyane:

    1. Gusaranganya neza amacye ahari kandi birashoboka, ntihagire bamwe bayabona bihoraho maze ngo abandi bajye bamara amezi babaza uko amazi asa. Ibi rwose bikwiye guhagurukirwa n’uriya muyobozi mushya ndetse n’abamwungirije kuko abaturage batajya babona amazi bageze aho batekereza ko harimo na ruswa (za Kabeza, Rubirizi, Samuduha n’ahandi wagira ngo ho si mu murwa Kigali!);

    2. Kwirinda gutanga amatariki kandi ababivuga bazi ko bidashoboka. Umuntu agaruye amajwi y’ibyo uwitwa Sano James (ubu ufunze) ndetse n’abamubanjirije mu gihe cya za EWSA abantu bakumirwa. None ndabona n’uyu mushya aribyo atangiye kuko yabonye ko ntawigeze abibaza abamubanjirije. Rwose bajye bubaha abaturage maze bicecekere kuko abandi bo barumiwe maze igihe nikigera ayo mazi bazayabahe batiriwe babagaraguza amagambo kandi aribo bakagomye gukorera nk’uko President Kagame yirirwa abisubiramo…

  4. John

    14/11/2017 at 10:46 am

    Hahahaaa!

    Uyu muyobozi nawe arabizanye atangiye kugera ikirenge mu byo abamubanjirije bamaze imyaka n’imyaniko batanga amatariki!

    Hari indirimbo najyaga numva kera y’igifaransa aho umugore yabwiraga inshuti ye cyangwa umugabo we simbizi neza ngo “Encore des mots, toujours des mots, les mêmes mots, rien que des mots… Les paroles, paroles…” bisobanuye umuntu acishirije ngo “amagambo, na none amagambo, iteka amagambo, amagambo gusa…”

    Inama nabagira: ibikorwa nibyo byivugira naho amagambo ntacyo amaze kuko ntawe utayavuga niyo ntacyo yaba afite avuga cyangwa avugiraho!

  5. BIZURU

    14/11/2017 at 11:39 am

    Ndabona uyu MUZOLA avugisha ukuri.Amazi noneho tuzayabona kuko nanwe mwibonera ko barimo gushyira amatiyo ku mihanda.Jyewe ndasaba president wacu ko yakemura ikibazo cya TAXIS zibura nimugoroba.Ntabow KBS yonyine ihagije.Tumara amasaha arenga 2 mu nzira,kuva mu mujyi kugera I Remera.

  6. Gatesi

    14/11/2017 at 12:11 pm

    Ariko se bibamarira iki guhora mutangaza ibintu mutazakora? Ni ugushaka gusa kugaragara mu itangazamakuru! Iyi mvugo twarayirambiwe. Mwagiye nibura mutangaza ibikorwa mwagezeho aho guhora mutangaza imishinga. Amagambo make ibikorwa byinshi, Mr Muzola. Ni cyo kizagutandukanya na ba Sano n’abamubanjirije. Imikorere nk’iyo ni yo izakubahisha, kuko niwigana ba Sano nawe uzaba ushaka kwiyamamaza gusa kandi ngo “umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akihahagaze.” Nuvuga menshi, ibikorwa bikabura, ikigo cyawe kizakomeza gihinduke ruvumwa kubera kubeshya Abanyarwanda kibizeza ibitajya bishyirwa mu bikorwa. Inama nakugira: Vuga make ukore byinshi, ahasigaye na we niba ushaka kugaragara kuri TV nk’abandi, utangaze ibikorwa wagezeho! Abantu bashimishwa n’umusarururo uzava mu mishinga ntibashimishwa n’imishinga ubwayo keretse abatareba kure!!

  7. Umusaza

    14/11/2017 at 3:09 pm

    Bizuru we, ibyo uvuga ntabyo uzi, amatiyo ntagihe atashyizweho, renga gitikinyoni ugana ruliba urebe iyo batabye umwaka ushize bakazana za TV na radio bati nimurebe twubatse uruganda ruzakemura ikibazo burundi mu mujyi, bati Dore amatiyo tugiye kuyarangiza…..hanyuma byarangiye bite? Hashize igihe kingana iki? Mujye mureka kudufatanya na WASAC

  8. sano

    14/11/2017 at 5:15 pm

    wumve aba BUSANZA dukome! Ahantu hamara ukwezi nta mazi aje koko!! Ahubwo tugahora twishyura WASAC frw tutazi iyo aba yavuye!!? Ngo uko duhora dufungura ngo turebe ko hari ayaje ngo compteur yo irikaraga ikaba ibaze amafrw!! Twaragowe gusa!
    None ngo bazakemura ibibazo by’amazi! Cyakora mushimiye ko atiriwe avuga Busanza!! Dore aho batubeshyeye.

  9. Titi

    14/11/2017 at 8:20 pm

    mujye mwizera ariko!!
    udafite ikizere cyuko ayo mazi aza kuboneka mu gihe kitarenze ukwezi n’igice, natemberere mu nzove ahegeranye na skol arahita yemera.ntago muzabona naho muyashyira ahubwo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock