Kigali: Umuhinde yatawe muri yombi aregwa gutera inda ‘umwana’ – UMUSEKE

Kigali: Umuhinde yatawe muri yombi aregwa gutera inda ‘umwana’

Gasabo – Police y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Ugushyingo yafashe umuhinde wakoraga muri imwe muri Hotel ziherereye ku Kimihurura mu kagari ka Rugando, uyu muhinde araregwa gutera inda umunyarwandakazi utarageza imyaka y’ubukure.

Ku ifoto, umuhinde wambaye umupira w'umukara) yambaye amapingu n'umupolisi iruhande rwe bamuvaye aha muri Hotel akoreramo. Photo©C.NDUWAYO/Umuseke

Ku ifoto, umuhinde wambaye umupira w’umukara) yambaye amapingu n’umupolisi iruhande rwe bamuvaye aha muri Hotel akoreramo. Photo©C.NDUWAYO/Umuseke

Saa yine n’igice muri iki gitondo Police y’u Rwanda iri kumwe n’abakozi b’umuryango urengera uburenganzira bw’abana,CLADHO,  binjiye muri iyi Hotel bafite impapuro zo gufata uyu muhinde witwa Annish. Umunyamakuru w’Umuseke yari ahari.

Anish asanzwe akuriye ibijyanye n’igikoni muri iyi Hotel, bamweretse urupapuro rwo kumufata, bavugana nawe macye bamusobanurira ibyo aregwa.

Ntabwo yigeze yihagararaho cyangwa ngo atere amahane, bahise bamwambika amapingu yurira imodoka.

Iki gikorwa cyamaze iminota itarenga 15, abakozi bose kuri iyi Hotel bagize urujijo babonye abapolisi binjiye ariko ntibari bazi ikibazanye kugeza batwaye mugenzi wabo. Nubwo bose batamenye icyo azira.

Bamwe mu bayobozi bandi muri iyi Hotel nabo b’Abahinde bacicikanaga bahamagara kuri za telephone.

Uyu muhinde w’ikigero cy’imyaka 45 arashinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 16 ukomoka i Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

CLADHO ivuga ko uyu muhinde yateye inda uyu mukobwa mu 2015 ubwo yari afite imyaka 16. Umwana babyaranye ubu yujuje imyaka ibiri.

Ngo uyu mukobwa yamenyanye n’uyu muhinde bahuriye muri ‘Night Club’ amuhawe n’undi mukobwa (mukuru) nawe uri gushakishwa.

Annish nyuma yo gutabwa muri yombi aratekereza ku biri kuba

Annish nyuma yo gutabwa muri yombi aratekereza ku biri kuba

Uyu mukobwa mu gihe cyo gutwita, kubyara na nyuma yabwo, yasabaga uyu muhinde kumufasha akanga ndetse ngo akanamumerera nabi cyane.

Nyuma ngo yagiye iwabo azana umugore n’abana be mu rwego rwo guca intege uyu mukobwa yabyayeho umwana no gushimangira ko ntacyo azamufasha.

Uyu mubyeyi muto yafashijwe gukurikirana uyu muhinde wafashwe uyu munsi kuri ‘mandat d’arret’ y’Urukiko nk’uko bivugwa na Evariste Murwanashyaka umukozi wa CLADHO ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abana

Ikibazo cy’uyu mwana ngo CLADHO yakimenye bahuriye nawe kuri ‘terrain’ mu kazi kabo.

Murwanashyaka avuga ko ku bufatanye na Police y’u Rwanda bakurikiranye abandi bantu benshi bateganya gufata bashinjwa gutera inda abana b’abakobwa.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

23 Comments

  1. kadali

    08/11/2017 at 12:46 pm

    Bravo Police yacu !

    • x

      09/11/2017 at 6:53 am

      Night Club yemereye umwana kuyinjiramo nayo bayikurikirane

    • h

      09/11/2017 at 12:59 pm

      ntabwo ari Polisi ahubwo ni CLADHO (ya miryango iharanira uburenganzira bwa muntu tujya twamagana) ndetse na za societe civiles,..
      Police se shahu ntiyabishobora ku giti cyayo wabona n umwana yari yaratanze ikirego mbere kuri police ntibyiteho cg hakazamo ruswa y umuhinde, urabona yari na confident kbs

  2. Tate

    08/11/2017 at 12:56 pm

    Barabatindiye!

  3. nike

    08/11/2017 at 1:00 pm

    Iyombwa muhane kuko abobana bombi yarabatereranye.

  4. Joyeux

    08/11/2017 at 1:07 pm

    Welldone CLADHO! Abo banyamahanga batwicira abana. Ariko ubundi bakora ako kazi nta banyarwanda bashobora kugakora? Deportation has to follow.

  5. Kani

    08/11/2017 at 1:16 pm

    Mbega ishyano Nyagasani we!!

    • Ibyomanzi

      08/11/2017 at 2:53 pm

      Sha ibyobyo ni ishyano pe ! Ubwo se nyiri iyo night club we bamusize ? Ni gute umwana utarageza ku myaka y’ubukure yemererwa kwinjira muri night club ? Ese ahubwo umwana ubasha guhaza umugabo ungana kuriya we ubwo si ishyano rihetse irindi ! Murekure uwo mugabo yikomereze akazi ke, igihomora bakijyane mu rwa bayanga.

      • Mahirwe

        08/11/2017 at 3:46 pm

        Mbega wowe wiyise icyomanzi! Uramenye utazagwa mu ruzi urwita urume. Kugeza ubu ntuzi ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure bihanwa n’amategeko? Kurengera abana ni uguhana ababangiza uhereye ruhande.Mwitonde mumenye ko abana b’u Rwanda atari ibikinisho. Ibibakorerwa byose bitabaganisha ejo heza ntibizihanganirwa.

  6. K

    08/11/2017 at 2:42 pm

    Eh! Bya bintu birakomeye pe! Abazi ubwenge ni ugukizwa n’amaguru!

  7. Together

    08/11/2017 at 2:43 pm

    Byiza cyane rwose!! Nakurikiranwe rwose!! Niba aribi biba byabazanye turabyamagane

  8. bb

    08/11/2017 at 3:33 pm

    Abahinde bagira aka**** gato!

  9. Kaboneto

    08/11/2017 at 7:13 pm

    Uwo muhinde bamuhane byinyangarugero ko nta mwirabura wemerewe gushaka umuhindekazi kuki bo baza bagatera amada bakigendera barabona abiraburakazi ari za mondisi zabo? Bamukatire 30 years kandi umugore we bahite bamu deporting byihuse umugabo ajye mageragere ndaruciye mwene Athanase

  10. Kari

    08/11/2017 at 10:16 pm

    @kaboneto abo bahindekazi ntawe ubakeneye,abiraburakazi ntawabaruta kuri iyi si,ahubwo ndibaza nti uwo mwana wemera kuryamana n umuhinde we ntarwaye mu mutwe?umuhinde kweri?niba hari abaturesi baba mu isi ni abahinde,rwose musigeho kwiyandarika.mubane n abirabura bene wanyu kuko abanyamahanga nta kigenda pe,musigasire agaciro kanyu mutajya mu banyamahanga .

  11. Bwanacyambwe

    09/11/2017 at 2:54 am

    Urebye ukuntu abahinde bica abanya afrika iwabo mu buhinde sha abahinde batuye muri afrika bari bakwiye kujya bakubitwa mu muhanda amanywa y’ihangu!

  12. Serupyipyinyurimpyisi

    09/11/2017 at 7:26 am

    Made in Rwanda igomba kugera no mu rukundo. Abana b’ababanyarwandakazi bagakundana n’abanyarwanda. Aha ariko ndavuga abagejeje imyaka y’ubukure.

  13. nono

    09/11/2017 at 7:28 am

    muraho!
    inyigisho zitzngwe mu midugudu, mu miganda, MU MASHURI…. kugirango abaturage(abo bangavu)barenganwe kuva kera basobanukirwe uburenganzira bwabo, bamenye aho babariza.
    nahubundi, aho bukera turasigara turera abahinde n,abashinwa….hamwe no gukomeza kurera ba nyina batarakura.

    nshimye abakozwe ku mutima bagakurikirana iyi nkozi y,ibibi idashobora kubikorera iwabo

    n;abanyagihugu nabo bakora aya mahano babiryozwe kuko subumuntu.
    barahari bafite ingo zabo bakibasira abana nyuma yo kubyara bakabatera ubwoba, umwana agakura hatazwi se.

    big up CLADHO.

  14. Kanazi

    09/11/2017 at 8:50 am

    Izo ngegera zose zisambanya aba mineurs muzazikone nicyo cyazishobora.msuhiki wanjye yafashwe ku ngufu n bagabo 3 afite imyaka 14 muri Genocide ariko n ubu byamusigiye ibikomere bidakira ku mutima.bagjye bagura indaya ko zihari zibunza koko.

  15. BIZIMANA PAUL Alias Nkweto

    09/11/2017 at 9:28 am

    Ni danger

  16. chris

    09/11/2017 at 11:52 am

    Umuhinde nakurikiranwe ariko na nyir’iriyi night ntasigare.
    Bravo Cladho ariko mwegere nabo bana bajya kwitega abo bagabo,none se yamufashe ku ngufu yamusanze aho ibindi birara biri.
    Nukuri niduhagurukire gukumira icyaha kitaraba naho ubundi abakobwa b’ibyomanzi bigiye kujya bitega abagabo nibirangiza bizane amarangamuntu ngo ndi umwana!!!

    Umwana ujya muri nightclub,ubwo se aba akiri umwana koko nimushake umuti naho abagabo nabo b’ibi bigoryi nkuko Bibiliya ibivuga barahashirira

  17. Kayitasirwa

    09/11/2017 at 12:35 pm

    umwana wimyaka16 ajya muli night club ate?ese aho ubwo uwo muhinde ni uwa mbere bari baryamanye? aho iyo yita kuli nyina nuwo babyaranye byari kugera mu nkiko???niba barageze mu gitanda agasanga ni umugore nyamugore uzi icyo gukorera umugabo,?,ubwo se yagombaga kumwaka ibyangombwa ngo amenye imyaka ye! ababyeyi ,abarezi bahaguruke bamenye uburezi n’uburere bite ku bana ,babaganiriza babaha ibyo bakeneye mu buzima ,aho kuba indaya

  18. mami

    10/11/2017 at 1:15 am

    Muvane ubuswa muri media! Umwana ni umwana abarwaye indwara bivuze, abakeneye sex bajye mu Migina na Matimba bagure nababwira iki. Ubwo guhangana n’abagome bitangiye ntibihagarare ndabibasabye aho bari hose bagezwe mu butabera umwana w’umuntu arahenze. Murakoze

  19. che

    10/11/2017 at 7:27 pm

    Ariko ko se kuki wanze kumufasha koko kandi umwana ari uwawe, nta kintu kidasanzwe yariho aragusab uretse kuzuza inshingano zawe, none reba aho birinze kukugeza.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock