Kiliziya gatorika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bayo bijanditse muri Jenoside – UMUSEKE

Kiliziya gatorika yongeye gusabira imbabazi abapadiri bayo bijanditse muri Jenoside

Ibirori byo kwizihiza Yubire y’imyaka 100 ishize u Rwanda rugize abasasirodoti b’abenegihugu byari byitabiriwe na Perezida wa Repubulika. Umuyobozi w’inama nkuru y’Abepisikopu mu Rwanda Nyiricyubahiro Mgr Philippe Rukamba yasabiye imbabazi abapadiri bijanditse muri Jenoside anashimira abagize ubutwari bakemera gupfana n’ababahungiyeho. Perezida Kagame nawe yijeje Kiliziya ubufatanye mu gukorera abanyarwanda n’Imana itanga ubuzima.

Hari abihaye Imana benshi

Hari abihaye Imana benshi

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu batandukanye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye uruhare abapadiri b’Abanyarwanda bagize ku buzima n’amateka y’u Rwanda.

Avuga ko abapadiri b’abanyarwanda bagize uruhare rukomeye mukuzamura no guteza imbere imibereho y’abanyarwanda batitaye ku madini.

Yabashimiye ko bateje imbere umuco nyarwanda kandi bakanagira uruhare mu kwandika amateka y’u Rwanda n’abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufatanya na kiliziya gatorika mu kuzuza inshingano iyi kiliziya ifite.

Perezida wa Repubulika yashimiye kandi umuyobozi wa Kiliziya kw’isi Papa Francis ku mahirwe yahaye u Rwanda yo gutuma habaho imyumvire mishya. Yavuze ko ubu Leta na Kiliziya bose basenyera umugozi umwe.

Yagize ati “Ari Leta, ari Kiliziya twese dusenyera ku mugozi umwe, dukorera abanyarwanda, abanyagihugu, abakirisitu mu buryo bumwe.”

Yakomeje agira ati “N’ubundi twese dusangiye byinshi, dusangiye ubunyarwanda, dusangiye kuba abantu, dusangiye no kuba twese twakwifuza kuba abantu bazima, abantu biha agaciro kandi bareba imbere cyane kurusha kureba inyuma cyane.”

Perezida wa repubulika yasezeranije kiliziya gatorika ubufatanye mu gukorera abanyarwanda n'imana Itanda ubuzima

Perezida wa Repubulika yasezeranije kiliziya gatorika ubufatanye mu gukorera abanyarwanda n’imana itanga ubuzima

Perezida Kagame kandi yasezeranije Kiliziya Gatorika ubufatanye batitaye ku byahise. Yavuze ko Leta itazatinda gufasha Kiliziya kugira ngo bafatanye gukorera Abanyarwanda n’Imana itanga ubuzima.

Yagize ati “Kandi nkaba nongera gusezeranya ko mubyo dushinzwe tuzazirikana kubafasha, kubegera ngo dukorera hamwe dukorera abakirisitu, dukorera abanyarwanda, dukorera n’iyaduhaye kubaho. Ijya kuduha ayo mahirwe urumva ko tuyafite, ugomba kwibuka ko ufite ahandi uvana atari uko usumba abandi, ni byiza rero ko twakomeza kubikoresha neza.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi Yubile y’imyaka 100 y’ubusasirodoti ari amahirwe yo kwisuzuma no kwigira ku mateka.

Muri ibi birori kandi umuyobozi w’inama nkuru y’abepisikopi mu Rwanda Nyiricyubahiro Mgr Philippe Rukamba yongeye gusabira imbabazi abapadiri bijanditse muri Jenoside bagateshuka kubyo bahamagarwe.

Yagize ati “Turasaba imbabazi z’ibyo bamwe mu bapadiri bakoze muri jenoside mu 1994, turazisaba nk’abepisikopi babo.”

Mgr Rukamba yasabiye imbabazi abapadiri bijanditse muri jenoside anashima ababaye intwari

Mgr Rukamba yasabiye imbabazi abapadiri bijanditse muri jenoside anashima ababaye intwari

Rukamba yagendeye ku itangazo ryasohotse nyuma y’uruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye i Vatican agahura na Papa Francis ryagiraga riti “Hari bagenzi  bacu rero twongeye gusabira imbabazi imbere y’Imana mu bwihangane bwinshi n’imbere y’Abanyarwanda n’imbere y’abantu bose kubera ko batitwaye neza.

Tukazisaba dutekereza n’amagambo yose cyangwa ibikorwa byaba byaratumye Kiliziya itagaragara mu nzira y’urukundo n’ineza yagombaga kugira. Turasaba imbabazi dusaba n’Imana imbaraga kugira ngo Kiliziya yacu irusheho kuba urumuri rumurikira imitima y’abanyarwanda, igihugu cyacu kive mu mwijima w’inzangano kimakaze umuco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, giharanira iterambere ryo ku mutima no ku mubiri.”

Mgr Rukamba ariko yanashimiye abihaye Imana bemeye no gutanga ubuzima bwabo, n’abapfuye bavuga amagambo yo kubabarira abarimo babagirira nabi nk’uko Yezu yabikoze ari ku musaraba.

Yagize “Turanashima abapadiri bagize ubutwari bwo kuba hafi no gutabara abari mu kaga.”

Avuga ku gihe cya Jenoside n’icyayikurikiye ngo Kiliziya yapfushije abantu bagera  136, ni hafi 1/3 cy’abapadiri bo mu Rwanda.

Ngo muribo harimo abemeye gupfana n’abari mu kaga, ndetse n’abapfuye bavuga amagambo nk’ayo Yezu yavugiye ku musaraba yo kubabarira abariho babagirira nabi.

Mgr. Rukamba yavuze ko Kiliziya yafashe ingamba zirimo iyo kudatsindwa n’ikibi nk’icyabaye, ahubwo ngo bazahora bagitsindisha ikiza.

Ubu Kiliziya Gatorika mu Rwanda yizihizaga imyaka 100 abanyarwanda babiri aribo Reberaho na Baritazari Gafuku bahawe ubusaserodoti bwa mbere.

Abapadiri bakuze cyane mu rwanda bose uko ari babiri bafite hejuru y'imyaka 90 n'imyaka hejuru ya 60 mu gipadiri

Abapadiri bakuze cyane mu rwanda bose uko ari babiri bafite hejuru y’imyaka 90 n’imyaka hejuru ya 60 mu gipadiri

Ba minisitiri Malimba wa MINEDUC aganira Kaboneka wa MINALOC

Ba minisitiri Malimba wa MINEDUC aganira Kaboneka wa MINALOC

Hari abanyeshuri bo mu mashuri yo hasi

Hari abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye

Hari abashyitsi baturutse muri kiliziya hirya no hino kw'isi

Hari abashyitsi baturutse muri Kiliziya hirya no hino kw’isi

Hari abayobozi batandukanye bo mu nzego zose

Hari abayobozi batandukanye bo mu nzego zose

Hari abayobozi benshi batandukanye. Uwiburyo ni Dr. Ndimubanzi wo muri MINISANTE na Kaboneka minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Hari abayobozi benshi batandukanye. Uw’iburyo ni Dr. Ndimubanzi wo muri MINISANTE na Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu

Hari abayobozi b'inzogo zose

Hari abayobozi b’inzego zose

Hari abihaye Imana benshi

Hari abihaye Imana benshi

Mgr Mbonyintege asuhuzanya na Bishop Rucyahana

Mgr Mbonyintege asuhuzanya na Bishop Rucyahana

Mgr Rukamba na Perezida Kagame baganira

Mgr Rukamba na Perezida Kagame baganira

Mgr Rukamba na perezida wa repubulika na madame we

Mgr Rukamba na Perezida wa Repubulika na Madame we

Mgr Simaradgide asuhuza umuyobozi w'idini y'abangirikani

Mgr Simaragde asuhuza umuyobozi w’idini y’Abangirikani Bishop Onesphore Rwaje

Min. Nsengimana na Ndimubanzi baganira ibumoso ni Gen. Nyamvumba umugaba mukuru w'ingabo na Ngarambe wa FPR

Min. Nsengimana na Ndimubanzi baganira ibumoso ni Gen. Nyamvumba umugaba mukuru w’ingabo na Ngarambe wa FPR.

Minisitiri muri perezidansi Judith Uwizeye aganira n'umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda IGP Emmanuel Gasana.

Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye aganira n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana.

Minisitiri w'ibikorwaremezo Jamus Musoni na Kabona w'Ubutegetsi bw'igihugu baje mu birori

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni na Kaboneka w’ubutegetsi bw’igihugu baje mu birori

Minisitiri w'ikoranabuhanga aganiriza umwepisikopi waje kwifatanya n'abakirisitu gatulika kwizihiza yubire.

Minisitiri w’ikoranabuhanga aganiriza umwepisikopi waje kwifatanya n’abakirisitu gatulika kwizihiza Yubile.

Minisitiri w'uburezi nawe yari ahari.

Minisitiri w’uburezi nawe yari ahari.

Monique Nsanzabaganwa umuyobozi muri Banki nkuru y'igihugu wungirije.

Monique Nsanzabaganwa umuyobozi wungirije muri Banki nkuru y’igihugu.

Ngarambe umuyobozi w'Umuryango FPR inkotanyi aganira n'umugaba w'Ingabo Gen. Nyavumba.

Ngarambe umuyobozi w’Umuryango FPR inkotanyi aganira n’umugaba w’Ingabo Gen. Nyavumba.

Perezida Kagame yijeje ubufatanye Kiliziya mu gukorera abanyarwanda n'Imana.

Perezida Kagame yijeje ubufatanye Kiliziya mu gukorera abanyarwanda n’Imana.

Perezida wa repubulika aganira na madame we

Perezida wa Repubulika aganira na madame we

Perezida wa Repubulika na Madame

Perezida wa Repubulika na Madame

Perezida yashimye uruhare abapadiri b'abanyarwanda bambere bagize gufasha u rwanda n'abanyarwanda mu buryo utandukanye

Perezida yashimye uruhare abapadiri b’abanyarwanda ba mbere bagize mugufasha u Rwanda n’abanyarwanda mu buryo butandukanye

Umuyobozi wa Polisi y' U Rwanda IGP Emmanuel Gasana asuhuzanya na Mgr Mbonyintege wa diyoseze ya Kabgayi

Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda IGP Emmanuel Gasana asuhuzanya na Mgr Mbonyintege wa Diyoseze ya Kabgayi

Umuyobozi w'intara y'amajyepfo Mureshyankwano asuhuzanya na Minisitiri wa uburinganire niterambere ry'Umuryango Nyirasafari

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano asuhuzanya na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari

Umuyobozi w'intara y'amajyepfo Mureshyankwano na minisitiri muri perezidansi Uwizeye Judith na IGP Emmanuel Gasana.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Mureshyankwano na minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith na IGP Emmanuel Gasana.

Callixte NDUWAYO

UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. Shimimana

    08/10/2017 at 12:36 pm

    Kiliziya erega nimwe kandi itunganye gatolika.

    • Jean Kumiro

      09/10/2017 at 8:25 am

      Nimwe cyangwa “ni imwe” !

  2. Akumiro

    08/10/2017 at 12:54 pm

    Nibyo ko Kiliziya Gatolika isabira imbabazi abayo bijanditse mu bwicanyi bwabtaye jenoside. Ariko se buriya Myr Rukamba w’umucikacumu niwe ukwiye gusaba izo mbabazi? Uzisabwa kandi nawe, ntakwiye kuba ufite amaraso y’inzirakarengane ku biganza bye. Ibyacu ntibizoroha nyamara!

    • Rupiyasi

      08/10/2017 at 1:49 pm

      @Akumiro, ndemeranywa nawe..Abantu bose bafite ibiganza bijejeta amaraso ntabo dushaka mu Rwanda rwejo.Bose bakeneye umweyo ubakubura.Buri wese akazabazwa icyo yakoze mu mwanya yararimo.Tudaciye kure leta yagombye gushyiraho site aho umuyobozi wese umushyira muri google.Bitabaye ibyo twaba turi kubindikiranya abanyarwanda.

    • Jean Kumiro

      09/10/2017 at 8:27 am

      Ubivuze utinze. Wagombye kuba iyo nama warayitangiye mu nama zinyuranye zateguraga iriya Yubire. Kandi uwakoze icyo cyaha nta buryo yari kubasha kuhagera. Arafunze, yarahunze cyangwa yarapfuye !

  3. manzi

    08/10/2017 at 2:01 pm

    Ese ibyabiciwe Gakurazo byaheze he??

    • Padiri Ruberizesa Inocenti

      08/10/2017 at 2:44 pm

      @Manzi, buhoro buhoro nirwo rugendo..niho turi kugana.

  4. Tate

    08/10/2017 at 3:31 pm

    Rwose kiriziya nizisabe yivuye inyuma. Baranatinze. Wenda no mubiyicariye hariya havuyemo abatashye nabo imitima ibibukije ko nabo bakagombye gushaka courage bakazisaba. Ntibizoroha koko. Rwose njye ndambiwe kwambikwa fumees .Rwanda we.😢

    • Rugano

      08/10/2017 at 9:20 pm

      Izo fummées hari nabategetsi bazikwambitse ntabwo ari kiliziya.

  5. Muhakwa

    09/10/2017 at 7:45 am

    Mu ijambo rye, Nyakubahwa Prezida wa Republika muri macye yabwiye abasenyeri ati: Jye nivuganira na Papa.

  6. Kwibaza

    09/10/2017 at 8:15 am

    Gusaba imbabazi nta ndishyi birutwa no kwicecekera. Imana Ubwayo niyo yatweretse ko buli cyaha kigomba icyiru gihabwa uwahemukiwe kikabona kubabarirwa. Nonese Kiliziya yishyuye iki? Irayabuze se? Kandi abantu bibuke ko atari ubwambere Kiliziya Gatulika yica Abatutsi. Nubwa kenshi. twakwemeza niki ko itazongera? Ese ko abatutsi bacitse kwicumu batabawe n’Inkotanyi, ubu ko zirimo zisaza, uwakongera kubahukamo agatikiza batabarwa nande?

    • Jean Kumiro

      09/10/2017 at 8:30 am

      Kwibaza we ! Ukwiye kwibaza koko kandi ukisubiza.

    • Kankundi

      09/10/2017 at 9:49 am

      @Kwibaza, ejobundi abasilikare bari mu kazi barashe abantu urufaya barapfa bambaye impuzankano bari muri patrouille.Imiryango yasabaga ko leta yatanda indishyi zakababaro umucamanza yanzuye iki?

  7. claude

    09/10/2017 at 9:29 am

    kwibaza,ndabona usoma wagakwiye nokuba usobanukiwe,Hon mushikiwabo yavuzeko imbabazi kiriziya gatorika yasabye zihagije buriya kubwawe ngirango urumwe muribabandi bavugako baribakwiye kuza kuri burirugo rwuwacitse kwicumu basaba imbazi ubwo kubwawe ukavugako byajyana nindishyi,nibukurikira neza kiriziya gaturika isabira abayobocye bayo bijanditse muri genocide imbabazi ntabwo arukuvugako ariyo yayiteguye byumvikaneko ntandishyi ibazwa kuko siyo yayiteguye indishyi zakwiye kubazwa reta yurwanda nubundi ariyo turimo ubwo urumva atariyobera mureke turenge imyumvire yaburiwese dukurikire icyerekezo urwanda rufite kuko nicyiza ahotwavuye nihabi ndetse cyane reta igendeye kumarangamutima yaburiwese nubundi ntaho twaba tugana, nkaho igisirikare cyurwanda cyo nubwo abarubohoye bamwe bageze muzabukuru ariko hinjiyemo nabandi bakiri bato kandi baziko bagomba kurengera ubusugire bwigihugu nokurengera umutekano wacyo nabagituye ahoho nakumara impungenge

  8. iganze

    09/10/2017 at 10:24 am

    Ni byiza ubufatanye niyo nzira y’iterambere rirambye

  9. MAHORO

    09/10/2017 at 3:53 pm

    Leta niyo igomba gutanga indishyi naho Kiliziya nta genocide yakoze.

  10. Rusiga

    12/10/2017 at 4:27 pm

    Abijanditse muri Jenoside barabafunga ntabwo babaha imbabazi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock