Kim yabwiye Trump ko yiteguye kuzimya burundu US – UMUSEKE

Kim yabwiye Trump ko yiteguye kuzimya burundu US

Mu butumwa bushya bwatanzwe kuri iki cyumweru nijoro, Korea ya ruguru yamenyesheje ko yiteguye gukoresha ubushobozi bwayo bwose mu gusubiza ibihano bayifatiye, kandi ko yiteguye kuzimya burundu Leta zunze ubumwe za Amerika niba itaretse Korea ngo yikomereze imigambi yayo mu mbaraga.

Pereda Trump yavuze ko bashaka kwica uyu mugenzi we Kim bakoresheje uburyo bwose bushoboka

Pereda Trump yavuze ko bashaka kwica uyu mugenzi we Kim bakoresheje uburyo bwose bushoboka

Korea yatangaje ko Amerika ariyo izishyura ibihano iri gushyiriraho Korea nk’uko bivugwa na Associated Press.

Mu itangazo ryaciye kuri Televiziyo y’igihugu, rivuga ko Perezida Kim Jong-un yifuza gukoresha ubushobozi bwose mu kwihimura ku buyobozi bwa Trump bise ubw’aba “gangsters”.

Ngo niba Amerika itaretse kwivanga mu bikorwa bya Korea by’imbaraga zayo iri kubaka nayo izabe yiteguye kuzima burundu.

Iri tangazo rya Korea rije nyuma y’uko NATO itangaje ko isi igeze ahantu hakomeye itigeze igera yegera intambara kirimbuzi.

Kuwa gatan, indege z’intambara za US n’Ubuyapani zakoze imyiyereko y’imbaraga, kubera ahanini amakuru ko Korea igiye kongera kugerageza ikindi gisasu kirimbuzi.

Ku cyumweru cyashize, Korea ya ruguru yakoze igerageza rya Hydrogen-Bomb, igisasu kibi kurusha ibindi ku isi. Inavuga ko izatera ikirwa cya US kitwa Guam kiri mu Nyanja ya Pacifique.

Ubuyapani buvuga ko iriya Bomb yageragejwe yari nto ku buryo ishobora gushyirwa kuri misile zambukiranya inyanja, ICBM (Intercontinental Ballistic Missile) zishobora kuraswa ku butaka bwa US.

Iyi bomb bagerageje ngo ikubye inshuto icumi ubukana Bomb atomic yarashwe kuri Hiroshima mu ntambara ya kabiri y’isi.

Perezida Trump we yavuze ko uburyo bwose bushoboka bwo kwikiza Kim Jong-un ubu buri kwigwaho harimo n’ubwo gukoresha abakomando nk’uko babigenje bica Osama Bin Laden.

UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. KAREKEZI John

    11/09/2017 at 12:22 pm

    Sinzi niba abantu babona ukuntu Intambara ya 3 y’isi irimo gutegurwa.Ibintu birimo kubera muli Syria na North Korea,birajyana isi ahantu habi cyane.
    Ibihugu nka USA,North Korea,China,Russia,etc…byiteguye kurwana bikoresheje Intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs).Byamaze kwitegura.Ese mujya mwibaza uko byagenda baramutse bakoresheje Atomic Bombs?ISI yaba umuyonga,twese tugashira.Presidents TRUMP na PUTIN,bameranye nabi cyane.Abahanga mu bya gisirikare benshi bavuga ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Cyokora abantu twemera ibyo BIBLE ivuga,ntidushidikanya ko imana yacu Yehova itakwemera ko abantu batwika ISI yiremeye.
    Ahubwo imana igiye gutwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2 ).Igiye kandi kwica abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bake bayumvira (Yeremiya 25:33;Imigani 2:21,22).
    Wowe utabona ko Umunsi w’Imperuka wegereje,ni uburenganzira bwawe.
    Mwikomeza kwishakira ibyisi gusa,ahubwo nimukanguke mushake imana,kugirango muzarokoke ku Munsi w’Imperuka uri hafi cyane.Abantu bishakira ibyisi gusa,imana ibafata nk’ABANZI bayo (Yakobo 4:4).Imana ivuga ko itazabaha Ubuzima bw’iteka muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Twe twirirwa tubabwiriza ahantu hose,turi abantu nka mwe.Dukora akazi gasanzwe kugirango tubeho,ariko tukanabwiriza,kuko uwo murimo YESU yawusabye abakristu nyakuri bose (Yohana 14:12).
    NIMUKANGUKE niba mushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
    ARMAGEDDON is very near.Kuki mudashaka kubibona??Our expensive cars,beautiful houses,well plenished bank accounts,are going to be useless on the Impending Terrible Day.Byisomere muli Zephaniah 1:18 na Joel 2:11.Nta kintu imana ikora itabanje kutuburira,binyuze kuli BIBLE.

    • kiki

      11/09/2017 at 1:24 pm

      WOWE UBA URI MU ZASABWE! IBYO KURWANA SE NI RYARI BITABAYE KU ISI?

      • HUSSEIN

        11/09/2017 at 2:52 pm

        UMBAYEKURE!!NIBITANGIRE CE TWIREBERE CYAKOZA URIYA JONG YASEKURA

        • DADY

          11/09/2017 at 4:48 pm

          urakomeje ? yewe ndumuwe koko .iyo wihangana ntiwandike rwose

      • RWAMGOMBWA James

        11/09/2017 at 4:22 pm

        Wowe witwa KIKI,menya ko nta na rimwe ibihugu byari byarwana bikoresheje Atomic Bombs hagati yabyo.Ariko ubu,bizazikoresha isi yose ishire,nawe urimo.Cyangwa umenya utazi uko Atomic Bomb ikora.Imwe yonyine gusa,yatwika ibihugu byose bya EAC,ikintu cyose gihumeka,ibiti n’amazu byose bikaba ivu.Ni ubwa mbere ibihugu bitunze Atomic Bombs bigiye kurwana bizikoresha.

  2. Roro

    11/09/2017 at 1:29 pm

    Urababwirije umvako bavuga!! Igishushanyo cya Daniel kigeze kure.

  3. chelsea Irubengera

    11/09/2017 at 2:45 pm

    Imana niyo byose

  4. Kay

    11/09/2017 at 7:55 pm

    Hahahah kim jong rwose jong koko ntabushobozi afite nagato bwo kuzimya USA ahubwo arashaka kwandikwa gusa mu binyamakuru bombe hydrogen ya USA ikubye inshuro hamagana iyo yateye muri japon USA ifite arsenal habye impanuka gato isi yose yarangira gusa buriya bariya bantu butwiso duto bo barishakira hit ngaho se nibarase muri guam turebe intambara si nziza kandi itwara byinshi USA irareba ikabona ibyo itakaza muri Afganistan Irak muri syria ikabona ko kujya mu ntambara na corre ya ruguru byayihenda cyaneeee njye nkubwije kuri ibya ISIS na afgan na irak nibivaho kiriya cyana uzaba ureba ko batagihenura

  5. k c

    12/09/2017 at 12:33 am

    King mpera abanyatiku bashaka kwigira akara kajyahe.ariko US yahiye ubwoba.aksrima kasatani kagiye kurimbuka,us iritiranga king j un nakadafi,arabatwika,ntabuhungiro tuzabaha muri africa.

  6. Vladimir

    12/09/2017 at 8:11 am

    imnana ihe isi amahoro ntacyiza cyintambara bavandimwe ingaruka zayo murazizi rwose muri domaine zose mujye musabirana kandi dusenyere umugozi umwe .yesu arihafi kugaruka byarahanuwe .ariko muri 203 niba tubyibuka neza sadam yavugaga ko azahindura isi umuyonga byamugejejehe ? kim un azakubitwa gusa birumvikana ntawusangira nudakoramo kandi ingaruka zagera kuri benshi natwe turimo.

  7. Xavier

    12/09/2017 at 11:39 am

    Arko ibyo muvuga murabizi? ubundi kuk bumva
    babitunga bonyin nibareke nabanb
    d bishakishe kubwumutekano want,

  8. Dioscos

    13/09/2017 at 11:19 pm

    Yewe njye ikimbabza 1 nuko kim-un aramutse ibyo avuga abishyize mubikorwa Africa twaba turenganye kuko izo hydrogen bombs bavga zaturuka Asia zinjya America kubwubwirinzi bwabo kigihugu gitera ntigiterwe ntabwo bakoresha tactics zabo zokukiyobya ngo bakiyobeshe muri Europe kuk Putin nawe azaba ayakanuye form Asia_(Europe)_to America kuko hydrogen bomb izamunyurahejuru ahubwo Trump we azatanga order yo kukiyo beshereza muri Africa nkinsina ngufi tayari babe batweriminnye Africa yacu ive kwikarita y’isi?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock