Kinazi: Abakoraga urugendo rwa Km hafi 7 bajya gushaka amashanyarazi bagiye kuyahabwa – UMUSEKE

Kinazi: Abakoraga urugendo rwa Km hafi 7 bajya gushaka amashanyarazi bagiye kuyahabwa

Abaturage bo mu Kagari ka Sazange, mu murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bibadindiza mu iterambere, ndetse ngo hari Serivisi batabasha kubona aho batuye bikabasaba gukora urugendo rutari munsi ya kilometero hagati ya 5 na 7 bajya ahari umuriro w’amashanyarazi. Ubuyobozi buvuga ko kubaha amashanyarazi bitazatinda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinazi asinyana imihigo na mayor Muzika.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi asinyana imihigo na mayor Muzuka.

Aba baturage iyo bakeneye kugira inyandiko bafotoza, bakeneye ifoto, gushyira umuriro muri Telefone n’izindi Serivise zikenera umuriro w’amashanyarazi bibasaba gukora urugendo rurerure.

Shumbusho Karoli (Charles) ukora umwuga wo gukanika amagare, avuga ko mu kazi ke iyo hari aho bimusabye gusudira aba agomba kujya Rusatira cyangwa kuri (Arrêté).

Ati “Rwose turabangamirwa cyane, mbese twasigaye inyuma pe, turacyacana buje, abana bigira kuri buje. Akagari nta muriro kagira, iyo dukeneye ibidusaba gufotoza urupapuro rufotorerwa amafaranga 20 dutegesha 400, biratugora pe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kinazi Vital Migabo, mu mihigo yasinye imbere y’umuyobozi w’akarere ka Huye, harimo n’ibikorwa byo kugeza amashanyarazi muri kariya kagari ka Sazange bafatanyije n’inzego zibishinzwe.

Vital Migabo avuga ko ubuyobozi bwakoze ubuvugizi kuri iki kibazo kandi inzego zibishinzwe zatanze ikizere ko aha hantu umuriro uzahagera mu gihe cya vuba, ndetse ko izi nzego zatangiye kuhasura zireba uko ishyirwa mu bikorwa ryo kuzana amashanyarazi hano ryakwihutishwa.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene wakiriye imihigo y’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abafatanya bikorwa b’akarere, avuga ko kugeza ubu aho imihigo y’umwaka wa 2017/2018 igeze ari heza, asaba abaturage ko imihigo bagomba kuyigiramo uruhare kugira ngo igerweho neza.

Muzuka ati “imihigo ikwiye kugirwamo uruhare n’abaturage, bagatangira guhiga ibyoroheje, utagiraga ihene agahiga ko azayorora, utagira inzu ikurungiye agahiga kuyikurungira.”

Mu tugari dutanu (5) tugize umurenge wa Kinazi, Akagari ka Sazange niko konyine katagerwamo n’umuriro w’amashanyarazi.

Akarere ka Huye kahize Imihigo 70 igomba guhigurwa muri uyu mwaka w’imihigo wa 2017/2018, muri iyi mihigo higanjemo iy’ubuhinzi, n’ibikorwa remezo byose bigamije iterambere ry’umuturage.

Mu karere ka Huye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2017/18 abaturage bagera ku 2 000 nibo bazagezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Nyuma yo gusinyana imihigo hafashwe ifoto y'urwibutso.

Nyuma yo gusinyana imihigo hafashwe ifoto y’urwibutso.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisahamvu nawe asinya imihigo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisahamvu nawe asinya imihigo.

Umuyobozi w'akarere n'abayobozi b'akarere bungirije ndetse n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge nyuma yo gusinya imihigo.

Umuyobozi w’akarere n’abayobozi b’akarere bungirije ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nyuma yo gusinya imihigo.

Aha abanyamabanga nshingwabikorwa bamurikaga imihigo.

Aha abanyamabanga nshingwabikorwa bamurikaga imihigo.

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/HUYE

3 Comments

  1. Patrick

    02/10/2017 at 10:28 pm

    Congratlnz kuri Migabo Vital kumurenge wacu rwose akomeje guhesha ishema. Imyaka itanu ahamaze amaze kugeza kumurenge wa Kinazi ibikorwa byiterambere byinshi ubu ahatahiwe ni akagali ka Byinza nako gakeneye kuva mubwigunge na Mayor Muzuka adufashe peeh.

  2. Kamazi

    03/10/2017 at 6:27 am

    Vita nutanga umuriro i Sazange uzaba ubikoze pe!!gusa wenda bizanatuma abaturage b’i Mwendo (Rwaniro) babyungukiramo kuko bari mu icuraburindi ikindi birababaje kuba mu Rwambariro nta muriro uhaba kdi ari kuri kaburimbo!!Turagushyigikiye mu iterambere ry’umurenge wacu!!!

    • kubana

      03/10/2017 at 2:00 pm

      Ni Vital uzatanga umuriro cyangwa ni Leta izawutanga? Arawufite se? Dukwiye gutandukanya ibikorwa bya Leta ikorera abaturage n’umuntu giti cye. Ariko nanone njya nibaza ikibazo: Performance contract na Plan d’action bitandukanira he? Kuko niba ufite iteganyabikorwa (plan d’action) unafitiye ingengo y’imari iva muri MINECOFIN mwarangiza ngo abantu basinye imihigo ngo ni ibikorwa by’indashyikirwa. None se nubundi ko iri bikorwa biba byateganyijwe na MINECOFIN yemeye gutanga amafaranga, aha!!!!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock