Kirehe: Abunzi bacyuye igihe barasaba kujya bakomeza kwishyurirwa ‘Mutuelle’ – UMUSEKE

Kirehe: Abunzi bacyuye igihe barasaba kujya bakomeza kwishyurirwa ‘Mutuelle’

Abagize Komite z’Abunzi bo mu Karere ka Kirehe barasaba Leta ko yakomeza kujya ibishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) no mu gihe baba barangije manda yabo, nubwo Ministeri y’ubutabera ibashinzwe yo atariko ibibona kuko ivuga ko iyo umuntu atakiri mu nshingano runaka adakomeza guhabwa ibyo yahabwaga akizirimo.

Abunzi mu Karere ka Kirehe barasaba Leta ko yazajya ikomeza kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no mu gihe basoje manda yabo.

Abunzi mu Karere ka Kirehe barasaba Leta ko yazajya ikomeza kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no mu gihe basoje manda yabo.

Guhera mumwaka wa 2004 u Rwanda rwashyizeho urwego rwa Komite z’Abunzi zifasha mu kunga Abanyarwanda bagiranye ibibazo bito bito bidasabye ko bijya mu nkiko zisanzwe.

Mu rwego rwo guha agaciro umurimo bakora, Abunzi bagiye bashyirirwaho amahirwe atandukanye yafatwa nk’uduhimbaza mushyi two kubafasha mu buzima busanzwe harimo no gutangirwa ubwisungane mukwivuza (mutuelle de santé).

Abunzi bo mu Karere ka Kirehe kubera akamaro byabagiriye, barasaba ko na nyuma y’uko basimbuwe mu gihe barangije manda bazajya bakomeza gutangirwa ubu bwisungane mu kwivuza.

Umwe mu bunzi watanze iki kifuzo mu izina rya beginzi be ubwo Minisitri w’ubutabera Busingye Johnston yari yabasuye kuri uyu wa kane, yifuje ko mu rwego rwo kubaha agaciro bajya bakomeza gutangirwa byibura ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati ”Ikibazo gikomeye cyane kijya gikunda kubabaza Abunzi ni uko iyo usimbuwe urangije manda uhita ukurwa ako kanya kuri ya ‘mutuelle’ igahabwa ugusimbuye ataranakora n’iminsi itatu, wawundi wakoze ya myaka yose akagenda atyo.”

Kuri iki kibazo, Minisitiri Johnston Busingye yababwiye ko bigoranye kuba Leta yabona ubushobozi bwo kwishyurira ‘mutuelle’ ababaye Abunzi bose mu gihugu kuva babaho mu myaka 13 ishize.

Min. Johnston Busingye yavuze ko bitakorohera Leta kwishyurira 'mutuelle' Abunzi bose bacyuye igihe.

Min. Johnston Busingye yavuze ko bitakorohera Leta kwishyurira ‘mutuelle’ Abunzi bose bacyuye igihe.

Ati ”Dufite abunzi 19 800, bahawe “mutuelle” n’abo bandi bangana gutyo bagahabwa izindi,…ngaho ibaze kuva 2004 kugeza ubu twaba dufite milioni nyinshi cyane zitangirwa ‘mutuelle’ na Leta ibyo ntabwo byakunda.”

Minisitiri Busingye yibukije aba Bunzi ko akazi bakora ko kunga abaturage ari akazi k’ubwitange na cyane ko baba barakagiyemo badakurikiyemo iyi “mutuelle de santé”.

Uretse ubu bwisungane mu kwivuza, Abunzi bose bo mu gihugu banaguriwe amagare abafasha kugera aho bacira imanza no mu buzima bundi bwa buri munsi, bahabwa za telefone, n’ibindi bitandukanye.

Abunzi bo mu Karere ka Kirehe basuwe na Minisitiri w'ubutabera.

Abunzi bo mu Karere ka Kirehe basuwe na Minisitiri w’ubutabera.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock