Kirehe: Hari abavuga ko Abaturage nta mwanya bahabwa mu mihigo y’Akarere – UMUSEKE

Kirehe: Hari abavuga ko Abaturage nta mwanya bahabwa mu mihigo y’Akarere

*Abaturage bavuga ko bategekwa gushyira mu bikorwa ibyo batagizemo uruhare,
*Ubuyobozi bw’akarere ntibwemera ibi abaturage bavuga.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka mu Kirehe barashinja ubuyobozi guhiga butabahaye ijambo, ibi ngo bikaba bituma batitanga mu kuyesa nk’uko babyifuza, Ubuyobozi buramaganira kure ibivugwa, bukavuga ko abaturage babeshya ariko ko bugiye kongera ubufatanye mu guhiga no gushyira mu ibikorwa ibyahizwe.

Mu majwi yumvikanamo igisa nko kwinuba, abaturage twaganiriye bahamya ko bamenya iby’imihigo ari uko abayobozi babereka ibyahizwe uruhare rwabo rukaba kubishyira mu ibikorwa babishaka batabishaka.

Abemeye ko tubafata amajwi, ntibatwemereye gutangaza amazina ariko bagaragaza kutishimira iyo mikorere y’abayobozi babo.

Umwe muri bo utuye mu murenge wa Gahara ati ”Ikibazo ni uko baza bakatubwira ngo nidukore ibi kandi bajya kubihiga bataratubwiye, bakaza badutegeka batwemeza kuko hariya uba utegekwa ntuba utegeka.”

Undi na we wo mu murenge wa Gatore ati ”Umuntu agiye aza akakubaza ati ‘imihigo ngiyi urayibona ute’ nawe ukamubwira uko ubyumva, icyo gihe wanabishyira mu bikorwa ubyishimiye ariko twe siko bimeze. Bo hari igihe bakora ibintu bitugoye bigatuma tutanabigeraho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko butima ijambo abaturage mu mihigo kandi ko iyo biba ari byo batari kwitwara uko bitwaye uyu mwaka.

Mayor Muzungu Gerard uyoboye aka karere ahamya ko arambirije ku ruhare rw’abaturage mu kuzitwara neza mu mihigo itaha nk’uko ngo bamufashije mu iheruka.

Ati ”Nubwo tutabaye abambere, ariko twabaye aba karindwi. Si nzi ubivuga niba ajya yitabira inama kuko imihigo mbere yo kuyisinya duhera mu nteko z’abaturage, mu midugudu bagatanga ibitekerezo by’ibintu bumva byajya mu mihigo.”

Kuba umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard ashima abaturage ko bamufashije mu kwesa imihigo iheruka bisa nk’aho byerekana ko yishimiye umwanya akarere ka Kirehe kajeho wa karindwi.

Mu mvugo z’abayobozi  b’uturere tuba twabaye utwambere mu mihigo hakunze kumvikanamo ko ari umusaruro w’ubufatanye n’abatuare kandi akenshi n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame asaba abayobozi kujya bafatanya n’abaturage guhiga no guhigura ariko ntibibuza ko abaturage bavuga ko babona biza bibagwa hejuru basabwa kubishyira mu bikorwa rimwe na rimwe ku ngufu nk’uko babivuga.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Mbisa Jean

    24/10/2017 at 10:37 am

    Aliko kuki abaturage mwabagize nayubu? Ibyo bavuga nibyo ahubwo nuko kuvugisha ukuri bishoborwa nabacye! Njyewe abo baturage ndabashimye kuko bafite igihugu ku mutima.
    Muzajye muri za minisiteri zitandukanye mwibarize muzasanga ibyo abaturage bavuga ari byo ijana kwijana! Wa mugani hahiga abayobozi kandi nabo bacye abandi ntibamenya igihe byakorewe nababikoze babona imihigo ibagwaho yarasinywe ngo nishyirwe mu bikorwa!
    Baturage mwe nimukomereze aho mu kuvugisha twiyubakire igihugu nubunyarwanda bitubereye.Turabashyigikiye!

  2. Gatogo

    25/10/2017 at 4:36 pm

    Abobaturage baceceke bajye bumvira gusa amabwiriza bahabwa nabayobozi kugirango twihutishe iterambere ryacu.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock