Kompanyi z’indege muri Africa ziri mu Rwanda ziga ku bibazo bibateza igihombo – UMUSEKE

Kompanyi z’indege muri Africa ziri mu Rwanda ziga ku bibazo bibateza igihombo

Kuri uyu wa mbere mu Rwanda hatangiye inama rusange ya 49 y’ihuriro ry’ibigo by’indege muri Africa “African Airlines Association (AFRAA)” igomba kwiga ku bibazo bibyugarije birimo n’igihombo zimaranye imyaka irenga itanu.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirenge niwe wafunguye iyi nama ku mugaragaro.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirenge niwe wafunguye iyi nama ku mugaragaro (Phoo: Primature).

Mu ijambo rye, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFRAA, Dr Elijah CHINGOSHO agendeye kuri Raporo y’Urugaga mpuzamahanga rwa Kompanyi z’indege “IATA” yagaragaje ko mu gihe ku rwego rw’isi, urwego rw’ubwikorezi mu ndege rwungutse miliyari 34,8 z’amadolari ya America mu 2016, ukaba umwaka wa gatandatu wikurikiranya urwego rw’ubwikorezi mu ndege ku isi rwunguka neza, muri Africa ko ari ibindi bindi.

Dr CHINGOSHO ati “Nubwo biri uko, urwego rw’ubwikorezi mu ndege muri Africa rwo rubusanije n’uko urwego ruri kwitwara ku isi. Nk’uko IATA ibigaragaza, urwego rw’indege muri Africa rwahombye miliyoni 700 z’amadolari ya America mu 2015, hanyuma ruhomba miliyoni 100 mu 2016. Ndetse no muri uyu mwaka byitezweho ko ruzagira igihombo nk’icyo mu 2016.”

Uyu muyobozi wa AFRAA avuga ko iyi ariyo mpamvu inama rusange y’uyu mwaka yahariwe kwiga ku kuvugurura imikorere na gahunda kugira ngo Kompanyi z’indege za Africa nazo zitangire kunguka.

Ati “Turashaka ko Kompanyi z’indege zo muri Africa nazo zunguka, kugira ngo tubashe kuguma muri business. Kuki dukomeza guhomba kandi ibindi bice by’isi biri kunguka, ni gute urwego rw’indege muri Africa rwakongera gukomera, ni gute twakwikura mu bibazo bimaze imyaka?”

Dr CHINGOSHO mubyo batangiye gukora kugira ngo bahangane n’ibi bihombo, harimo gahunda batangiye yo guhuriza hamwe abayobozi (Executives) bafite ubuhanga n’inararibonye mu kuyobora ibigo by’indege bo hirya no hino ku isi bifuza gufasha urwego rw’indege rwa Africa kuva mu bibazo rurimo.

Ati “Muri iyi nama turigira hamwe imyanzuro irambye y’uko twava muri ibi bibazo by’imakorere mibi mu rwego rw’ubukungu n’imari, ibihombo,…turimo.”

Mu bindi bibazo nk’uko abivuga harimo kuba ibihugu bya Africa bitagendera ku muvuduko umwe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro biba byiyemeje.

Aha, ygarutse ku mwanzuro wo gufungura ikirere cya Africa wemejwe n’abakuru b’ibihugu mu 2015 ariko ubu ibihugu bimaze gufungura ibirere byabyo bikaba ari 23 gusa, ndetse na gahunda yo gutangira impapuro z’inzira “VISA” ku kibuga ibihugu biri kugendamo gake nyamara byose bigamije gufungura isoko rya Africa no gufungurira urujya n’uruza rw’abanyafurika.

Dr CHINGOSHO ati “Nanone kandi abagenzi bazitabira cyane Kompanyi nyafurika mu gihe ibipimo by’umutekano (safety standards) bya Kompanyi nyafurika bizaba biri ku rwego rw’ibipimo mpuzamahanga (global standards).

Twishimiye ko ibipimo by’umutekano muri Africa bigenda bizamuka mu myaka ishize ku bufatanye bwacu twese,…mu mwaka ushize wa 2016 nta mpanuka ikomeye y’indege yabayeho muri Africa.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFRAA, Dr Elijah CHINGOSHO.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AFRAA, Dr Elijah CHINGOSHO (Photo: Rwandair).

Dr CHINGOSHO yavuze kandi ko kugira ngo urwego rw’indege muri Africa rutere imbere hakenewe ibikorwaremezo byiza kandi bijyanye n’igihe, n’ibindi.

Ati “Muri Africa ubwikorezi mu ndege n’ubukerarugendo bibangamirwa cyane n’ikibazo cy’ibikorwaremezo biri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bice biri gutera imbere.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirenge wafunguye iyi nama ku mugaragaro yasabye abayitabiriye kuganira no kwemeza imyanzuro izatuma urwego rw’indege muri Africa ruzamuka.

Ati “Insanganyamatsimo muganiraho,…Iziye igihe kuko imibare igaragaza ko urwego rw’indege ari imbaraga zikomeye mu guhindura ubukungu.”

Yongeraho ati “Raporo ya 2017 ya air transport action group igaragaza ko urwego rw’ubwikorezi mu ndege ku isi rwatanze imirimo igera kuri miliyoni 63, kandi rukagira uruhare rwa 3% mu musaruro mbumbe w’isi.

Iyi niyo mpamvu u Rwanda rwahisemo gushyira imbaraga mu rwego rw’ubwikorezi mu ndege nk’uburyo bwo guhindura ubukungu.”

Min. Dr Ngirente yasabye ko ibihugu bya Africa bikwiye gukomeza kwibuka ko ibigo by’indege muri Africa bikiri inyuma y’abandi ku isi.

Ati “Hari ibibazo byinshi tugomba gukemura niba dushaka kubafata. Guverinoma z’ibihugu na Kompanyi z’indege bakwiye kumvikana ku mikorere, harimo ibireba imisoro y’ibibuga by’indege, kwagura ibikorwaremezo no guhugura abakozi.”

Iyi nama rusange ya 49 y’ihuriro ry’ibigo by’indege muri Africa “African Airlines Association (AFRAA)” yitabiriwe n’abantu abantu barenga 450, baturutse mu bihugu 52 ku isi yose.

Soma n’iyi nkuru: Ibihombo bya Rwandair, byigeze kugera kuri miliyoni 37 $, biragenda bigabanuka

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock