Kompanyi z’indege Nyafurika zirasaba ibihugu kuzorohereza ku birebana n’imisoro – UMUSEKE

Kompanyi z’indege Nyafurika zirasaba ibihugu kuzorohereza ku birebana n’imisoro

Kuri uyu wa kabiri, mu Rwanda hasoje inama yari ihuje Kompanyi z’indege Nyafurika yigaga ku cyakorwa kugira ngo zunguke dore ko zimaze imyaka itanu zikorera mu gihombo, mubyasabwe harimo koroherezwa ku bijyanye n’imisoro ndetse n’ibicanwa.

Silas Udahemuka, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Civil Aviation Authority (ibumoso), akurikiwe na Raphael Kuuchi, Umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rya Africa muri IATA, batanga ikiganiro.

Silas Udahemuka, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Civil Aviation Authority (ibumoso), akurikiwe na Raphael Kuuchi, Umuyobozi mukuru wungirije w’ishami rya Africa muri IATA, batanga ikiganiro.

Mu bibazo abayobozi ba Kompanyi z’indege bagaragaje bituma uyu mwuga uhenda harimo imisoro imisoro bavuga ko iremeye, amavuta (fuel), abakozi, kwita ku ndege (maintenance), amafaranga y’mutekano, n’ibindi byinshi ngo basabwa kwishyura n’ubuyobozi bushinzwe ibibuga by’indege.

Raphael Kuuchi, Umuyobozi muru wungirije w’ishami rya Africa mu rugaga rwa Kompanyi n’ibigo by’indege ku isi yavuze ko bakomeje kuganira na za Guverinoma z’ibihugu bitandukanye kugira ngo zishakie umuti ibi bibazo binyuranye bihari.

Kuuchi yavuze ko kubera ko ibibazo ari byinshi, ngo tugenda babishakira ibisubizo bitewe n’ibiremereye kurusha ibindi.

Ati “Ubu dufite amavuta (Fuel) nk’ikibazo gikomeye, turagerageza kubikemura dufatanyije na za Guverinoma. Imisoro n’amafaranga atandukanye Kompanyi z’indege zicibwa nayo ari hejuru bikabije muri Africa, turi gukorana na za Guverinoma n’abayobozi kugira ngo nacyo tugikemure.”

Kuuchi akavuga ko ikibazo atari n’ingano y’imiso gusa, ahubwo ngo ntibanashimishwa n’uko ugasanga akenshi iyi misoro za Guverinoma zikusanya zitanayishora muri uru rwego rw’ubwikorezi mu ndege nko mu kubaka ibikorwaremezo by’ibibuga by’indege.

Ku rundi ruhande ariko, Kuuchi avuga ko IATA iri no gufasha abanyamuryango bayo kubona ikoranabuhanga rigezweho ryabafasha kunoza imikorere kugira ngo bagabanye ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu mu ndege muri Africa kiri hejuru.

Uyu muyobozi muri IATA agasaba ko za Guverinoma mu gihe zigiye gufata imyanzuro izagira ingaruka kuri Kompanyi z’indege zajya zibanza kuganira nazo, dore ko ngo akenshi Kompanyi z’indege zitanagishwa inama iyo imisoro igiye kuzamurwa.

Silas Udahemuka, Umuyobozi mukuru (Director General) w’urwego rushinzwe ubwikorezi mu ndege (Rwanda Civil Aviation Authority) wari uri muri iki kiganiro yavuze ko Africa ifite ibibazo bikomeye kuruta imisoro ibigo by’indege bivuga.

Ati “Kimwe muri byo ni ibibuga by’indege ibyinshi birashaje kuko harimo n’ibyubatswe n’abakoloni, ntitwabashije kubivugurura, ibibuga bishya ni bike, ubukungu bwacu buracyari buke, murashaka kugwa ku bibuga byujuje ibyangombwa ariko ntimushaka ko babasaba imisoro, cyangwa andi mafaranga,…ingaruka zigera ku mugenzi.”

Muri iki gihe kandi iterabwoba riri kuzamuka, Kompanyi z’indege ngo ziri gusabwa kongera amafaranga mu bikoresho, abakozi n’uburyo bwo kurinda umutekano.

Impuguke zagaragaje ko kubera ko umwuga wo gutwara abantu mu ndege muri Africa uhenze, bituma n’Abanyafurika batitabira cyane kuzigendamo.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Masumbuko

    14/11/2017 at 5:48 pm

    Twe ndumva ibi bibazo bitatureba kuko Rwandair yacu yunguka cyane nkuko baheruka kubitugarariza niba badatekinika imibare.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock