Korali Miséricorde yeretse abayikunda igitaramo gikoresha ibyuma bitamenyerewe muri Kiliziya – UMUSEKE

Korali Miséricorde yeretse abayikunda igitaramo gikoresha ibyuma bitamenyerewe muri Kiliziya

Abantu bari hagati ya 500 na 600 nibo bitabiriye igitaramo cya Korali Miséricorde yo muri Paroisse ya Kicukiro. Iki gitaramo cyaririmbwemo indirimbo ziri mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda ndetse n’Ikilatini. Abacuranzi bakoresheje za guitars, ingoma za kizungu, n’ibindi bikoresho bidakunze gukoreshwa mu guhimbaza Imana muri Kiliziza Gatulika.

Umuyobozi w’abaririmbyi arimo abaha amabwiriza y’imiririmbire idasobanya

 

Igitaramo cya Korali Miséricorde cyarangiye ahagana sa kumi n’igice gisozwa saa tatu. Cyabereye muri Nzu mberabyombi  ya Paroisse ya Kicukiro mu murenge wa Niboye.

Umwe mu baririmbyi b’iyi Korali witwa Pascasie Umutesi yabwiye Umuseke ko Korali yabo igizwe n’abantu b’ingeri zose, abato n’ abakuru ariko ko icyo bahuriyeho ari uko bize.

Kuba barize bakaba bazi indimi z’amahanga bituma babasha guhimba indirimbo mu rurimi bashatse.

Ati: “Buri wese ashobora kuba umuririmbyi wa Korali Miséricorde ya Kiliziya Gatolika ariko kuba azi indimi zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo zitazamubera inzitizi biba ari akarusho.”

Yabwiye Umuseke ko mbere byabanje kubagora kubona abaririmbyi ariko ngo bagiye baza gahoro gahoro.

Uyu mubyeyi uri mu bantu bane bashinze iriya Kolari yabwiye Umuseke ko bamaze kugira igitekerezo cyo gushinga iriya Korali bakigejeje kuri Padiri mukuru wa Paroisse ya Kicukiro aracyakira yemera no kuzabatera inkunga.

Avuga ko baririmba indirimbo zisanzwe mu buryo budasanzwe bikavuga ko baririmba indirimbo zizwi arika bagakoresha ibyuma abantu badasanzwe bamenyereye mu micurangire ya Kiliziya Gatolika.

Umuyobozi wa Korali Misercorde Gregoire Karemera yabwiye Umuseke ko iriya Korali irimo abaririmbyi bagera kuri 80.

Avuga ko Korali yabo yashinzwe taliki 15, Mata 2012 ariko kuba bizihiza isabukuru yabo mu Ukwakira ni uko muri Mata-Nyakanga Abanyarwanda baba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yavuze ko kuba bakoze igitaramo k’ubuntu ari ukugira ngo bishimane n’inshuti zabo ariko ngo mu bitaramo bizakorwa nyuma abantu bazajya bishyura.

Karemera avuga ko bari gutegura umuzingo w’indirimbo atadutangarije umubare wazo ariko ngo bari kuwunoza bazawusohora umwaka utaha.

Kuba baririmba mu ndimi z’amahanga ni ukugira ngo uwo ariwe wese yibonemo abashe kumva ubutumwa batanga.

Nyuma yo kuririmba indirimbo 18 bari bateguye, baririmbye n’izindi zitari iza Kiliziya Gatulika basabwe n’abitabiriye igitaramo cya kabiri ya Korali La Misercorde.

Mbere y’uko batangira kuririmba

Byorohora abantu bazi indimi zitandukanye kuririmbira muri iyi Korali.

Abasore bakoreshaga ijwi riremereye ariko rikurikije amanota ya Muzika

Ubusanzwe guitars nzikoreshwa na za Korali za Kiliziya Gatulika. Ni umwihariko w’aba

Abatabiriye iki gitaramo ntibishyujwe ariko ubutaha ngo bazishyura

Indirimbo zabo zanditse mu manota kandi ziri mu ndimi zitandukanye

Hari 80 ku ijana ry’ibyuma ni ibyo biguriye. Ibi ngo barabishima Imana muri iki gitaramo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. patty

    09/10/2017 at 5:44 am

    Korali Misercorde mukomerezaho rwose kuko ubutumwa mutugezaho nibwiza cyane ntore za Nyagasani. Imana Nyirimbabazi kandi na Nyirimpuhwe ikomeze kubongerera inganzo!

  2. Placide

    09/10/2017 at 5:42 pm

    Chorale Misericordes, Roho mutagatifu akomeze abongerere imbaraga zo guhimbaza nyagasani, ejo mwaradushimishije pe!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock