Korea: Abaturage bamaganye Anti Missiles za USA mu gihugu cyabo – UMUSEKE

Korea: Abaturage bamaganye Anti Missiles za USA mu gihugu cyabo

Mu ijoro ryakeye bamwe mu baturage b’i Seoul mu murwa mukuru wa Korea y’Epfo bahanganye na Police banga ko imodoka za USA zijyana ibyuma birinda ibisasu bya rutura (Anti – missiles) kugwa ku butaka ahitwa Seongiu,  baravuga ko kubihashyira bikomeza kurakaza Koreya ya Ruguru bikaba byayitera kurasa ku gihugu cyabo.

Abaturage baraye bahangana na Police banga ko ibimodoka bya US byari bizanye imbunda zirinda za missile zihita ngo zerekeze Seongiu

Ubushinwa nabwo bwasabye USA na Koreya y’Epfo guhagarika kuzana biriya byuma byitwa THAAD (Terminal High Altitude Area Defense) ni ukuvuga ibyima bikumira missiles.

Imodoka nyinshi z’intambara za USA zari zikoreye biriya bikoresho zaciye i Seoul zigana Seongiu mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Koreya y’Epfo, abaturage bagera kuri 800 bashyira amakamyo na tingatinga mu muhanda kugira ngo bazibuze guhita.

Police yaje kubavana mu nzira ariko bibanza kuyinanira kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu bitewe n’ubwinshi bw’imodoka zari zashyizwe mu muhanda ndetse n’ubukana abigaragambyaga bari bafite.

Abapolisi 8 000 nibo baraye bahangana n’abigaragambyaga burinda bucya.

Ikinyamakuru Joongang cyo muri Koreya y’Epfo kivuga ko hari abaturage bagera kuri 30 bakomerekeye muri iyi midugararo yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Gutunganya aho biriya byuma bizashyirwa no kubizana byari byarabanje gutinzwa n’uko Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in yavugaga ko bishobora kuzangiza ibidukikije byo mu gace bizashyirwamo.

Nyuma ariko byaje kuba ngombwa ko bizanwa kubera ubwoba Seoul yagize bitewe n’uko ubutegetsi bwa Pyongyang buherutse kurasa igisasu cya Missile kigateza umutingito ufite ubukana buri hejuru ya 4 ku gipimo cya Richter.

Minisitiri w’Intebe wa Koreya y’Epfo, Lee Nak-Yeon yavuze ko gushyira THAAD mu gihugu cye ari icyemezo kigoye gufata ariko cya ngombwa.

Ubushinwa bwarangije gufatira ibihano by’ubukungu Koreya y’Epfo buyishinja gukomeza kwendereza Korea ya Ruguru kubera gushyira biriya bikoresho (THAAD) ku butaka bwayo no gufatanya na USA mu myitozo ya gisirikare iba buri mwaka.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Kassim keita

    08/09/2017 at 9:33 am

    Abasenga musenge buriya kabaye kuko korea zombi ziraba umuyonga kdi birasiga America igiranye ibibazo na chine rusia kdi biranashobokako nabyo bikozanyaho.

  2. robert

    08/09/2017 at 9:48 am

    thx

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017