Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo – UMUSEKE

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru Ri Yong-Ho yatangaje ko Perezida wa America Donald Trump yatangaje intambara ku gihugu cye, kandi ko kiteguye kuba cyarasa indege za America kabone n’iyo zaba zitari mu kirere cya Korea.

Ri Yong-Ho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea ya Ruguru

Yavuze uko gutangiza intambara ku gihugu cye bivuze ko inzira zose zo kwirengera ziri ku meza y’ubuyobozi bwa Korea ya Ruguru.

Ri Yong –Ho ku wa gatandatu nyuma y’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga New York muri America, yatangarije abanyamakuru ko Korea Ruguru ifite uburenganzira bwo guhanura indege zirasa ibisasu za America ziri hafi y’ikirere cyayo.

Yavuze ko ibyo bishobora gukorwa kabone n’iyo izo ndege zaba zitari mu kirere cya Korea ya Ruguru. Ri Yong-Ho yavuze ko isi igomba kumenya ko America ari yo yatangaje gutangira intambara kuri Korea ya Ruguru.

Abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje guterana amagambo atari meza aganisha ku ntambara umunsi ku wundi.

Perezida Donald Trump yahise asubiza kuri Twitter ko “Ri Yong – Ho na Perezida we Kim Jong – Un (yise Little Rocket Man) batazaramba nibakomeza imikino barimo.”

Minisitiri Ri Yong-Ho na we yari yasubije amagambo Trump yavugiye i New York mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye.

BBC

CallixteNDUWAYO
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. nph

    26/09/2017 at 10:45 am

    Mukomereze aho, aho inzovu zirwaniye ibyatsi birahazaharira! Ubwo nyine ab’intege nke tuzabihomberamo, mbabajwe n’abaturage b’aho isibaniro rizabera!

  2. bb

    26/09/2017 at 12:11 pm

    Nimurwane turebe imbwa n’umugabo. Mureke Afurika gusa ubundi mutikurane!

  3. KANYARWANDA

    26/09/2017 at 4:10 pm

    Ndasubiza uwitwa bb.Ntabwo uzi ibyuvuga.Nibarwana,bazakoresha Atomic Bombs,abatuye isi yose bapfe.Atomic Bomb,ntabwo ari nk’izi ntwaro zisanzwe.Yica ibintu byose bihumeka.Yica ikoresheje ibintu 3:Ubushyuhe,umuyaga na radiation.Urugero,ibihugu bifite Atomic Bombs nibirwana,bishobora kubyara intambara ya 3 y’isi.Noneho atomic bombs zikica abantu bose batuye isi.Niyo bomb itagwa mu Rwanda,ariko ikagwa muli Egypt,radiation yagera no mu Rwanda,tugapfa.Aho guheranwa n’ibyisi,dukwiye “gushaka ubwami bw’imana” nkuko YESU yadusabye muli Matayo 6:33.Twebwe duhora tubinginga ngo mushake imana.Turi abantu nka mwe.Mubishatse namwe,mwakiga Bible ikabahindura,mugakorera imana.Ariko nimwanga,imana namwe izabarimbura ku munsi w’imperuka (Yeremiya 25:33).

    • Germain

      26/09/2017 at 9:45 pm

      HUMURA BYOSE BYARATEGANYIJWE, HARI MALAYIKA UFASHE IMIYAGA INE Y ISI (UMUJINYA W ABASAZI BAFITE BOMBE ATOMIC MUNTOKI) ARIKO TORERO RIMAZE GUTAHA AZAZIREKURA AHANE ROMA N AMERIKA KUBERA IBIBI BUJUJE MU ISI , REBA NAWE UBURYO HOLLYWOOD YAMBITSE ABAKOBWA BACU UBUSA NTIWABWIRA NGO BUMVE ? ARIKO ABANYARWA BARAVUGA UWANZE KUMVA YUMVIRA IJERI(RADIATION)

      Sins on the march. You can’t tell them, because the devil has taken the nation over. It come to us a few years ago; he lived in Paris, the devil and his angels. And they had the first world war, and Germany would’ve sunk this nation beneath the earth, but we went over to help them. And soon as it was over, it was back again, wine, women, and big time.
      Then Satan sent his patterns over here, stripped our women, brought disgrace to our nation, through the patterns and fashions. Then he just took his army and landed in Hollywood.
      Many of you people wouldn’t let your children go to picture shows and see such stuff. The devil’s a smart man; he brings it right in on television, so you’d be sure to get it.

      Have Faith In God
      SERMORN OF WILLIAM MARRION BRANHAM IN 58-0510

    • Ukuri

      27/09/2017 at 6:54 am

      Eowe wiyise Kanyarwanda aho uri hose mbona uzana icysnditswe.ninde wakubeshye ibyo rwose? Bigumane wowe n ayo madini abashuka,iyo pasitoro yigize umunyapolitiki arabayobya kweri, kuko ibyo ni ibyo yiyumvira akaba afashe imirongo..

  4. mugenzi philbert

    26/09/2017 at 10:17 pm

    ibisasu bwakuraho isi birahari bwinshi ariko barabeshya isi irihoto n’Imana izayikuraho nabeo arabantu mjyewe ndabona uyumupeti wa Koreya yarunguru azakubitwa ikinu atazi iyo giturinse nangumwe akore muzehe munwonko kandi iwe bwamucanze azamusukaho umuriro yumurwe Tromp bwareyenze

  5. kanyoni

    28/09/2017 at 9:20 am

    ah!!! trump avuga n’ibyo atatekekerejeho, ubu nyuma y’ibyatangajwe na ri yong hu, wasanga atangiye gutitira. ark kugira umuyobozi uyombayomba we, nishyano pe.

  6. Alexis

    18/10/2017 at 5:28 pm

    Nibakozanyemo turebe umugabo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock