Korea ya Ruguru yafatiwe ibihano bizatuma ihomba miliyari 1,2$ – UMUSEKE

Korea ya Ruguru yafatiwe ibihano bizatuma ihomba miliyari 1,2$

*Ubushinwa n’Uburusiya na byo byemeye ko inshuti magara ifatirwa ibihano,
*Ibihano byagiye bifatirwa Korea ya Ruguru ntibyayibujije gukora intwaro kirimbuzi.

Umuryango w’Abibumbye waraye wemeje ibihano bishya by’ubukungu kuri Korea ya Ruguru nyuma y’uko iki gihugu cya Kim Jong un kigerageje intwaro kirimbuzi ku nshuro ya gatandatu.

Perezida wa Korea ya Ruguru yari afashe ku gisasu karahabutaka “Hydrogen Bomb” Korea ya Ruguru ivuga ko yamaze kugikorera igerageza

Ibihano byafatiwe Korea ya Ruguru birimo kuyibuza kugura ibikomoka kuri petrol no kuyibuza kohereza ku isoko ryo hanze ibikorwa n’inganda z’imyenda zayo. Ni ibihano biri mu rwego rwo gukoma mu nkokora ubukungu bw’iki gihugu kugira ngo kibure ubushobozi bw’amafaranga cyashora mu migambi yo gukora intwaro kirimbuzi.

Mbere, Leta zunze Ubumwe za America zari zagejeje umugambi ukubiyemo ibihano bikomeye kurusha ibi kuri UN.

Gusa kubitore byajemo impaka, ariko nyuma yo kumvikana ku kugabanya ubukana bw’ibi bihano, umwanzuro w’ibihano bishya watowe hatabayemo kuwitambika uko ariko kose ku bihugu by’ibinyabubasha bw’ikirenga muri UN (bifite Veto), n’Ubushinwa n’Uburusiya birimo.

Ibi bihano byemejwe n’ibihugu bigize akanama k’Umutekano ku Isi, byakiriwe nabi n’Ubutegetsi bwa Korea ya Ruguru.

Mu itangazo ibiro bya Leta bishinzwe amakuru (KNCA) byatangaje, riburira America ko nikomeza gushyiraho ibihano bikomeye kuri Korea ya Ruguru, iki gihugu kizakora ibishoboka byose America ikishyura ikiguzi kingana na byo.

Mu bihano America yifuzaga ko byafatirwa Korea ya Ruguru ariko ntibyumvikanweho harimo ko Korea ya Ruguru itazongera gutumiza icyo ari cyo cyose kijyanye n’ibikomoka kuri petrol hanze, ibi abasesengura politiki babonaga ko byari kuba ari ibihano bibi cyane kuri Korea ya Ruguru.

Ibihano bishya byaraye byumvikanyweho, bitegeka Ubushinwa kugabanya petrol itayunguruye bucuruza muri Korea ya Ruguru n’ibindi byose biyikomokaho.

Ubushinwa ni igihugu cya mbere gifitanye umubano ukomeye mu by’ubukungu na Korea ya Ruguru, ni bwo buha Korea ya Ruguru petrol itayunguruye ikieneye.

Ibihano kandi bitegeka Korea ya Ruguru kutohereza ku isoko mpuzamahanga ibikorwa n’inganda z’imyenda mu gihe iki gihugu ari icya kabiri ku isi muri ubwo bucuruzi, nibura bizatuma Leta ihomba miliyoni 700$ (£530m) ku mwaka.

Undi mwanzuro uri muri ibi bihano ni uwo kutongera guha visa abakozi bafite ubwenegihugu bwa Korea ya Ruguru bajyaga gukorera mu mahanga (I Burayi na America), ibi bizatuma Korea ya Ruguru ihomba miliyoni 500$ ku misoro abo bantu binjizaga.

Ikifuzo cya America cyo gufatira imitungo ya Perezida wa Korea ya Ruguru no kumushyiriraho ibihano byo kutagira aho ajya mu mahanga cyanzwe.

Ambasaderi wa USA muri UN, Nikki Haley yabwiye abagize Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi, nyuma y’uyu mwanzuro ko batifuza ibindi bihano kuri Korea ya Ruguru.

Ati “Ntitwishimiye gufata ibindi bihano bikomeye kuri uyu munsi. Ntabwo twifuza intambara.”

Ibiro bya Perezida muri Korea y’Epfo kuri uyu wa kabiri byasohoye itangazo riburira Korea ya Ruguru ku kuba yafatirwa ibindi bihano nikomeza ubushotoranyi.

Rigira riti “Korea ya Ruguru ikeneye kubona ko ibikorwa bidafite akamaro byo kubuza amahoro Isi ntakindi byayigezaho uretse kuyiganisha ku bihano ndetse bikomeye kuri yo.”

Kuva muri 2006 nibwo bwa mbere ibihugu binyabubasha byemeranyijwe ku gushyigikira umwanzuro wa UN hatabayeho kuwitambikisha ubudahangarwa bwa Veto.

Nubwo Korea ya Ruguru yafatiwe ibihano hari ababona ko itazahagarika umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi.

Tariki 30 Ugushyingo 2016 Korea ya Ruguru yafatiwe ibihano by’ubucurzi bw’amabuye y’agaciro yiganjemo ayo yoherezaga mu Bushinwa.

Icyakurikiyeho, tariki ya 14 Gicurasi 2017, Korea ya Ruguru nibwo yakoze igerageza ry’igisasu cya rutura “ballistic rocket” gishobora gushyirwaho agatwe karimo ubumara kirimbuzi.

Tariki 2 Kamena 2017, UN yafatiriye imitungo y’abayobozi 14 harimo n’ushinzwe ibikorwa by’ubutasi bwo hanze.

Icyakurikiyeho, tariki 4 Nyakanga 2017, Korea ya Ruguru yagerageje igisasu cya misile kiraswa kure gishobora kwambukiranya imigabane (Intercontinental ballistic missile, ICBM).

Tariki 6 Kanama 2017, UN yongeye gufatira Korea ya Ruguru ibihano by’ubukungu birimo kubuza kugurisha iby’ibanze inganda zikenera no kubuza abashoramari kuhajyana imari yabo, byatumye Korea ya Ruguru ihomba miliyari 1$ ku mwaka.

Icyakurikie, tariki 3 Nzeri 2017, Korea ya Ruguru yavuze ko yagerageje igisasu karahabutaka gisumba kure ubukana bombe atomique kitwa (Hydrogen Bomb).

Mu itangazo Ubushinwa bwasohoye kuri wa kabiri nubwo rinenga Korea ya Ruguru ku kuba yaranze kumva ibyo isabwa n’amahanga ikabirengaho ikarasa intwaro kirimbuzi, isaba ko ikibazo cya Korea cyakemurwa mu mahoro.

Bagarira bati “Ubushinwa nta na rimwe buzemera ko agace Korea zirimo kajya mu ntambara cyangwa mu mage.”

Uburusiya n’Ubushinwa byakunze gusaba ko America na Korea y’Epfo bihagarika imyitozo ngarukamwaka ya gisirikare bikorana muri Korea y’Epfo ndetse America igahagarika ibikorwa byo kujyana intwaro zikumira misile (Anti-missile system, Thaad), kugira Korea ya Ruguru na yo ihagarike imigambi yayo y’intwaro kirimbuzi.

Ubushinwa busanga kuba intwaro za Thaad za USA, zikoresha ibyuma kabuhariwe bigenzura ikirere, ‘radar’,  ari inzitizi ku mutekano w’Ubushinwa n’ibihugu bibukikije.

Ambasaderi wa USA muri UN, Nikki Haley yamaganye ibisabwa n’Uburusiya n’Ubushinwa mu cyumweru gishize, avuga ko ari “Igitutsi”.

BBC

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. KAMEGERI

    12/09/2017 at 11:49 am

    IBIHANO North Korea yafatiwe kugeza ubu,harimo yuko CHINA ihagarika kuyigurira COAL na TEXTILES,kutayigurisha oil na gas.Ni ibihano bikomeye cyane.Gusa ntabwo North Korea izahagarika gukora Atomic Bombs and Missiles.Iyo ufite Atomic Bomb,urirata.
    Niyo mpamvu ISRAEL nayo yiyemera.Ni nayo mpamvu IRAN nayo ishaka Atomic Bomb.
    Cyokora nanjye ndi mu bantu bemera ko kuba ibihugu byinshi bifite Atomic Bomb kandi bishaka kurwana,nta kabuza biratujyana kuli Armageddon.Nukuvuga ko imana yenda kuzana imperuka,igatwika izi ntwaro zose kandi ikarimbura abantu bose banga kuyumvira.
    Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Abantu bashaka kuzarokoka kuli uwo munsi wegereje,bakwiye gushaka cyane imana,aho kwibera mu byisi gusa.Nta kabuza imperuka iri hafi cyane.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock