Korea yagerageje igisasu kirusha imbaraga icyatewe Hiroshima – UMUSEKE

Korea yagerageje igisasu kirusha imbaraga icyatewe Hiroshima

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko zishobora kwihanukira mu ngufu zigasubiza ubushotoranyi bwa Korea ya ruguru. Ni nyuma y’uko kuri iki cyumweru Pyongyang igeragereje mu butaka igisasu kabombo cya kirimbuzi bikekwa ko yari ‘Hydrogen Bomb’.

Igisasu ngo bakigeragereje munsi y'ubutaka ariko umutingito cyateye wumvikanye no mu Bushinwa n'Uburusiya

Korea ya ruguru ikimara kugerageza igisasu cyayo, ingabo za Korea y’epfo n’iza US zahise zikora ibikorwa byo kwiyerekana zirasa ibisasu n’indege hafi y’umupaka w’ibihugu byombi

Gen Jim Mattis Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo’ muri US kuri iki cyumweru yatangaje ko igisasu Korea ya Ruguru yari imaze kugerageza kirusha imbaraga igisasu kirimbuzi cyatewe Hiroshima.

Bamaze kukigerageza, Perezida Donald Trump yahise ateranya inama y’igitaraganya n’abajyanama be mu bya gisirikare, anahamagara kuri telephone Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe nk’uko bivugwa na AFP.

Trump yavuze ko Korea ya ruguru ishobora guhanishwa ibihano bikarishye by’ubukungu birimo ko US yahagarika ubuhahirane n’igihugu icyo aricyo cyose gihahirana na Korea mu gihe ibyo bihugu bidahagaritse guhahirana nayo.

Abanyamerika batangaje ko habayeho umutingito wa Magnitude 6.3 aho cyaterewe ndetse unumvikana mu Bushinwa no mu Burusiya.

Iki ni igisasu cya gatandatu cya kirimbuzi Korea igerageje mu myaka 10 ishize. Icyo kuri iki cyumweru ngo nta na kimwe binganya imbaraga mu byabanje.

Gen Mattis we yabwiye abanyamakuru ko Amerika yiteguye gusubizanya imbaraga nyinshi za gisirikare ubu bushotoranyi bwa Korea.

Gen Mattis ati “Ntabwo tugamije kurimbura igihugu, cya Korea ya ruguru, ariko dufite inzira nyinshi zo kubasubiza.”

Pyongyang ngo yishimiye igeragezwa ry’iki gisasu, batangaza kuri televiziyo y’igihugu ko igihugu cyabo kiri bugufi kugera ku musozo wo kuba igihugu kishoboye mu ngufu za kirimbuzi.

Antonio Guterres Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko igerageza Korea ya ruguru yakoze riteye inkeke. Ni mugihe hateganyijwe inama yihutirwa y’akanama k’umutekano ka UN.

Perezida wa Korea y’Epfo we yasabye ko Korea ya ruguru yahanwa byisumbuyeho igashyirwa mu kato kw’isi hose.

Umutingito iki gisasu cyageragerejwe mu butaka wumvikanya no hanze ya Korea

Umutingito iki gisasu cyageragerejwe mu butaka wumvikanya no hanze ya Korea

Korea ya ruguru ngo iri hafi kuba igihugu kihagije mu mbaraga kirimbuzi

Korea ya ruguru ngo iri hafi kuba igihugu kihagije mu mbaraga kirimbuzi

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. bb

    04/09/2017 at 10:37 am

    Imana idufashe ntazarebeshe muri Afurika gusa. Dusanzwe twarihiriye atazadutwika ubwa kabiri nk’amakara!

  2. Igihangange

    04/09/2017 at 12:56 pm

    Njye North Korea ndayishyigikiye. Ntakuba ingaruzwamuheto Na USA cg European. Ahubwo bongere ubushobozi

  3. kagabo

    04/09/2017 at 8:34 pm

    kuyoborwa numwana ni ikibazo kimwe no kuyoborwa na rukukuri

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock