Koreya y’epfo yarashe hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru – UMUSEKE

Koreya y’epfo yarashe hafi y’umupaka wa Koreya ya ruguru

Nyuma y’uko  ingabo za Pyongyang zirashe misile yaguye mu Nyanja mbere yo kwambukiranya u Buyapani, ingabo za Koreya y’epfo na zo zarashe ibisasu byinshi ku mupaka na Korea ya ruguru zinakora imyiyereko yo kugaragaza imbaraga za gisirikare igihugu gifite.

Indege z’intambara za Koreya y’epfo zarashe ku mupaka wayo n’iya ruguru

Ibisasu bya Koreya y’epfo byitwa MK-84 byarashwe n’indege eshanu z’ntambara zo mu bwoko bwa F-15K.

Seoul yarashe biriya bisasu kubera umujinya yatewe na Koreya ya ruguru yarengereye ikarasa misile hafi y’ikirwa cya Hokkaido aho ingabo za USA n’iz’u Buyapani ziri kwitoreza.

Seoul kandi yari imaze gusohora itangazo mu gitondo cya none yamagana igikorwa cya Pyongyang.

Ubushinwa bwo bwatanze impuruza ko mwuka mubi uri mu gace buherereyemo umaze kugera ku ntera ikomeye.

Kuba Pyongyang yarashe mu kirere cy’u Buyapani hari abavuga ko ari ubundi buryo bwo kwiyenza kuri USA nyuma y’uko Perezida Donald Trump yari yayihaye gasopo ngo ntizarase ku kirwa cya Guam.

Trump yavuze amagambo akomeye icyo gihe ati: “Nimurasa ku butaka bwa Guam tuzabasukaho umuriro n’umujinya mwishi ikindi gihugu ku isi kitigeze kibona kuva yabaho.”

Abategetsi benshi bakomeye ku isi b’inshuti za US bamaganye igikorwa cya Korea ya ruguru cyatumye mu Buyapani abaturage basabwa kujya mu bwihisho ubwo iki gisasu cyanyuraga mu kirere cyabo saa 6h00 A.M kuri uyu wa kabiri.

Ibi bisasu ngo byari bigamije kwihimura ku ngabo za Pyongyang

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. KAMOSO

    29/08/2017 at 12:54 pm

    Abahanga benshi bakomeye mu bya gisirikare (Military Generals),bahamya badashidikanya ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.Kubona North Korea,China na Russia bishyamiranye cyane na Amerika,ni kimwe mu bintu bikomeye byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Iyo ntambara iramutse ibaye,noneho barwanisha Atomic Bombs,isi yose ikaba ivu,twese tugapfa.Ubu tuvugana,ibihugu 9 bitunze Atomic Bombs zirenga 16 000.
    Ibyo bihugu ni:USA,Russia,UK,France,China,India,Pakistan,Israel na North Korea.
    Atomic Bomb nyinshi,zirusha imbaraga Bomb ya Hiroshima,inshuro 3000 !!!.
    Bomb irusha izindi zose ingufu,iherutse gukorwa n’Abarusia.Imwe yonyine,ishobora gutwika ibihugu bya EAC byose mu masegonda make cyane.Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.Cyokora,ntabwo imana izemera ko abantu batwika isi yiremeye.
    Vuba aha,imana igiye gutwika INTWARO zose zo mu isi (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52),yice kandi na Billions z’abantu bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Abantu bazarokoka kubera ko bumvira imana,bazabaho iteka mu isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29).Iyo Bible ivuga ko UMUNSI W’IMPERUKA wegereje,aho gushidikanya,mujye mubyemera kandi muhinduke,mushake imana,aho kwibera mu byisi gusa.
    Kugirango muzarokoke kuli uwo munsi uri hafi cyane.Kuki ibintu birimo kubera mu isi ntacyo bibabwiye??NIMUKANGUKE!!.AWAKE!!.REVEILLEZ-VOUS!!

    • HT

      30/08/2017 at 9:24 am

      Iyaba wari uzi iyo bibiliya yanditswe n’aba barimo gukora izo ntambara.

      • Mujyanama

        30/08/2017 at 11:48 am

        Kuba baba baranditse Bibiliya hanyuma bakaba bateza Intambara se utekereza ko hari icyo bihuriyeho n’ukuri kuyirimo? U Rwanda se Abantu bapfuye bazize iki? s’abashinzwe kubarinda (Ubutegetsi) bwahahutsemo bukabica bukabishishikariza bamwe kwica abandi? hari aho byari byanditse mu mategeko ko mu gihe runaka hakwiriye kuzicwa ba naka? Uyu munsi se abayobozi turiho tubona bayogoje umutungo wa rubanda bashinzwe kurinda hari ubwo wigeze wumva barahirira kuzawigabiza? Iteka iyo ubumenyi bwasumbye ubwenge imitekerereze ya muntu iracurama, mu mwanya wo kubara ujya mbere utangira kubara ujya nyuma, umuntu ukamurutisha inyamaswa, ubugome bugasimbura ineza n’ibindi. Kuba hari abanditse Bibiliya ntibivuga ko ibyo banditse ari ibyabo ahubwo bifite uwategetse (Imana) ko bwandikwa. Iyo usoma igitabo uvugako ari icy’Icapiro kuko ariryo cyandikiwemo? ntaho ugera se ku nteruro yavuzwe n’undi muntu ugahita werekana inkomoko y’ayo?

        Gusa Isi ifite nyirayo, abantu bo bafite Bombs Atomomic ariko abatayifite twe dufite Imana kandi Umugambi wayo ni “Anti Missile” uko bisa kose barwana bareka ntizabuza umugambi w’Imana kujya mbere. Kandi yabaye usoma Bibiliya wakamenye ko rimwe na rimwe n’izo ntambara ziba ziri mu mugambi w’Imana.

        Niyo yimura abami ikimika abandi.

  2. ngabo

    29/08/2017 at 1:07 pm

    kamoso we uvuze ukuti pe!nta muyobozi wo kw’isi numwe igitinya imana bizera intwaro zabo gusa niyo mpanvu Yohova agomba kubarimbura mbere yuko barimbura isi

  3. claude

    29/08/2017 at 10:14 pm

    Ereganubundi yavuze isi itazongera kurimburwa n’umwuzure ahubwo izarimbuzwa umuriro, muraje muwubone, usa uwayo,north corea uwundi,rushia,israel etc

  4. Nishimwe Liliane@gmail.com

    30/08/2017 at 4:54 pm

    Mujyanama ndemeranywa nawe kubyo uvuze pe, ntakiba Imana itakizi kandi iba yabyemeye kuko Imana irigenga abantu nibo batungurwa, ibi biba byose bigomba kubaho kuko na Bibiliya irabivuga kandi Bibiliya tukita igitabo cyanditswe n’abantu ariko iyo urebye ibyanditswe si kubwenge bwabo ahubwo hari guhumekerwa ariko kubwirizwa n’Imana kugirango babashe kwandika ibyo ishaka kumenyesha abantu bayo. Intambara kubaho zizaba ari ko na Bibiliya itumenyesha ibiranga imperuka

  5. Kim

    30/08/2017 at 7:48 pm

    Bazibeshye Kim Yung Un abamesure.Nawe bazamumesura ariko yamesuyemo bake.Turambiwe iki gitugu cya amerika.

  6. ly

    31/08/2017 at 9:03 am

    Ibya kamoso na Mujyanama ndabyemera pe; uretse kimwe: Umunsi wa nyuma uzwi n’Imana yonyine. Reba amamiliyoni y’abapfu muri 1940-1945 na mbere yaho 1914-1918…urebe za genocides…abantu byatwaye n’ubunyamaswa bubi bwabyo. Ko UWO MUNSI UTABAYE??? ABARIHO ICYO GIHE BOSE BAHANURAGA APOCALYPSE, naho ibyo bibombs niba biyanga nibabitere. Imana yabipfubya cg se hagasigara ngerere tukongera tukuzura isi mbi nk’iyi!!!!!!!!

  7. MAHORO

    31/08/2017 at 4:18 pm

    Tube maso dusenge cyane kandi tureke gutwarwa n ibyisi bidutandukanya n’ Imana. turi mu minsi y imperuka utabibona cyeretse igitambambuga cg umurwayi wo mu mutwe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock