Ku bitaro bya Kabgayi barashinjwa kurangarana umubyeyi agapfusha umwana – UMUSEKE

Ku bitaro bya Kabgayi barashinjwa kurangarana umubyeyi agapfusha umwana

Aimée Nyiramahirwe wo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga aravuga ko mu mpera z’icyumweru gishize iyo abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi batamutererana mu gihe cy’amasaha arenga 30 umwana we atari kubura ubuzima.

Nyiramahirwe nyuma yo kubura umwana yasezerewe mu bitaro bya Kabgayi ubu arwariye mu biraro byigenga

Nyiramahirwe nyuma yo kubura umwana yasezerewe mu bitaro bya Kabgayi ubu arwariye mu bitaro byigenga

Nyiramahirwe ubu uri kwivuriza mu bitaro byigenga yabwiye Umuseke ko yagiye kubyarira ku bitaro bya Kabgayi bakamutererana akabura umufasha kugeza yijyanye aho yagombaga kubagirwa naho ahageze ntiyahita afashwa.

Gutegereza igihe cy’amasaha arenga 24 ari ku nda bakaza kumwitaho yarengeranye ngo byatumye umwana we avuka agahita apfa.

Hari bamwe mu bakora kuri ibi bitaro batifuje gutangazwa bemeza ko uyu mubyeyi ibyo avuga bifite ishingiro kuko ngo nyuma yo kumwakira abagombaga gufata ibyemezo by’ubufasha akwiye bamurangaranye ntibamufashe ku gihe.

Dr Nteziryayo Philippe Uyobora ibitaro bya Kabgayi avuga ko amakuru yamaze kumenya ari uko haba harabayeho uburangare mu kwita kuri uyu mubyeyi ndetse ngo ababyaza byageze ubwo babwira uwo muganga ko umubyeyi amerewe nabi, ko agomba guhabwa ubufasha bwihuse muganga ahageze ngo asanga umwana adahumeka neza.

Dr Nteziryayo ati “Muganga wagombaga gufata icyemezo cyo kubaga uyu mubyeyi yatubwiye ko yabanje kwita ku babyeyi bandi babiri bari bafite ikibazo kiremereye kurusha icy’uyu, amugeraho ikibazo cyamurenze, gusa bisaba ko habaho igenzura ryimbitse kugira ngo hafatwe icyemezo kuri iki kibazo.”

Dr Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima yabwiye Umuseke ko bagiye kohereza itsinda ry’urugaga rw’abaganga bagasuzuma mu buryo bwimbitse iki kibazo mu minsi ya vuba.

Yongeyeho ko nibasanga harabayeho uburangare, muganga wakoze ayo makosa azahanwa bikurikije amategeko.

Ku rundi ruhande hari abavuze ko Aimée Nyiramahirwe kuba yari mu barwayi badafite mitiweli byaba ari imwe mu mpamvu yatumye batinda kumuha ubufasha kuko ngo abo babiri bitagaho bo bari bafite ubwisungane mu kwivuza.

Si bwo bwa mbere mu bitaro bya Kabgayi havuzwe ikibazo cya bamwe mu baganga barangarana abarwayi nubwo hari hashize igihe iki kibazo gisa n’icyakemutse.

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

18 Comments

  1. ndahayo

    12/09/2017 at 7:55 pm

    ikibazo cy’abaganga bake gihora kivugwa ntibihabwe agaciro uwo niwo musaruro tuzajya tubona gusa no kuba umuntu yatwita amezi 9 ntagure Mutuelle ni ikibazo gikomeye gusa nubwo abyitirira kubura Mutuelle byo ngirango sibyo kuko nta muganga ubaza Mutuelle mbere yo kuvuura cyane ku mugore utwite birazwi ko aba ari hagati y’urupfu n’umupfumu

    hashakwe abaganga bahagije n’aho gukorera hisanzuye (kuko hari ubwo usanga hari ibitanda 2 byo kubyariraho kuburyo iyo abantu babaye batatu bidakunda ibaze noneho bibaye ngombwa ko babagirwa rimwe babagirwa he babagwa na bande ?ibyo nibyo byakabaye bibazwa ministri naho umuganga ntacyo yapfa n’umurwayi

    • Emmy

      12/09/2017 at 8:37 pm

      Uri umugabo rwose

    • john

      13/09/2017 at 7:04 am

      Ndahayo wasomye mu nkuru uko bavuga?dore bimwe mubyanditswemo”Si bwo bwa mbere mu bitaro bya Kabgayi havuzwe ikibazo cya bamwe mu baganga barangarana abarwayi nubwo hari hashize igihe iki kibazo gisa n’icyakemutse.”

      • ndahayo

        13/09/2017 at 9:59 am

        kuki urumva utya sibwo bwa mbere bivuzwe ko abaganga ari bake bagakora amasaha menshi bagahembwa make erega ikibazo ntabwo kiri kabgayi gusa biri hose rero mu gihe abantu batareba ikibimutera bagashakisha gitera tuzaguma gutya pe

    • Kanuma

      13/09/2017 at 1:34 pm

      Ikibazo cy’abaganga bake gituma mwita kuri bamwe mukirengagiza abandi amasaha 24??, Mutuelle sikibazo utayifite yiyishyurira 100%, nkeretse iyo bavuga ko yabuze ubwishyu, harabantu bakigira ubugome kuburyo utahita wanzura ko arikibazo cy’abaganga bake.

  2. Mutegarugori

    13/09/2017 at 5:12 am

    Abaturage bongere bishakemo ba Sage-femmes bo kujya bababyariza mu rugo iwabo; ibyo Leta yiyemeje kubeshya abantu ngo irabyariza kwa muganga kandi itabishoboye nibyo birimo gutuma tubura abantu. Kuba umuntu atwite amezi 9 yajya kubyara agataha amara masa, byagombye gutuma minister yegura atabanje kgira ikindi kintu asobanura, ni uko nyine hano ubuzima bwambuwe agaciro.

  3. john

    13/09/2017 at 7:00 am

    Ibi bintu bikurikiranwe kuburyo bwimbitse kuko bibaye aribyo aba baganga baba bakwiye guhanwa biri serious,sinumva ukuntu batiyumvisha uburemere bw’ikibazo nicyo???????!!!!!!
    kurangarana umubyebyi bigeze aho?ubwo se nawe iyo imuhitana?????birakabije!!!!

    Bivuze ko nta gaciro baha ikiremwa muntu kuko nuwo mwana nawe yarakeneye kubaho.

    Plz bikurikiranwe cyane kandi uwabigizemo uruhare abibazwe n’amategeko

  4. Mbeshwahonao Antony

    13/09/2017 at 8:16 am

    Biteye isoni n’agahinda gusa!!! Amavuriro ya Leta afite ibibazo bitoroshye ubimenya iyo warwaye ugiye kwivuza. Kndi ni ukuva muri Centre de Santes ukagera muri King FAISAL Hospital yewe aho hose biracika. Ngewe uko nabibonye hari ibibazo nibidafatiranwa ku gihe turashira ndabarahiye:
    1. Abaganga ntibishimye habe na busa nta morale: Ibi biraterwa n’agaciro gake bahabwa no kuba bahembwa nabi bagowe n’imibereho kandi basabwa gukora igihe n’imburagihe.
    2. Abaganga bake: cyane cyane ab’inzobere.
    3. Ubuswa burenze urugero mu gusuzuma indwara mu gufata ibizamini na Interpretation yabyo: Si hamwe ni ikibazo kiri henshi nkeka ko bifitanye isano n’iyi myigire ya nyirarureshwa n’ireme ry’uburezi riri hasi cyane. Ngewe ubwange namaze igihe mpatwa imiti y’igifu kandi ndwaye amibe!!! Siniriwe mvuga abaterwa ibinya bikabaheramo n’ibindi nk’ibyo bihitana ubuzima bw’abatari bake.
    4.Imicungire y’amavuriro itanoze muri rusange: Ahenshi ibikoresho birashaje ntibisimbuzwa, ibindi ntibisanwa, ahandi ntabyo:barandika imiti bati hano ntayo jya kuyigura hanze muri pharmacie, ubu noneho bageze ku rwego rwo gutuma umurwaza ibindi bikoresho bya kiganga nka za masques n’ibindi.Ibyo mvuga nabibayemo narabibonye.
    5. Inyubako zishaje kandi zifite umwanda. Ubundi kera isuku ntangarugero yabaga kwa muganga none hasigaye harutwa no mu kabari!!! Uvuga ko mbeshya narebe FAISAL uko isa ari ibitaro by’agatangaza byivurizamo abakire bo mu Rwanda biri noneho mu mugi wa Kigali ufite isuku!!! Mwibaze noneho uko ahandi hasa.
    6. Ikiguzi cy’ubuvuzi gihanitse ugereranije na servisi yatanzwe kdi ngo hari mutuel: ubu iyo ugize umwaku ukarwara ukivuza ugakira uba ugomba kugurisha inka cg umurima ngo ubone ubwishyu ibyo bituma abambura ibitaro barushaho kuba benshi abandi bagahera mu ngo bagatinya kujya kwivuza.

    Ibi bibazo byakemurwa bite? Ndaje ngerageze gutanga ibisubizo ntekereza.

    • Mugabekazi

      13/09/2017 at 9:58 am

      Iby’ubuswa byo birarerenze pe ! Ubu noneho byari bigeze aho bavurira umurwayi kuri whatsapp, bakanafata amafoto bakohereza babazanya, kuko abenshoi baba ari ikigare cy’abantu baziranye cg biganye (ubwo uwakopezaga abandi mu ishule n’ubundi akomeza kubahekera kuri telephonea n’iyo bageze mu kazi); niyo mpamvu wabonye igihe minister ahagarika ikoreshwa rya mobilephone kwa muganga mu gihe cyo kuvura barasakuje bigacika, hari umudoctor wanditse inkuru anenga icyo cyemezo cya minister ayinyuza kuri newtimes, ariko mu kanya nk’ako guhumbya baba bayivanyeho (niba akiri mu kazi ntumbaze !).

      Rwose nta kintu gitera isoni nko kubona umuganga urimo kukuvura umurisha notions za biology na physiology cg se na prognostics. Iyi myigire iteye ubwoba, noneho urajya aho hose cyane muri prives ugasanga huzuyemo aba congoman nibo bavuramo, kandi nabonye ari abantu batagira ethic na mba: aba arimo nko kubyaza umugore ukabona ahuruje igitero cya bagenzi be nabo bakaza kwihera ijisho…Yewe ni akumiro pe !

    • Kasese

      13/09/2017 at 2:31 pm

      bwana Antony, nagirango nkubwire ko haribyo wavuze biribyo n’ibindi utazi cg utakoreye igenzura nka 5 wabyishe cyane, kubirebana n’isuku ubu na kera biratandukanye cyane ubu ni Evolué cyane% ya kera, kdi kuvuga inyubako zishaje ntibivuga umwanda kuko n’igishaje kigirirwa isuku kigacya, gusaza byo sawa ariko umwanda uratubeshye natwe twarivuje kdi turivuza

  5. Mbeshwahonao Antony

    13/09/2017 at 8:48 am

    Polisi n’ingabo bahora mu mahugurwa ariko ni gake uzumva abaganga bahugurwa. Uwangira Minisitiri w’ubuzima nakora uko nshoboye nkashakira internship nibura y’amezi atandatu abaganga bacu mu bitaro bikomeye ku isi kuko abenshi nta practice ihagije bafite biraboneka. ubwo hakagenda uwatsinze ibizamini uwabitsinzwe nawe agasezererwa akajya korora cg guhinga.Kugira ngo ubuzima budahagarara bajya bajyayo basimburana gutyo gutyo kugeza bose bahetuwe. 2. Ibikoresho, guhemba abakozi n’inyubako byaba inshingano ya Leta umurwayi nawe akagira inshingano yo kwivuza yarwaye yiguriye imiti yamwegerezwa ku giciro giciriritse. ikiciro cya 3 n’ icya 4 bajya bivuza 100% hanyuma mutuel igasigara mu cya 2 n’icya mbere.Ikiciro cya 1 Leta ibatangiye 50% ya mutuel ubundi ayandi nabo bakayishakaho byaba ari ok.Kongerera imishahara abaganga. Nkeko ko bo atari benshi nk’abarimu bitahungabanya budget y’igihugu. Kuvugurura inyubako no kongera ibikoresho mu mavuriro.

  6. cyuma

    13/09/2017 at 9:30 am

    Kutagira Mutuel ntago yaba impamvu yo kutitabwaho kuko ashobora no kwiyishyurira 100 % ,ariko akavurwa . Ikindi nibashyira Frw imbere kuruta ubuzima tuzashira.

  7. Nzabandora

    13/09/2017 at 10:37 am

    Kera u Rwanda rukiri u Rwanda, umwalimu n’umuganga nibo bantu bari bafite icyubahiro ntayegayezwa muri rubanda, bakagira n’ishema ry’akazi kabo. Ubuhanga bw’abitwaga ba assistant medicales ntawe utabuzi, kimwe n’abalimu bari barize muri IPN, ariko nyine byose byagiye nka nyomberi.

    Uyu munsi urajya kwa muganga, wareba insoresore z’abana zihakora, zimeze ukuntu utamenya, zitwara nk’aho nta maturite zifite, ziri mu dushati twa body-tight, n’amapantalon ya tight acuye ukuntu; wareba abakobwa bahari bashishikajwe no kwita ku “bwiza” bwabo, ntawe ucyambara itabuliya, reka da bose usanga barazihinduye mini, izindi zimeze nk’udushati tw’amaboko magufi…Ubundi bakaba bibereye kuri touchscreen zabo.

    Ubusanzwe uko habaho company-culture, no kwa muganaga hagombye kuba iyo culture iharanga, wahagera ukabona ko ugeze muri professional environment, ariko uragera mu mavuriro yose ugasanga wapi, ikibaranga bose ni LAZINESS, niba umuntu agenda ukagirango ntazi aho agiye, cg nta ngufu afite, cg se yaraye anyoye inzoga za yose…Mbese biteye iseseme, ubu abantu benshi barimo kuyoboka bariya batekamitwe biyita ngo ni abavuzi-gakondo, ngo ni za complementary therapies zinyanyagiye hose, MINISANTE kandi nayo kuko izi ko ijegera yanze kuzishyiiraho amategeko kuko izi ko ziyifasha kubeshya abaturage ko bafite sysyteme de sante. Mbiswa ma, nzabandora !

  8. isaac tuyizere

    13/09/2017 at 11:04 am

    ikibazo sabaganga bake nabahari ntibakora ibyo bashinzwe

  9. Rwangabo

    13/09/2017 at 11:43 am

    Hari ubwo abaganga barengana ngo barangaranye abarwayi, kandi nyamara impamvu ari uko haba hari abarwayi benshi kandi bose bisabwa ko bitabwaho byihutirwa, kandi abagomba kubitaho ari bake cyane.

    Niba havutse ikibazo ku babyeyi batatu icyarimwe kandi muganga ugomba kubitaho ari umwe gusa, ubwo mubona byagenda gute?? Uko byagenda kose hari umwe mu barwayi cyangwa babiri batazitabwaho uko bikwiye.

    Niba bibaye ngombwa ko umubyeyi ajyanywa ku iseta akabagwa, kandi mu gihe yagombaga kuyijyanwaho uwagombaga kumubaga akaba arimo abaga undi nawe byari ngombwa ko abagwa, none ubwo uwo muganga azabyifatamo ate?? azareka wawundi se arimo kubaga ku iseta ajye gufata uwo wundi nawe ukeneye kuyijyaho??? Hari ikibazo kitoroshye cy’ubuke bw’abaganga MINISANTE yari ikwiye guhagurukira kurusha ibindi.

    Aba specialiste mu kubaga hano mu Rwanda ni bake cyane, ikibabaje ngo ni uko niyo bashatse abajya kubyiga bamwe babyanga ngo ntibashaka kujya kwiga ibyo kubaga (chirurgie), ahubwo ugasanga abenshi barashaka kujya kwiyigira ibya Gynécologie-obstétrique.

    MINISANTE ikwiye gushyiraho Policy n’ingamba zo gukundisha abaganga umwuga wabo. MINISANTE ikwiye kandi cyane cyane gushaka ukuntu abaganga bajya gukora specialisation muri domaines zimwe dufitemo inzobere nke cyane.

    Dore aba specialistes u Rwanda rukeneye cyane (kubera ko ntabahari cyangwa abahari ari bake cyane):

    – Cardiologie et maladies vasculaires
    – Chirurgie: (générale, cardiaque , colorectale, urologique,vasculaire, maxillo-faciale, thoracique)
    – oto-rhino-laryngologie
    – neurologie ,
    – neurochirurgie ;
    – gastro-entérologie et hépatologie ;
    – cancérologie
    – Hématologie
    – Anesthésie-réanimation

  10. ibyombona

    13/09/2017 at 1:48 pm

    Nimwicecekere. Mwene mama yagiyeyo afite transfert yo kuri centre de santé kuko kumubyaza byari byabananiye. Yagezeyo saa moya za nijoro atanga transfert barayakira barangije baritahira. yaraye asambagurika hafi gupfa, mu gitondo arimo ajajaba harya ngo ni mu gahenerezo ahura n’umuforomo biganye, abonye ukuntu ameze ahita ajya kumushakira aho bashyize transfert bamubaga yenda gushiramo umwuka ariko umwana yavutse ananiwe cyane nyuma y’amasaha 2 yari ashizemo umwuka

  11. Mukama

    13/09/2017 at 2:22 pm

    Yo, Imana shimwe kuba mama we yaratabawe, Nyiramahirwe, buriya Imana imufitiye umugambi kandi ni Yo igena.

  12. Ruzindana V.

    14/09/2017 at 12:06 pm

    Ruswa n`ikimenyane mugutanga akazi nicyo gituma Kabgayi ihoramo ibibazo bidashira!umugore ushinzwe abakozi arakabya peeeee!Nge nakozeyo ikizame ariko narumiwe!!Nabandi ahubwo bazage bajyayo bikandagira bazahashirira!uriya munyamakuru ahubwo azahagere akore nizindi nkuru hari abigize ibigugu birirwa baguguna umutungo wa leta aribo bawushinzwe,bica akazi ntacyo bikanga!Minister aracyafite byinshi byo kwitaho kabisa!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock