Ku kibuga cy’indege cya Bugesera ati “Uyu ni umushinga twategereje igihe kirekire” – UMUSEKE

Ku kibuga cy’indege cya Bugesera ati “Uyu ni umushinga twategereje igihe kirekire”

Iburasirazuba – Perezida Paul Kagame uherutse gutorwa, amaze gufungura kumugaragaro imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera. Yavuze ko uyu ari umushinga w’ingirakamaro cyane ku gihugu kandi ari umushinga wategerejwe igihe kinini kugira ngo urangire neza.

Perezida Kagame ashyira ibuye fatizo ahari kubakwa ikibuga k'indege mpuzamahanga cya Bugesera

Perezida Kagame ashyira ibuye fatizo ahari kubakwa ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Bugesera

Mu myaka myinshi ishize aha ku musozi wa Karera mu mu kagari ka Karera Umurenge wa Ririma hatekerejwe kubaka ikibuga cy’indege mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ashimishijwe no gushyira ibuye fatizo kuri uyu mushinga w’ingirakamaro ku gihugu.

Ati “Dushobora kuba tudakomeye cyane {nk’igihugu} ariko tuzakomeza guharanira gukora byiza dushoboye. Tushyize imbaraga cyane muri ibi nk’uko muzabibona iki kibuga cyuzuye gikoreshwa.”

Yavuze ko iki kibuga cy’indege nicyuzura kizazamura imigenderanire hagati y’ibihugu bya Africa bikazamura ishoramari na business.

Yavuze ko amenyesha Abanyarwanda babategerejeho byinshi {nk’abayobozi} ko no muri uyu mushinga batazabatenguha.

Ati “ …Nizeyeko mu mezi make ari imbere tuzaba twagarutse hano gutaha no gutangiza ibikorwa by’iki kibuga cy’indege..”

Ikiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege kizuzura mu mpera za 2018.

Mota Engil y’AbanyaPartugal niyo iri kubaka iki kibuga, ikazanakibyaza umusaruro mu gihe cy’imyaka 25 ishobora kongerwaho indi 15 nk’uko amasezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda mu mwaka ushize abivuga.

Ikiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege kizuzura gitwaye agera kuri miliyoni $418, gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 1,7 buri mwaka.

Ikiciro cya kabiri cyo kikazuzura gitwaye agera kuri miliyoni $414 kikazamura ubushobozi bw’iki kibuga cy’indege kikabasha kwakira abagenzi miliyoni 4,5 ku mwaka.

Imirimo y’ibanze yo kubaka iki kibuga cy’indege nko gusiza n’ibindi yo yatangiye umwaka ushize.

Biteganyijwe ko iki kibuga cy’indege kizafasha mu gukomeza kugira u Rwanda ahantu nyabagendwa kurushaho, ubu hagenda haba ihuriro ry’inama nyinshi mpuzamahanga bigafasha mu guteza imbere inzego za servisi n’ubukerarugendo.

Iki kibuga kiri kubakwa ku musozi wa Karera mu karere ka Bugesera

Iki kibuga kiri kubakwa ku musozi wa Karera mu karere ka Bugesera

Abayobozi b'inzego za Leta n'abashoramari b'iki kibuga cy'indege

Abayobozi b’inzego za Leta n’abashoramari b’iki kibuga cy’indege

Ishusho y'ikiciro cya mbere cy'iki kibuga cy'indege

Ishusho y’ikiciro cya mbere cy’iki kibuga cy’indege

Photos/Urugwiro

UMUSEKE.RW

40 Comments

  1. Majyambere

    09/08/2017 at 1:38 pm

    Bipfa kuba bitazamera nka kivuwatt cg convention centre.

    • Ntawangake

      09/08/2017 at 2:51 pm

      Ariko nabyo byarashyize bizarangira.
      Erega iyo ubyaye umwana urishima cyane ariko ntumenya igihe azarwarira ndetse n’indwara ashobora guhura nayo ikaba yamudindiza mu mikurire ye!

  2. zico

    09/08/2017 at 1:41 pm

    turishimye cyane kuko imvugo ariyo ngiro

  3. Gasongo

    09/08/2017 at 2:06 pm

    Waouhhhh!!! Keep developing our country HIS EXCELLENCY Paul KAGAME!!! Tukuri inyuma “HAKI YA MUNGU” Tkxs again!!!

  4. Nzovu

    09/08/2017 at 2:24 pm

    A new White Elephant in the making. Kugira ibibuga by’indege bibiri bitandukanyijwe na kilometero 60 gusa!

    • Muyange

      09/08/2017 at 4:41 pm

      Ubivuze neza ntabwo nari nabona i Kanombe habaye hato kuko abagenzi babaye benshi cyangwako indege zabaye nyinshi.Biramutse bibaye mu mushinga wo kugabanya abanya Kigali bakabagabanyiriza mu Bugesera byakumvikana kuko Kigali imaze kuba ntoya.

    • Matsiko

      10/08/2017 at 7:38 am

      Indege ziva mu Rwanda zirimo abagenzi bakeya cyane zikagomba gufatira abagenzi mu bihugu nka Kenya… Banza iki kibuga kizabihindura. I don’t know how but we shall see nicyuzura muri 2030…

  5. pasho

    09/08/2017 at 2:35 pm

    @nzovu icya Kanombe n’akabuga tubonye ikibuga

  6. patrick

    09/08/2017 at 2:36 pm

    paul kagame oyeeeeeee

  7. Kamabare

    09/08/2017 at 3:10 pm

    Dore compagnies zigera mu Rwanda twubakiye aeroport ya 2 ni esheshatu gusa.
    ETHIOPIAN AIRLINES ENTERPRISE
    TURKISH AIRLINES INC.
    RWANDAIR EXPRESS
    BRUSSELS AIRLINE
    KLM ROYAL DUTCH AIRLINES
    KENYA AIRWAYS

    • Aimee

      09/08/2017 at 7:28 pm

      N’izindi zizaza sha Kamabare we!! Ubu se mu myaka 10 ishzie hazaga zingahe Kamabare we?!

  8. kassaa

    09/08/2017 at 3:16 pm

    @Nzovu ntakibazo kuba bibaye 2. kanombe isigare ari iya VIP, Bugesera kibe ucyubucuruzi. ndunva rero utagira umpungege. Komeza utere Imbere Rwanda.

    • Gondouanais Lambda

      09/08/2017 at 8:00 pm

      Ese burya mama!! Ni ukugira ngo tugire ikibuga kihariye cya ba Nyakubahwa batabisikaniramo na rubanda!

  9. Kagabo

    09/08/2017 at 3:37 pm

    @Pasho
    Inkono ihira igihe. Wari uzi ko muri 1970 twaciye ku kibuga i Kanombe ari nko ku muhanda w’ibitaka ivumbi ritumuka? ibintu ntibizira icya rimwe na ya gari ya moshi ntabwo izaza ari TGV.

    • ndahayo

      10/08/2017 at 10:51 am

      wowe muri 1970 wagendaga mu ndege ntukatubeshye ngaho mubwire icyowakoraga wari uvuye he ubu ufite imyaka zingahe ?mubwire amazina yawe tubigenzure

  10. JETli

    09/08/2017 at 3:40 pm

    njye ntegeka nahitamo gare ya moshi (ferrovial line )kuko yatwinjiriza byihuse vuba kurenza aeroport!
    F.l yatuma igiciro cy’ubwikorezi kuva ku byambu Mombasa cg Dare kigabanuka kuburyo bugaragara bikagira ingaruka nziza ku biciro ku masoko no ku muturage muri rusange.

    Gusa simvuze ko na aeroport idakenewe cg itakwinjiza; kuko kanombe ni nto kdi iri mal placé(buriya habaye inkongi cg impanuka y’indege byagorana kuko ikigo kiri rwagati mu baturage)
    ariko nanone ntikiri mu byihutirwa cyane kuburyo twakibanza kdi ubwikorezi bwo kubutaka bugenda burushaho guhendesha ibicuruzwa nka landlocked country; gusa buriya bifite impamvu
    kdi bravo kuko nacyo ni igikorwaremezo kiza kugira.

    • Mweyo

      09/08/2017 at 4:43 pm

      Nanjye ntyo byari gutuma ibicuruzwa bihenduka cyane.

  11. Nyiraburyohe zoubeda

    09/08/2017 at 3:55 pm

    White Elephant? Oya man! Kanombe ntabwo yari ikiduhagije, yari nka Piste d’atterrisage, Bugesera yo izaba ari Airport! Be positive.

  12. umusaza

    09/08/2017 at 5:05 pm

    ariko abantu bigize negativiste kuri byose baranyobera; ari uvuga ngo yizere ko kitazaba nka kivuwatt, convention center yakoze iki ngo byihute noneho abandi barabikerereza? uvuga ngo ikibuga ntigikenewe yatweretse iki gikenewe kukirusha? uvuga ngo kanombe irahagije aba ashingiye kuki? Please ntitukange iterambere kuko kiriya kibuga kizaha abanyarwanda akazi abanyarwanda, kinjize imisoro, …

  13. karame

    09/08/2017 at 6:01 pm

    Ntawe utazi ko gariyamoshi ariyo ikwiriye cyane kurusha ikibuga, arko yo isaba ko n’abandi (Uganda na Kenya) babanza kubaka kuko u Rwanda ntirwabasha kuyubaka kuva Kenya or ku Cyambu cya Tanzaniya kugera aha. Mu gihe rero tugitegereje ko abagande n’abanyakenya barangiza gukora aho basabwa reka tube twiyubakira ikibugaaaa… na cyane ko ama frw ari kubaka ikibuga ntaho ahuriye n’ayateganyirijwe gariyamoshi!

    • Matsiko

      10/08/2017 at 7:42 am

      Abanyakenya bararangije. Ubabeshyere ibindi.

  14. Hk

    10/08/2017 at 12:33 am

    Ibi nugutegurira ahazaza higihugu cyacu ntago aribibi niyo kitabyara inyungu ubungubu arko cyizagira akamaro mugibe kizaza ninkuko kera waguraga agasambu kigali utazanakubaka ariko ubu ntawuyobewe akamaro kubutaka bwa kigali

  15. H

    10/08/2017 at 6:33 am

    njye ndasubiza uwavuze ngo abantu bigira negativistes, ntabwo gutanga ibitekerezo uko umuntu abyumva ari ukuba negative,naho kubaza umuntu ngo we yakoze iki, twese dutanga imisoro, muri macye ikintu imisoro yacu igiye gukora ushobora kugira inama abo wahaye akazi (abayobozi) aho igomba gukoreshwa cg ukababaza impamvu bahisemo aha n aha, erega abayobozi ni abapagasi bacu.

    • Atuheire Junior

      10/08/2017 at 6:53 pm

      Wowe hari uwo wahay’akazi ko bagahawe no kumenya gutuk’ibigarasha n’ibipinga no guceza neza imbere ya muzehe muri mitingi? Uzemereko ari wowe ushyiraho abayobozi ar’uko NEC yahagaritse gutora liste y’amashyaka ahubwo abakandida baz’imbere yacu bakatubwir’icyo bazatumarira maze tukabatora babanje kutwereka ubushobozi n’ubunararibonye mubyo bakora. None se umuntu udashobora kubaza gouvernement ibitagenda urumva yaragiy ekumar’iki ku Kimihurura? abenshi umugani wa Kaberuka economie ni imvugo batumva kuko batazi nogutegur’imishinga y’amategeko hanyuma ngo uwo umutezeh’umusaruro? Uzambwire umushinga w’itegeko watekerejwe n’umudepite hanyuma akawugez’imbere ya bagenzi be ngo nibawutore. Ibyo tubona hariya ni amabwiriza y’ibigo bya Leta azanwa mu nteko hanuma bakayatora agahita ahinduk’amategeko. Depite afit’ubushobozi bwo gutekereza umushinga w’itegeko ufitiye rubanda akamaro ubundi inteko yawutora pouvoir executif ikawukurikiza yumva itabona. Ariko nib amutegereje kuzitorer’abadepite mu nteko y’uRwanda amerwe nimuyasubize mw’isaho kuko aba bahungu baracyafit’intego bazanye batarageraho.

  16. Majyambere

    10/08/2017 at 7:21 am

    Izihe ushaka kuvuga? Uganda airlines, na Burundi airlines?

  17. MUJYANAMA ENOCK

    10/08/2017 at 7:43 am

    Ariko mwabaye mute?
    Mubona ko mu rwanda nta banyabwenge barimo baba batekereje ibi bintu?
    Niba hatekerezwa imishinga ntikorwe neza,ni kimwe n’uko ubyara umwana umukunze ,akaba arapfuye.
    Cyangwa ukagura imodoka ikaba ikoze impanuka?
    Ikibuga cy’indege kirakenewe,na gari ya mosh irakenewe.
    Ahubwo kubera ko imishinga ikomeye nk’iriya iba ikeneye abashoramari,bakomeza bagashakwa,cyangwa igihugu kigafata inguzanyo,iyo mishinga yombi igakorwa,na cyane ko ari domaine imwe.
    Naho kuvuga ngo ni companies 6 zikora mu Rwanda,no kuba tudafite ikibuga kigezweho,ni kimwe mu bituma n’izo companies zitazana indege zabo mu Rwanda.Reka cyuzure urebe.

  18. Kaka

    10/08/2017 at 8:21 am

    Ngirango comments simbi kuko zifasha abantu bafite imyumvire mibi kumva. abagaya ko iki kibuga kidakenewe reka mbahe urugero; ko imihanda ya Muhima na Rwandex iri kwagurwa ntabwo ubu bikenewe? nicyo kikwereka abayobozi batekereza ejo hazaza pana kwirira nta vision, ubu iyo Leta zabanje zitekereza ko iterambere rizagenda gutya baba baraguye uriya muhanda kare bagateganyiriza abazabakurikira. ni kimwe na Airport ubu urabona Kanombe ihagije ariko mu minsi iza uzumirwa, ubone n’akamaro ko ubushobozi bwayo ari buto, abantu nkamwe mwarwanyaga Kigali Convention Centre ariko ngirango mutangiye kubona akamaro, mwarwanyaga Kivu Watt ariko ubu ngirango ingaruka nziza iri kugira murayibona.
    Abapinga mumeze nka babandi ngo Amavuta y’umugabo ni amuraye ku munwa barya badatekereza ejo hazaza, aha rero niho HE Paul KAGAME abarutira, areba imbere atitaye ku gihe ashigaje ku isi, atekerereza generations zizaza not umuryango we gusa.

    • Gatendo

      10/08/2017 at 10:45 am

      Uyu muhanda wa Ville-Rwandex-Kanombe urimo ugora Kagame uyu munsi awufatira imyenda mu bashinwa wariwe na imbecile yitwaga “TOTAL” ariwe Nzirorera Joseph: yaheraga mu mujyi agashyiraho imihanda 2 kugera Rwandex, kuva Rwandex kugera Remera agashyiraho umwe undi akawurya, yajya kwegera airport akongera agasubizaho uwa 2. Ziriya mbwa z’abakiga zashenye iki gihugu, zari zikwiye ibihano bikakaye ntizizasubire.

      • Gondouanais Lambda

        10/08/2017 at 12:45 pm

        @Gatendo,uravuga ibyo utazi. Uriya muhanda nawo wagombaga kwagurwa muri 1991, bihagarikwa na embargo igihugu cyafatiwe mu ntambara, nyuma muri guverinoma y’inzibacyuho Gatabazi ageze muri MINITRAP aha ibibanza abakombozi mu nkengero zawo bashyiramo za etages, zirimo iriya yasenywe ya Ndagije, iya Mathias kuri Prince House n’izindi. Ahubwo se mbibarize. Uwubatse umuhanda wa Kigali-Bugesera, we yari afite iyihe vision. Abariho bafata izungurutse stade amahoro bakayigira imfunganwa,kandi hasanzwe haba embouteillages, bafite iyihe viziyo? Uruvuga undi ntirugirama.

  19. Kagabo

    10/08/2017 at 8:42 am

    Igihugu ntigishobora gutera imbere niba abantu bashaka gutekereza kimwe, ibitekerezo by’abantu bigomba kugaragara abafata ibyemezo bakabifata.Hari uwavuze kwagura imihanda. Jya ndavuga ko iriya nayo ni solution ya court terme kuko kigali uko ingana ubu abategetsi bakagombye gutekereza ku bundi buryo bwo gutwara abantu atari bus gusa. Habaho na Trolleybus, Trammway ndetse na Metro. Ntabwo ari kurota kuko ndibuka echangeurs za mbere zubakwa i Kigali hari abari bavuze ko ni kwihuta cyane!!!

    • Mwanainchi

      10/08/2017 at 1:47 pm

      Uwiyitaga Biziraguteba niwe wajyaga yibaza kuri Radio Muhabura ukuntu Habyarimana atinyuka kubaka imihanda mu kirere kandi abaturage bicwa n’inzara. Twumvaga ibyo avuga ari byo pe! Ariko iyo unyuze ku Kimicanga cyangwa ku Kinamba cy’epfo ujya mu mujyi, wibaza uko byari kuba bimeze iyo iyo mihanda itubakwa.

  20. kk

    10/08/2017 at 12:00 pm

    Igihugu kizaba kesheje umuhigo. Ndasaba amakuru ahagije kuko igishushanyo mboma gitandukanye n’icyambere cyari cyakozwe n’abongereza. Abanyamakuru mutubarize niba design yambere yaba yarahindutse. Bigaragarara ko igice commerciale cyari etage kikaba kitagaragara ku gishushanyo gishya.

  21. Mugisha Ellen

    10/08/2017 at 1:19 pm

    His Excellence the President of the Republic of Rwanda. The love you show us, patriotism, integrety, ubufyura, ubwitange, ubutwari,…… Niyemeje kugera ikirenge mu cyanyu Nyakubahwa nkora cyane, nshigikira, ndinda kandi nsigasira ibyo mumaze kutugezaho. Ibi kandi bizaba n’umurage ku bana bacu turimo kubyara kuko tutabibatoje ubu mwaba murimo mwifasha urugamba rwo kwizihiza. Nyakubahwa turagushyigikiye Hakiyamungu kandi kuko mwagaragaje urukundo ruhebuje ku Rwanda n’abanyarwanda Imana iri kumwe namwe nta gushidikanya. Tuzagushyigikira ubuzima bwose. Mirere na Mirere. Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

  22. Niger

    10/08/2017 at 1:30 pm

    Sinjya nsobanukirwa n’ikintu gituma iyi mishinga ihenda. Ikintu kiva hanze gusa ni ibyuma bitari fer a betton hamwe na goudron yo gushyira mu mihanda. Icyatuma iriya airport izamura igiciro ni ukubaka tarmac byonyine, ibigega hamwe no kuguriramo ibikoresho by’iyumanaho gusa ariko ibindi byose ntabwo bisobanutse ukuntu ihenda:

    Ciment turayikora, umucanga n’amabuye brahari, fer a betton turazikora, amakaro turayakora, imbaho zirahari, amarangi turayakora, imashini zo ucukura zirahari, abakozi barahari, (ibirahure byo ntabyo)…ariko se ni iki kindi kijya mu bwubatsi bw’iyi mishinga kitaboneka mu Rwanda, Uganda, Kenya cg Tanzania ? Mu by’ukuri sinumva igituma airport yubakwa n’abanyahanga bakanayibyaza umusaruro, amadolars bohereza iwabo imyaka 40 yose !

  23. Mugisha Ellen

    10/08/2017 at 1:35 pm

    Where written urugamba rwo kwizihiza I wanted to say Urugamba rwo kwibohoza. Thank you Sir.

  24. Impamvu

    10/08/2017 at 3:26 pm

    Ariko koko u Rwanda (urebye uko rungana n’umubare w’abagenzi n’indege) rukeneye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya 2 ? cyangwa ni byabindi bya prestige n’umurengwe gusa !? Na kiriya cy’i Kanombe usanga amasaha menshi gishoma! Ahubwo muvuge ko bashaka ko kiba icya Nyakubahwa gusa.

  25. NTAKIRUTIMANA JOSEPH

    10/08/2017 at 5:48 pm

    turashima presida wacu paul kagame twamutoye tumukeneye kuko intore izirusha intabwe ikomeje kwesa imihigo yemereye abanyarwanda twishimiye ikibuga gishyashya ugiye kutugezaho

  26. Kagabo

    10/08/2017 at 5:53 pm

    Abenshi barakora comments batazi amateka ya kiriya kibuga cya Bugesera. Hariya bagiye kucyubaka ni stratégique ku buryo abanyamerika bashatse kucyubaka muri za 1965 ,ngo bashyire imihanda yacu yose mo kaburimbo, Kayibanda arabahakanira. Barakomeje ku bwa Habyarimana nabwo ntibyabahira. None igihe ni iki. Mu by’ukuri uturutse mu Bugesera byakoroha kohereza ibyogajuru kubera turi kuri equateur, rero mu myaka 40 ntiwamenya icyo kiriya kibuga kizaba gikora. Bariya bazungu bo muri Portugal si ibicucu buriya bafite gahunda, ntibakwemera kubaka ikibuga kitazabungukira. Naho uvuga ko ibikoresho byo kubaka ikibuga byose mu Rwanda tubifite cyangwa se mu karere ntazi uko abazungu bakora, bibashobokeye n’amazi n’umucanga babikura iwabo! Ntimwamara gusinya contrat ngo ubategeke n’ibikoresho aho bizava, jye ndemeza ko ibyinshi bizaturuka i Burayi, bazakubwira ko ibyawe bidakomeye, bidakurikije standard etc… Uzareba n’abakozi abenshi bazaturuka Portugal.

  27. Sheja

    10/08/2017 at 6:55 pm

    Nkamwe mutekereza mute, do u believe in growing? Wari wifuza guhagarira kumyaka ufite ubu ukumva ko utagikeneye gukura ngo ujye ejuru unatere imbere muburyo bwubukungu? Mureke abashoboye gukora bakore igihugu gitere imbere. Naho comment za kijinga muziweke pembeni.

  28. Musito

    12/08/2017 at 8:21 am

    @Lamda nanjye naeashobewe uriya ujya mu Bugesera wo ntiwariwe ahubwo waramizwe.Kiriya kibuga batangije ntabwo ibyuma bizagikora bizashobora kuwunyuramo.Muzafate Muhanga Karongi muzambwira niba arumuhanda mwabonye cyangwa akayira?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock