Ku nshuro ya mbere i Gicumbi habereye imyiyereko yo kumurika imideli – UMUSEKE

Ku nshuro ya mbere i Gicumbi habereye imyiyereko yo kumurika imideli

Urubryiruko rwo mu karere ka Gicumbi rurasaba ko impano rwifitemo mu kubyina no kumurika imideli zitabwaho n’ababishinzwe barufasha kuziteza imbere, nk’uko babigaragaje mu mwiyereko wa mbere wo kugaragaza imideli no gushaka impano mu buhanzi bakoze.

Abakora Modeling bakiri batoya berekanye impano bafite

Mu gitaramo kigamije kureba  impano bafite haba mu kwerekana uko babyina, kumirika imideli (fashion), no mu buhanzi, urubyiruko rwasabye ko ibyo bifitemo bafashwe kubiteza imbere.

Ku nshuro ya mbere, i Gicumbi urubyiruko rwerekanye ibyo ruzi mu kumurika imideli (fashion), bagamije kureba urwego bariho ngo babe na bo bakwitabira amarushanwa cyangwa kureba uko byazamura imyidagaduro mu karere kabo.

Abitabiriye iyi myiyereko y’urubyiruko bishimishijwe n’imyambarire n’uburyo urubyiruko rwatambukaga imbere yabo, abenshi ngo babibonye nk’ibintu bidasanzwe mu karere ka Gicumbi.

Hakizimana Jean Damscene (bita No Beef ) azwi cyane mu karere ka Gicumbi, kubera umuhate agira mu kugaragaza impano abana bafite yadutangarije ko abayobozi babafite mu nshingano abana bagomba kubashyigikira.

Ati: “Urubyiruko rwacu turarurinda ibiyobyabwenge kuko iterambere rirambye rihera mu mutwe muzima, twifashishije imyidagaduro tubereka uburyo bagomba gusigasira umuco wacu kuko imyambarire twabambitse ni uburyo batambukaga wabonaga byashimishije cyane buri wese.”

Mutoni Ange, watekereje gushinga agence (Renewable Fashion), we na bagenzi be ni bo bateguye iki gikorwa, yemeza ko byamugoye cyane ku mpamvu za bimwe mu  bikoresho badafite.

Asaba ubuyobozi kubatega amatwi bakumva imbogamizi bafite bakabashyigikira.

Ati: “Ninjye wazanye iki itekerezo kuko narabikoraga, nsaba bagenzi banjye ko twabitegura ku bw’amahirwe birashobotse. Icyifuzo ni uko nibidukundira tuzajya tubikora nka rimwe mu mezi abiri, badufashe batube hafi kuko kuba twahuye nk’urubyiruko twenyine nta bushobozi twari dufite.”

Usibye imyidagaduro ishingiye ku kumirika imideli, mu karere ka Gicumbi hari abahanzi batangiye intambwe yo kwihuza bazwi nka (Rwanda  new talent association) mu rwego rwo gushyigikirana, na bo ngo bakeneye ko bafashwa guteza imbere impano zabo.

Iri tsinda ryitwaye neza

Umuhanzi Minani wagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe n’abandi bahanzi bazamuka

Urubyiruko rwagaragaje impano rufite ngo igisigaye ni ubuyobozi kubafasha kuzikuza

Nta washidikanya ko iki cyumweru kitagenze neza ku rubyiruko rw’i Gicumbi

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW
/Gicumbi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock