Kugenda kwa Areruya byahumuye amaso ya Ephrem Tuyishimire – UMUSEKE

Kugenda kwa Areruya byahumuye amaso ya Ephrem Tuyishimire

Umukinnyi usiganwa ku magare watunguranye yitwara neza muri uyu mwaka w’imikino Ephrem Tuyishimire wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yabwiye Umuseke ko yongereye imbaraga kubera ishyari ryiza yatewe no kubona Areruya Joseph batangiranye agiye gukina nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data.

Ishyari ryiza Tuyishimire yatewe na Areruya Joseph niryo ryazamuye imbaraga ari gukoresha uyu mwaka

Ishyari ryiza Tuyishimire yatewe na Areruya Joseph niryo ryazamuye imbaraga ari gukoresha uyu mwaka

Kuva ku cyumweru tariki 10 kugera tariki 16 Nzeri 2017 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yiganjemo abasore bakiri bato (U21) izitabira isiganwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu cya Côte d’Ivoire ‘Tour de la Réconciliation’.

Mu basore bazahagararira u Rwanda muri iri siganwa, umwe gusa niwe uzarikina ku nshuro ya kabiri. Ephrem Tuyishimire wa Les Amis Sportifs niwe uzayobora abandi mu mihanda amenyereye.

Uyu musore wavutse muri Mutarama 1996 ni umwe mu bitezweho kwitwara neza muri iri siganwa mpuzamahanga kuko uyu mwaka wamuhiriye bitandukanye n’imyaka ibiri yabanje akina umukino wo gusiganwa ku magarare.

Ephrem Tuyishimire uvuga ko atakibona nk’umwana ahubwo hageze ngo atangire guhatanira ibihembo yarangirije ku mwanya wa 10 muri ‘Tour Meles Zenawi’ yo muri Ethiopia mu kwezi gushize, aba uwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda U23, anaba uwa kane muri Race to Remember ya Rwanda Cycling Cup.

Yabwiye Umuseke ati: “Uyu mwaka ndi gukoresha imbaraga nyinshi. Imyaka ibiri ishize nakinaga umukino wo gusiganwa nkafasha bagenzi banjye bankuriye kwitwara neza nkumva birahagije. Ariko ubu mfite imyaka 21 ngeze mu myaka yo gukina no gushaka intsinzi. Impinduka zagaragaye mu mbaraga nkoresha zatewe nuko abatoza b’ikipe yanjye mpaye ikizere kandi nanjye nkiyumvamo ko hageze ngo nshake intsinzi.”

Tuyishimire bita Kabebe yakomeje avuga ku cyuho bagenzi be Valens Ndayisenga na Areruya Joseph bagiye gukina nk’ababigize umwuga basize mu ikipe ye ya Les Amis Sportifs agira ati:

“Kujya gukina hanze niyo ntego yacu twese. Kuba hari abavandimwe banjye bavuye ino bakajya gukina hanze byaradushimishije, ariko binatwongerera akazi. Umwaka ushize mu ikipe yacu twitwaye neza muri Tour du Rwanda, dushyigikira Areruya (twakinanaga) atwara etape, umunsi umwe anambara ‘maillot jaune’. Byatumye ahita abona ikipe hanze. Byanteye ishyari ryiza. Uyu mwaka ni uwanjye na Jean Claude (Uwizeye) na Rene (Ukiniwabo Jean Paul). Twizeye kuwusoza neza.”

Muri ‘Tour de la Réconciliation’ Tuyishimire Ephrem azakina ari kumwe na Hakiruwizeye Samuel, na Mfitumukiza Jean Claude ba Huye CCA, Uwiduhaye na Ruberwa Jean Damascene ba Nyabihu Cycling Club.

Ephrem Tuyishimire niwe wa mbere mu Rwanda muri U23, aha ni nyuma yo kwegukana shampiyona U23

Ephrem Tuyishimire niwe wa mbere mu Rwanda muri U23, aha ni nyuma yo kwegukana shampiyona U23

Ubu ngo Tuyishimire yiyumva nk'ushobora gutsinda kuko Areruya yagiye

Ubu ngo Tuyishimire yiyumva nk’ushobora gutsinda kuko Areruya yagiye

Muri Tour du Rwanda y'umwaka ushize Les Amis Sportifs yashyigikiye Areruya yambara maillot jaune umunsi umwe

Muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize Les Amis Sportifs yashyigikiye Areruya yambara maillot jaune umunsi umwe

Photo: R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock