Kuki Kim yanyita umusaza w’umusazi kandi ntaravuga ko ari mugufi-Trump – UMUSEKE

Kuki Kim yanyita umusaza w’umusazi kandi ntaravuga ko ari mugufi-Trump

Akoresheje Twitter Perezida Donald Trump yavuze ko bitangaje kubona Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Koreya ya ruguru amwita umusaza kandi Perezida wabo n nawe ari mugufi cyane kandi akaba abyibushye.

“Unyita umusaza kubera iki ko ntaravuga ko ubyibushye cyane’ Trump abwira Kim

Trump avuga ko yababajwe no kumva Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya ruguru avuga ko ‘umusaza w’umusazi’.

Ati: “Ni ukubera iki Kim Jong Un yantuka anyita umusaza udatekereza neza kandi njye nta na rimwe ndavuga ko ari mugufi kandi akaba abyibushye nabi?”

Tweet ivuga biriya Trump yayandikiye muri Vietnam aho ari mu rugendo azasoreza muri Phillipines. Kimwe mu byagarutse mu biganiro yagiranye n’abayobozi bo mu bihugu yaciyemo ni ikibazo kiri hagati ya Koreya zombi.

Yakunze gusaba ibihugu byo muri kariya gace guha akato Koreya ya ruguru kandi bikayigira inama yo kuzibukira gahunda yayo yo gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Donald Trump afite imyaka 71 naho Kim Jong Un bikavugwa ko afite imyaka iri muri za 30 kuko nta hantu ho kwizerwa haraboneka handitse italiyi ye y’amavuko.

 Mu murwa mukuru wa Vietnam ariwe Hanoi  yavuze ko yifuza kuzabonana na Kim umunsi umwe.

Ati: “Hari ibintu bitangaje bijya bibaho mu buzima wenda wasanga umunsi umwe nzahura na Kim Jong Un. Ibi birashoboka nubwo bigoye kubyemera.”

Kuri we ngo bizaba ari ibintu byiza bibaye ku Isi.

Intambara y’amagambo hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi imaze igihe mu bitangazamakuru byo ku Isi.

Hari ubwoba ko ibihugu byombi bishobora kurasana ariko nanone abakurikiranira ibintu hafi basanga bigoye ko intambara yeruye yarota kuko yakwangiza byinshi kandi kurangira kwayo bikazagora isi yose.

Trump ati: “Kuki anyita umusaza kandi ntaravuga ko ari mugufi kandi ubyibushye”

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Mberakurora

    12/11/2017 at 2:09 pm

    Usanze abantu babiri bahanganye, imitsi yareze, bose bashinyitse amenyo, ni nde uri hasi ni nde uri hejuru, urufuro rwaje, ni gute watandukanye umuzima n’umurwayi wo mu mutwe muri bombi?

  2. Tate

    13/11/2017 at 3:14 am

    Short and fat 😂

  3. Aleluya

    13/11/2017 at 7:22 am

    Ariko ubundi barapfa iki?

  4. Mazina Epa

    13/11/2017 at 9:04 am

    Ntabwo ari TRUMP gusa wanga kwitwa umusaza.Twese dutinya gusaza.Muribuka ko na president wacu yigeze kubuza abantu kumwita MUZEHE,asaba ko bajya bamwita Muzehe Kijyana.Nukuvuga umusaza w’umujene.Mu byukuri tumara igihe gito ku isi.Ni bake barenza imyaka 70.Ese mwaba muzi umuntu wabayeho igihe kinini kurusha abandi?Yitwa METUSELA nkuko tubisoma muli Intangiriro 5:27.Nubwo bimeze gutyo,imana izakuraho urupfu,indwara n’ubusaza (Revelations 21:4).Muli Paradizo,tuzahora turi abajene (Yobu 33:25).Muli Paradizo kandi,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc…(Yesaya 11:6-8).Muli make,hazabaho isi nshya nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:13.Igishimishije kurusha ibindi,abantu bose bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka,imana ibahe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Gusa abantu nyamwinshi ntabwo bazazuka,kubera ko aho gushaka imana bakiriho,bibera mu byisi gusa.Soma Abagalatiya 6:8 na 1 Yohana 2:15-17.Mujye mumenya ko biriya bababwira ko iyo dupfuye tuba twitabye imana,ari ikinyoma.Nta hantu nahamwe Bible yigisha ibyo bintu.Urugero,ADAMU amaze gukora icyaha,imana yamubwiye ko azapfa akajya mu gitaka (Intangiriro 3:19).Ntabwo yamubwiye ngo azayitaba cyangwa ngo azajya mu muriro utazima.Mushake imana mugihumeka,aho kwibera mu byisi gusa (Shuguri,ibinezeza,politike,etc…).

  5. MASEZO

    13/11/2017 at 2:27 pm

    Usanze abantu bagundagurana hasi hejuru bombi imitsi yareze wabita Abanyembaraga, kuko baba bari mu myireko yo kugaragaza ubutwari bwabo. Ubu umuntu wa mbere ushaje kuruta abandi ku isi nzima ni umuHinde afite imyaka irenga ijana na mirongo irindwi. Ikintu abantu burya abapfa ni kimwe cg bibiri.

    • BIZURU

      14/11/2017 at 11:43 am

      Wowe MASEZO,urabeshya.Nta muntu numwe wari warenza imyaka 126 muli iki gihe cya vuba (contemporary epoch).

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock