Kunywa ‘Vin’ byagutera indwara z’urushwima n’umutima – UMUSEKE

Kunywa ‘Vin’ byagutera indwara z’urushwima n’umutima

Kuva mbere ya Yesu Kristu abantu banywaga inzoga z’amoko atandukanye. Abo mu bihugu bishyuha nka Israel, Misiri, u Bugereki n’ibindi bituriye inyanja ya Mediteranee bakundaga kumva umuvinyo (Vin, Wine) kuko imizabibu yera cyane muri biriya bihugu.

Abakunda kunywa umuvinyo ngo ni ukwitonda kuko nawo ushobora guteza ibibazo nk’izindi nzoga zose

Muri 2010 abahanga mu byataburuwe mu matongo bavumbuye urwina muri Armenia bataragamo umuvinyo bapimye basanga ni urwo mu mwaka wa 4100 Mbere ya Yesu.

Abanyamisiri bo kwa Farawo bakoresha umuvinyo mu birori bitandukanye. Uwo muvinyo bawuguraga n’abaturage bari batuye mu gace ka Mediterannée kitwaga Phoenicia.

Abagereki bo mu gihe abanyamateka bita Antiquité(-476-1453) baturaga imana yabo Dionysus umuvinyo kugira ngo yishime. Ibi kandi niko byagendaga ku mana y’Abaroma yitwaga Bacchus.

Mu bihe by’ubu nibwo abantu benshi bafite uburyo bwo kubona no kunywa umuvinyo ari benshi kuko wera henshi kandi abantu bakabasha kuwigurira.

Imibare itangwa n’ikinyamakuru The Conversation ivuga ko muri 2014 ku isi hose abantu barenga miliyoni 24 banyweye umuvinyo.

Ese kunywa umuvinyo nta kibi kirimo?

 

Abashakashatsi bo muri hese Queen’s University , Ontario, muri Canada nabo bibajije ikibazo nk’iki. Mu bushakashatsi bakoze basanze mu by’ukuri abantu bakunda umuvinyo barwara urushwima(cirrhosis), abandi bakaba bafite ibyago byo kuba bakwicwa n’umutima kubera guhagarara.

Bimwe mu bintu bituma umuvinyo ukundwa ni uko imizabibu uwukoze ituma uhumura neza kandi ugatera akanyamuneza kuba bawunyoye. Ibi hari bamwe babiheraho bavuga ko umuvinyo ari ‘ikinyobwa gisindisha ariko kizira amakemwa’.

Ababyemera gutyo ariko ngo baribeshya kuko umuvinyo ari inzoga nk’izindi ishobora guteza abawukunda indwara zitandukanye kandi zica.

Isano yo kunywa umuvinyo no kurwara umutima

 

Kwemeza ko kunywa umuvinyo nta kibazo cy’ubuzima biteza byatangiye kwamamara mu mwaka ya 1970. Icyo gihe abahanga bavugaga ko kunywa umuvinyo uringaniye bigabanya ibyago byo kwiyongera kw’indwara abaganga bita Ischemic Heart DiseaseS(IHD). Izi ndwara zirangwa no kugabanyuka k’ubwinshi bw’amaraso yinjira mu mutima. Kuri bariya bahanga ngo kunywa umuvinyo bwari bumwe mu buryo bwo kugabanya ubwinshi bwabicwa na ziriya ndwara.

Icyo gihe abahanga babiri b’Abafaransa nibo bari bayoboye abandi mu kwamamaza ibyiza byo kunywa umuvinyo. Abo ni Renaud na Lorgeril.

Aba bageze no ku rwego rwo kwemeza ko niyo waba urya ibintu birimo ibinure byinshi ariko ukanywa umuvinyo ntacyo byaba bitwaye.

Muri iki gihe ariko abahanga bakemanga ibyo bagenzi babo muri iriya myaka bamezaga ku byiza by’umuvinyo.

Bavuga ko niyo kunywa umuvinyo byaba byiza, ikintu cy’ingenzi ari uko umuntu agomba kwitondera imibereho ye, akita ku byo arya, imyitozo ngororamubiri, akirinda kandi kunywa ngo akabye.

Ubuzima bwiza bw’umutima w’umuntu bushingira kuri ibyo tumaze kuvuga haruguru. Ikindi abantu bagomba kwitondera ni amakuru atangwa n’abahanga bo mu bihugu runaka bashaka kwamamariza ibigo runaka.

Kunywa umuvinyo bishobora kongera umuvuduko w’amaraso

 

Habaruwe ibinyabutabire(chemicals) 500 biba mu muvinyo.  Itsinda rimwe ryabyo bita polyphenols niryo ryashishikaje abahanga cyane. Kugeza ubu hari benshi muri bo bemera ko polyphenols zigabanya mu mubiri ibinyaburabire bitera gusaza n’ibindi bica intege ubudahangarwa bw’umubiri.

Abandi bemeza ko polyphenols zifasha mu kugabanya umusemburo mubi witwa cholesterol binyuze mu kongera uwitwa HDL-cholesterol.

Umuvinyo kandi ngo utuma amaraso atembera neza mu mubiri. Hari abahanga muri za Kaminuza bibaza niba hari itandukaniro hagati y’ingaruka zo kunywa umuvinyo, byeri na za liquors.

Muri rusange bahuriza ku ngingo y’uko icyo wanywa cyose uba ugomba kwirinda gukabya, ukarya neza kandi ugakora siporo.

Uko bimeze kose birazwi ko kunywa inzoga bituma imitsi ijyana amaraso mu mutima ishobora gucika intege bityo bikabangamira imikorere isanzwe y’umutima.

Kunywa nturenze igipimo cyawe bivuga iki?

 

Kubera ko abantu batanganya ibiro, uburebure, imyaka kandi ntabagire ibitsina bimwe(abagabo n’abagore) ubushobozi bwo kunywa inzoga bwabo buratandukana.

Ikindi kiyongera kuri ibi ni uburyo umuntu aba ameze mu mutwe we. Kunywa inzoga unaniwe bitandukanye no kuyinywa waruhutse.

Hari abandi bemeza ko abaturage b’ibihugu runaka n’imigabane runaka banywa inzoga mu buryo butandukanye, imibiri yabo ikazimenyera, ibisekuru bikagenda biha ibindi ubushobozi bwo kumenyera inzoga runaka.

Uko abahanga babisobanura kose, ikizwi kandi cyemerwa n’abaganga bo mu Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS,  ni uko umuntu atagombye kurenza ibirahure bibiri by’inzoga ikozwe na ethanol iyunguruye, ni ukuvuga kutarenza garama icumi(10g/day) y’inzoga ku munsi.

Ikigo cy’Umutima cy’Abanyamerika(American Heart Association) cyo gisaba abaturage ba USA b’abagabo kunywa ibirahure bibiri by’inzoga zo mu bwoko bwa spirits ariko abagore bakanywa kimwe.

Nubwo nta gipimo mpuzamahanga kerekana ingano y’inzoga umuntu atagomba kurenza, abaganga basaba ko abantu bamenya ko kunywa inzoga ugakabya, harimo n’umuvinyo, ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi kwirinda biruta kwivuza.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Ngunda

    30/10/2017 at 1:29 pm

    No kurya amavuta menshi bishobora kugutera indwara y’umwijima n’umutima. Kimwe no kurya proteines nyinshi. Kimwe ko kunywa isukari nyinshi. So what!! Mu kunywa no kurya, icy’ibanze ni ukwirinda gukabya. Cyeretse yenda gutumura itabi n’urumogi, byo ushaka ubuzima buzira umuze aba akwiye kubireka.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock