Kuva muri Mutarama ibiiza bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka MILIYARI 6,5 Frw – UMUSEKE

Kuva muri Mutarama ibiiza bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka MILIYARI 6,5 Frw

Minisiteri y’impunzi n’imicungire y’ibiza (MIDIMAR) yatangaje uyu munsi ko kugeza ubu uyu mwaka ariwo ibiza byangije byinshi kurusha indi myaka yashize dore ko bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyari 6,5 z’amafranga y’u Rwanda kuva muri Mutarama.

Habinshuti Philippe umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abaguye n’ibiza no gusana ibyangijwe n’ibiza avugako muri uyu mwaka ibyangijwe n'ibiza byiyongereye cyane ugereranyije n'imyaka yashize

Habinshuti Philippe umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abahuye n’ibiza avugako muri uyu mwaka ibyangijwe n’ibiza byiyongereye cyane ugereranyije n’imyaka yashize

Kuva mu kwezi kwa mbere ibiza mu Rwanda byahitanye ubuzima bw’abantu 52 hakomereka 119. Inzu 127 zarasenyutse burundu 4620 zirangirika, ibihungwa biri kuri hegitari 2014 nabyo birangirika, imihanda icyenda irangirika cyane amateme n’ibiraro 23 nabyo birasenyuka.

Ibiza byeshenye kandi ibyumba by’amashuri 163 imiyoboro y’amazi itanu, amapoto y’amashanyarazi 68, inzu z’ubuyobozi 16 insengero 27 n’amavuriro abiri byabyo byarangiritse muturere dutandukanye tw’u Rwanda.

Philippe Habinshuti umuyobozi w’ishami rishizwe gutabara abahuye n’ibiza no gusana ibyangijwe nabyo yavuze ko kuva mu kwa mbere kugeza ubu hamaze gukoreshwa miliyari 6,5 mu gusana ibyangiritse.

Avuga ko harimo kuvuza abakomeretse, kubakira no gusanira abasenyewe n’ibiza, kubaka ibyumba by’amashuri, gusana ibiraro n’ibindi bikorwa remezo byangiritse.

Kuva mu mpera z’ukwa munani imvura yatangiye kugwa mu bice binyuranye by’u Rwanda imaze guhitana abantu 20, abandi 57 barakomeretse, inzu 2 425 zarangiritse n’imyaka yari ihinze kuri Ha 1551 irangirika n’ibindi…

Buri tariki 13 Ukwakira ni umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ingaruka z’ibiza, ejo MIDIMAR izaboneraho gutangira icyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka z’ibiza. Mu karere ka Bugesera nka hamwe mu hibasiwe, niho iki cyumweru kizatangirizwa n’uyu munsi ukizihizwa hakorwa umuganda wo gusana ibisenge byangiritse no gutera ibiti.

Muri iki cyumweru ngo hazakorwa ubukangurambaga bunyuranye bwo gukangurira abantu no kubigisha kwirinda ingaruka z’ibiza.

Muri iki cyumweru bazubakira abimuwe ahari hateje akaga ubuzima bwabo mu gihe cy’ibiza, hazaterwa ibiri, gusibura no gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi bikorwa bigamije gukumira ibiza.

Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur  yavuze ko ubu hari n’abafundi bahuguye nabo bazajya bigisha abaturage uko bakomeza ibisenge byabo ntibihungabanywe n’umuyaga ari nako batera ibiti bigabanya ubukana bw’imiyaga.

Haruna Nshimiyimana umuyobozi w'ishami rishyiraho amabwiriza y'ubuziranenge mu myubakire

Haruna Nshimiyimana umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu myubakire

Minisitiri Jeanne d’Arc arasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu kwirinda ingaruka z’ibiza

Minisitiri Jeanne d’Arc arasaba Abanyarwanda gushyira imbaraga mu kwirinda ingaruka z’ibiza

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. GATARI

    13/10/2017 at 7:49 am

    IBIZA birimo kwiyongera cyane ku isi hose.Hirya no hino murumva:Inkangu ziterwa n’imvura idasanzwe,imiyaga irimo guca ibintu muli Aziya,Amerika yepfo,Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika,Tsunami,Wild fire,etc…Kuba ibihugu byohereza imyuka ihumanya mu kirere,nicyo gitera ibi byose (Air Pollution).Noneho bigatera Climate Change.Ibi bihura nibyo Bible yahanuye,hashize imyaka 2 000.Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka,hazabaho ibihe biruhije” (2 Timote 3:1).Bible isobanura ko ibi bihe bibi turimo,bizakurikirwa n’IMPERUKA.Byerekana ko IMPERUKA iri hafi cyane.Niyo mpamvu aho kwibera mu byisi gusa,tugomba gushaka imana cyane kugirango tuzabashe KUROKOKA kuri uwo munsi w’imperuka.Abanga guhinduka bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguri,politike,etc…,imana izabarimbura kuli uwo munsi (Yeremiya 25:33).

    • Kibibi

      13/10/2017 at 8:30 am

      Ujye ugerageza no gutangiza izina ry’Imana inyuguti nkuru.

    • Kwibaza

      13/10/2017 at 9:55 am

      Nanjye nkunganire muvandimwe Gatari, inyito ikwiye guhinduka ntibyitwe IBIZA ahubwo bikitwa UMUSARURO. Mu mategeko yitwa Natural Law (ugenekereje ni Itegeko shingiro) ‘icyo ubibye nicyo usarura’ ariko usarura nyuma y’igihe kandi ugasarura byinshi kurusha ibyo wabibye. None rero dushinyirize dusarure. Nanubu baracyazana inganda zohereza ibyuka bibi mukirere, inzuki (zishinzwe ubuki no kubangurira ibimera) zarapfuye izicitse kw’icumu zirigendera izigihari zarazezengeye zataye ubwenge ntizikibasha guhova….mbese turafitwe. Nkaba rero nasabaga ko Imana itaturindiriza umubabaro uterwa naba banyamurengwe ahubwo yagira vuba ikadutabara ikazinga filme abarokoka tukigira mw’Ijuru abandi nabo bagasanga Shebuja bakorera. Ntampamvu yo gusangira ibibi bateje tutarabafashije kubigiramo uruhari.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock