Kuva na kera ngo nta uri hejuru y’amategeko na Semakamba yatsinze Rwabugiri – UMUSEKE

Kuva na kera ngo nta uri hejuru y’amategeko na Semakamba yatsinze Rwabugiri

*Imanza zaciwe ziyongereyeho 17% ziva ku 60 494 zigera ku 67 492
*Ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu Ubushinjacyaha bwazitsinze kuri 74,2%
*Inkiko eshatu nizo zitaratangira gukoresha ikoranabuhanga
*Imanza zijya mu nkiko ngo zongeye kuzamuka
*Pio Mugabo na Ndahigwa Felix bahawe amazina y’icyubahiro

Byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga uyu munsi hatangizwa umwaka w’ubucamanza 2017/18, avuga ko ubutabera bw’u Rwanda buri kwihatira ko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko kandi nta uri hejuru yayo nk’uko byahoze na cyera. Yibukije iby’urubanza umuturage Semakamba yatsinzemo umwami Rwabugiri, uyu agatanga n’ikiru.

Prof Sam Rugege avuga ko ubutabera bw'u Rwanda bwihatira ko abantu bose bareshya imbere y'amategeko kandi nta uri hejuru yayo nk'uko byahoze kuva cyera

Prof Sam Rugege avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwihatira ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi nta uri hejuru yayo

Uyu munsi ngarukamwaka kuva 2004 ugamije kwerekana ibyo ubutabera bwagezeho mu mwaka ushize ugereranyije n’ibyo byari bwiyemeje ndetse n’ibyo bwiyemeza kuzagera mu mwaka uza. Byose mu mugambi wo kubaka igihugu kigendera ku mategeko nk’uko byanavuzwe na Perezida Paul Kagame.

Uhagarariye Urugaga rw’abunganira abandi mu nkuko Me Julien Kavaruganda yavuze ko Urugaga rwabo rwatangiye mu 1997 rufite rurimo abavoka 37 none ubu bakaba bamaze kuba 1200 kandi bari mu Rwanda hose bafasha abanyarwanda kubona ubutabera.

Urugaga rw’aba ngo rwatanze umusanzu w’ibitekerezo mu kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda no kuvugurura Itegeko Nshinga

Uru rugaga mu mwaka ushize ngo rwafashije abatishoboye 2 893 bakeneye kunganirwa mu nkiko, igikorwa gifite agaciro ka miliyari 1,6 y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka, uru rugaga ruzizihiza imyaka 20, ngo bazazenguruka igihugu basobanurira abantu  ibyiza byo kugira umwavoka mu mategeko mbere yo kujya mu manza.

Ubushinjacyaha bwihutishije za Dosiye kandi bitsinda nyinshi….

Jean Bosco Mutangana Umushinjacyaha mukuru wa Republika yavuze ko mu mwaka ushize bihutishije cyane dosiye zivuye muri police, bongera ikigero bazitsindaho, bihutishije kandi dosiye z’abakekwaho jenoside, iz’abaregwa kunyereza umutungo wa Leta n’iz’abafata abana n’abagore ku ngufu.

Umwaka ushize ngo bakoze dosiye 35 190, bagabanya cyane ikibazo cy’ibirarane no gukora dosiye nyinshi ariko ntibazitsinde.

Mutangana yavuze ko muri dossiye 21 535 baburanye 20 074 bazitsinze, intego ubu bafite ngo ni ukugera kuri 94% umwaka utaha.

Yavuze ko umwaka ushize dosiye z’abantu 302 bakurikiranyweho Jenoside bahunze bazikozeho iperereza, 295 barangije iperereza kuri zo, 164 zoherejwe mu bihugu abashinjwa barimo.

Mu bufatanye n’amahanga, umwaka ushize umuntu uregwa mu Budage yakatiwe burundu, muri Sweden naho hari uwakatiwe burundu, mu Bufarasnsa naho batatu barakatiwe, mu Bwongereza bari kureba niba bazohereza abashinjwa cyangwa bazababuranisha.

 

Umwaka ushize kandi hari abagaruwe bavuye US, Holland, Canada n’Ubudage, imanza zabo zatangiye gukurikiranwa abandi ziri kuburanishwa.

Abamunga ubukungu barhagurukiwe

Jean Bosco Mutangana yavuze ko mu byaha bimunga ubukungu bw’igihugu bakiriye dosiye kandi ikigero cyo kuzitsinda cyageze kuri 74,2%.

Yavuze ko imanza zigendan no kunyereza inkunga zigenewe kuzamura imibereho myiza y’abaturage (amafumbire,VUP,mutuel…) mu mwaka ushize baregeye inkiko dosiye 64 muri zo 49 bahamwe n’icyaha bategekwa gusubizwa arenga miliyoni 100 n’ihazabu ry’arenga miliyoni 100.

Ku byaha bigendanye no guhohotera abana n’abagore Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye 3 130, muri zo 1 772 zaraburanishijwe Ubushinjacyaha buzitsinda ku kigero cya 84%.

Mutangana yasabye ko u Rwanda rushyira imbaraga mu kubona no kwemeza ibimenyetso kuri ibi byaha kuko bakijya kubipimisha mu Budage bigahenda kandi bigatinda.

Yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubwicanyi, gucuruza abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bigenda birushaho kugaragara.

 

Sam Rugege ati “na Semakamba yatsinze Rwabugiri”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda Prof Sam Rugege yavuze ko ubucamanza ubu buri guharanira gukomeza gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.

Avuga ko mubyo bagezeho mu mwaka ushize (2016/17)harimo;

Kwihutisha imanza no kugabanya ibirarane aho umwaka ushize ibirarane byari 31% ubu urangiye hasigaye imanza z’ibirarane za 23% by’imanza zitaracibwa.

Ati “Mu manza 20 874 ziri mu nkiko ubu 4 857 nizo zimaze amezi arenze atandatu zitaracibwa. Byagezweho kubera kugabanya umubare w’imanza zinjira mu nkiko, kugabanya isubikwa ry’imanza no kugabanya umubare w’imanza umucamanza aca mu kwezi.”

Avuga ko bashyizeho uburyo bwiharuiye bwo kuburanisha ibirego bito, gushyiraho uburyo bwo gukemura amakimbirane bitageze mu nkiko, no guca mu bunzi.

Yavuze ko imanza zicibwa ziyongereye, ngo umwaka ushize imanza zaciwe ziyongereyeho 17%, ziva ku 60 494 kugera kuri 67 492 bingana n’imanza 25 mu kwezi kuri buri mucamanza ugerayije n’intego y’imanza 20 ku mucamanza bari bafite.

Yavuze ko ibi bikorwa banita ku budakemwa bw’imanza, ngo imanza zajyanywe mu bujirire zabaye 8% gusa mu gihe umwaka wabanjirije uwo bashoje zari ku 10,7%.

Ati “Iyo imanza ziciwe zikajuririrwa zikagabanuka ubudakemwa bwazo bufatwa nk’uburi hejuru muri rusange nubwo atari cyo gipimo cyonyine kigenderwaho.”

*Inkiko eshatu nizo zitaratangira gukoresha ikoranabuhanga

Prof Rugege yavuze ko bashyize ingufu mu ikoranabuhanga mu nkiko bifashishije ‘Integrated Electronic Court Management System (IECMS) aho kugeza mu kwa gatandatu uyu mwaka nta rukiko mu Rwanda rutari ruyifite uretse inkiko eshatu gusa zitagerwagaho na Itnerenet.

Ubu buryo butuma abantu bihutisha servisi zo gutanga ibirego ku nkiko ngo bwatumye u Rwanda ruhabwa igihembo cya Technology Solution Award Nyakanga 2017 i Washington,US.

 

Inzitizi ubutabera bufite…

Prof Rugege yavuze ko hari ikibazo cy’umubare w’imanza ziza mu nkiko wongeye kuzamuka.

Ngo nubwo zagabanutse mu myaka itanu ishize, kuva umwaka ushize hiyongereyo imanza 7 141 zingana na 14%.

Ati “Byatewe ahanini n’umuhate washyizwe mu kurwanya ibyaha byibasiye umuryango nyarwanda cyane cyane mu rubyiruko, n’imanza nshinjabyaha zavanywe mu bushobozi bw’Abunzi.”

Yavuze ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi ku nkiko zidafite za moteri, n’ibura rya Internet rituma rya koranabuhanga (IECMS) ridakora bigahagarika iburanisha, hamwe n’ibikoresho bishaje.

 

Guca imanza bigendera no ku muco

Prof Sam Rugege yavzue ko guca imanza neza bigendana n’indagagaciro nyarwanda zirimo ubunyangamugayo, gukurikiza amategeko no gukurikzia amahame ngengamwuga abagenga.

Ibi ngo babikangurirwa muri gahunda ngarukamwaka yahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza n’abanditsi mu nkiko. Ati “uru ni urugamba tutazatsindwa kabone nubwo byafata igihe kinini kubera amayeri y’abarya ruswa.”

Uyu mwaka ngo birukanye abacamanza batandatu kubera ibi byaha.

Prof Rugege yavuze ko kuva na cyera mu muco nyarwanda guca imanza bitagamije kwemeza uwatsinzwe ahubwo ngo bigamije gukura ikibi mu muryango no kunga, gusa ngo umuco wo kunga wateshejwe agaciro n’abakoroni.

Ati “Ubu abacamanza biyemeje kongera guha agaciro wa muco wo kunga no kuba ntamakemwa mu gutanga ubutabera bashingiye ku ndagagaciro z’ubupfura no kugendera ku kuri, bazirikana ko ababurage bose bareshya imbere y’amaegeko kandi ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”

Ibi ngo byahoze mu butarebra bw’u Rwanda aho umugabo Sekamamba yareze umugabo Rwabugiri ku mwami Kigeli Rwabugiri wari wamuhohoteye mu kwihora kwe.

Rwabugiri ngo yaratsinzwe anatanga ikiru cy’inka umunani n’umugeni mu muryanog yari yakoreye icyaha.

 

Uyu munsi Prof Rugege yasezeranyije Abanayrwanda ko bazakora bishoboka abanyereza umutungo wa Rubanda bakabiryozwa  ndetse bagiye gushyiraho ingereko zihariye zo kuburanisha ibyaha by’ubukungu bw’igihugu.

Asoza yashimiye abacamanza babiri bagiye mu  kirihuko cy’izabukuru kubera imyaka irenga 20 bamaze mu kazi ari indakemwa. Bityo bakaba bahawe izina ry’icyubahiro.

Abo ni;

Bwana Pio Mugabo wahawe izina ry’icyubahiro cy’umucamanza mu Rukiko Rukuru na
Bwana Ndahigwa Felix wahawe izina ry’icyubahiro rya Perezida w’Urukiko rw’ibanze.

UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. KAREKEZI John

    11/09/2017 at 1:31 pm

    Nagirango mbwire Professor SAM ko ibyo avuga ko “Nta muntu uri hejuru y’amategeko”, atari byo na gato.Ibyo mwandika mu bitabo no muli CONSTITUTION,sibyo mukora.AMATEGEKO yo mu isi hose,avuga ko “abantu bareshya imbere y’amategeko”.Muvuga ko “NOBODY IS ABOVE THE LAW.Nyamara mu bikorwa siko bimeze.Ba Nyakubahwa bali hejuru y’amategeko.URUGERO,ejobundi Madame wa President MUGABE yakubise umukobwa muli South Africa,aramukomeretsa.Twese twategereje ko afungwa,nyamara yafashe indege aritahira,ngo kuko afita Ubudahangarwa (Diplomatic Immunity).Akarengane kazakurwaho n’Ubwami bw’imana,bisobanura butegetsi bw’imana.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku Munsi w’Imperuka uri hafi.Noneho YESU abe ariwe utegeka isi yose (Ibyahishuwe 11:15).
    YESU azakuraho akarengane,ubusumbane,indwara,ubusaza,urupfu,etc..
    Azarimbura abantu bose bakora ibyo imana itubuza,harimo n’abantu bose bishyira hejuru y’amategeko.Hazarokoka gusa abantu bubaha imana (Imigani 2:21,22).Abantu bose bashaka kuzarokoka kuli uwo munsi,bagomba gushaka imana cyane,aho guhera mu byisi gusa.

  2. Mateka

    11/09/2017 at 1:48 pm

    Prof Rugege aduhaye urugero rutari rwo. Mu Rwanda umwami yari byose. Yaricaga agakiza,anyaga uwo ashatse akagabira uwo ashatse. Byose mu gihugu ari ibye, ubutegetsi n’ubucamanza by’ikirenga byose biri mu ntoki ze. Ubwo se Rwabugiri ibyegera bye yamariye ku icumu, nuko ari bwo butabera bwabaga bukwiye? Ubwo Prof Rugege azi umubare w’abantu Rwabugiri yamariye ku icumu ahorera nyina? Haticwa uwagize uruhare mu bugambanyi ku giti cye, ari ugutsemba umuryango wose, ibyo bitaga guca inzigo. Nta kindi cyashobokaga koko? Uyu mwami abantu bitaga Inkotanyi Cyane, benshi cyane bamufataho reference, nyamara yashyize igihugu mu kaga gakomeye. Yagabye ibitero birenga 20 mu mahanga byo gusahura (razzias). N’ibyo kwagura igihugu yakoze, aho apfiriye ahenshi barongeye baragumuka barigenga. Ariko noneho yasize abana be barwanira ingoma, bamaranira ku Rucunshu. Nyuma ya Rwabugiri, nta mwami w’u rwanda n’umwe wongeye kwima mu buryo bwemewe n’ubwiru bwagenderwagaho. Musinga yakoze coup d’Etat, nawe ababiligi barayimukorera bimika Rudahigwa, nawe apfuye Ndahindurwa amusimbura atimitswe n’abiru mu nzira byakorwagamo. Ibyiza by’amateka tujye tubyigiraho, ariko hari n’amateka ateye ubwoba tuba tugomba gushyira iruhande.

    • Memeya

      11/09/2017 at 4:01 pm

      Ikibanje yari umwambuzi, reba abo yambuye abagore babo n’abana akabagira abe, reba uwo yambuye izina rya Rwabugiri (mbere yitwaga Sezisoni)…Wowe rero ndabona Rwabugiri umuvuga nk’aho yari umuntu muzima, ubwicanyi bwinshi yabukoreshwaga n’isindwe, ngo yitungirwaga n’inkangaza, n’imitsama gusa.

    • Sam

      11/09/2017 at 6:09 pm

      Wow!!uranyemeje pe!! nkunda amateka cyane uretseko mbura aho nyakura,niba wabyemera twazahura ukamfungurira icyo gitabo wibitseho @mateka

      Email:samywalton@yahoo.com

    • urujeni

      12/09/2017 at 4:32 am

      @mateka wowe urasekeje ,hahhh nonese iyo abami batarwana ngo bagure igihugu ubu uri hehe?ko ubu uba witwa umunyamahanga nta jambo ufite iyo wigarurirwa n andi mahanga.reba abanyamurenge uko babayeho nymara bari ku butaka gakondo yabo,ariko kuko ubu babarizwa imahanga nta jambo bahafite, birirwa biruka abanyamahanga bashaka kubirukana ku butaka gakondo yabo,ubu se wowe sibyo wari kuba urimo iyo abo bami batarwana di? jyenda usome muri Bibiliya urebe ukuntu Imana y i Rwanda yarwaniraga abisiraheli izo ntambara zo kwagura igihugu cyabo,ndetse Ikababwira iti nimuhatere kuko ndabaha kuhatsinda,ibi rero ni nabyo yakoreye abakurambere abo bami ,kuko Imana y i Rwanda yabagendaga imbere bagatsinda bakayishima,bakayiramya bakayizera ,ikababera byose ,baba batsinzwe bakavuga bati ni uko tutari turikumwe n Imana, no kuyita Imana y i Rwanda si uko bari bayobewe ko ari Imana y isi yose,ahubwo ni uko bagiranye ubusabane nayo bakayita Imana y i Rwanda kuko yarwaniriraga u Rwanda kandi ikabaha amahoro mu babisha babo,bakavuga ko ariyo irind u Rwanda kandi ntawabahangara Imana y i Rwanda iri mu ruhande rwabo, ndetse bageraho bati Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda atari uko bayobewe ko yirirwa i Rwanda umunota ko munota kuko ibera hose icyarimwe,ahubwo ari uburyo bwo kumvikanisha ko u Rwanda ari urugo rw Imana ko ituye muri bo.

      abazungu baza babajije Musinga impamvu tutubakira Imana inzu(urusengero) Musinga arabasubiza ati twe Imana yacu ni ngari ni nini cyane iba hose,twaba tuyisuzuguye tuyubakiye inzu kuko twaba tuyigize nto kandi idashobora kuba nto/gukwirwa mu nzu ,kuko iba hose,kandi ntaho yibeshye kuko Imana y i Rwanda aho uyambarije hose Iraza,si ukujya mu nsengero gusa kuko ziriya ni inyubako gusa,rero nkuko nkuko Imana yabanye n abisiraheli ninako yabanye n Abakurambere/abami,iyo bateraga yateranaga nabo ikabatsindira, hanyuma izo ntambara zo kuruncunshu uvuze ujye wibuka ko ntazibana zidakomanya amahembe(nawe nturi umutagatifu) uzasome bibiliya uzasanga aho abusalomu umwana wa Dawidi yarwnye na se Dawidi bapfa ubwami,ariko ibi iyo ubisomye muri bibiliya wumva nta kibazo,ariko wakumva ko byabaye mu bami b i Rwanda uti aba bantu bari babi,hahh

      hanyuma ibyo by inzigo uvuze uzatubwire uwo byabayeho,ninde wakubwiyeko uyu mwami yabikoze di,utubwire nicyo yari apfuye n uwo muntu wo muri uwo muryango,wowe urumva uwo mwami yarabaga azi umuryango wose w uwo muntu(abana,abagore,ba nyirasenge,nyogokuru,..) kuburyo ajya kuwumara?

      ubwo se urumva abanyarwanda bajyaga kubaho umwami akoze ibyo?ibaze ariko abantu yagiranga ibibazo nabo wibaze ku yabivamo kumenya uwo ari we wese ufite icyo apfana nabo ngo abamare, ibi ni nkabyabindi babeshya ngo Kanjogera iyo yajyaga guhaguruka yashingaga icumu/inkota mu ruhinja rw umuhutu akaruhagurukiraho bityo akaba ararwishe,ubwo koko urumva uwo mwamikazi yarabikoraga hagasigara impinja zingana iki mu gihugu,kuko utabara inshuro zose yicarag ku munsi,ubwo yewe urumva ibwami harahoraga hatemba amaraso y izo mpinja? ibi byose ni ibyahimbwe n abahutu kugirango bakangurire bene wabo kwanga abatutsi bityo bazabone uko babarimbura,rero amateka y abami agorekwa n abakoloni bifuzagako babeshya isi ko nta mateka akomeye umwirabura afite,bakamuhimbira ibibi ,kandi akongera akagorekwa n abibona mu moko y ubuhutu kuko babwiwe ko ayo mateka y abami ari ay abatutsi, nyamara ari ay abanyarwanda aho bava bakagera,rero rwose wowe wiyise mateka icyo nicyo kibazo ufite, iyo bavuga ibyoza by ubwami amameze nkawe birabahanda bagakoresha uko bashoboye ngo berekane ko abami bari babi,nyamara iyaba wari uzi ubwenge wakamyenye ko nawe ayo mateka meza y abami ari ayawe kuko uri umunyarwanda.

      ikindi ko uvuga kunyaga ntuvuge impamvu umuntu yanyagwaga, wagirango umuntu yabaga ari kwigendera ntacyo yagutwaye ukaba uramunyaze,hahhh ibyo ntabyabayeho,wagombaga kuba hari ikibi wakoze bikagutera kunyagwa,ubundi ukaza kujya kubihakirwa ukabisubizwa,none ubu iyo ukoze icyaha nta mategeko leta iguhanisha? iyo se wagujije bank ntuyishyure ntikunyaga ?ni amategeko nyine urabivuga nkaho erega ari ikintu kibi abo bami bakoraga kandi byari igihano nkuo nubu uhanwa icyo icyaha kigufashe.

      hanyuma ndabona byagushimishije kumva ko Musinga ngo abo bazungu bawe bamuvanyeho,lol nyamara uri umunyabwenge ibyo ntiwakabyishimiye kuko uwo muzungu yahiritse uwo mwami kugirango agukolonize,urababaje wowe wishimira gukolonizwa,n imvugo yawe koko igaragaza uwacengewemo n ubukoloni,aho intego yawe iba ari ukujora abami b intwari bayoboye igihugu bakakigeza ku rwego rwo hejuru,umunyarwanda yikorera/yivumburira ibye,none uyu munsi kubw ubukoloni tukaba tutanabasha kwikorera ibintu abakurambere bikoreraga,tukaba tubitumiza hanze. burya umuntu mubi uzamubwirwa no kujora iby abandi abavugaho ibibi kandi akibagirwa gutokora umugogo uri mu jisho rye,buriya nawe umuntu ashyize amabi yawe aha twakumirwa twese,ariko ibyo uvuze kuri Rwabugira(doreko wowe numva ibyo uzi gusa ari ibyo wagize bibi) ntibyari bibi nkuko ubigaragaza ahubwo byari amategeko bagenderagaho,kandi bigatuma buri wese yitwararika bityo hakaba umutekano n amahoro mu gihugu,

      ubuse ko uwatwaye inda bamujugunyaga ku ijwi,bakubwiyeko bahoraga babatamo,amazi yirirwa yuzeye imirambo?ahubwo byatumaga ntawe upfa gusambana kuko buvaga byaba ri ukwiyahura ,ntawashakaga ko bamuta mu kivu ku ijwi,uyu munsi wa none ubona abana hano birata ubusambanyi,bwacya ukababonana amada na za sida,ariko kera siko byari bimeze,barifataga kuburyo kubona utwite byari imboneka rimwe kuko birindaga ngo batarohwa mu kivu,yewe n umugabo yagushaka agasanga nturi isugi ukaba uhiye n ibibazo,ariko ubu rwose ubusambanyi bwabaye nk umukino,abakurambere bashyiraga Imana imbere ,amategeko yayo bakayagira umuco wabo ari wo kirazira,kandi amategeko yabo yo guhana uwakosheje nibyo yari akaze kandi bayashyizeho kuko yari aberanye n igihe cyabo,kandi koko yatumaga birinda amanyaga, na birya tujya twumva ngo gukazanura ntibyari umuco ahubwo byari imico mibi yadukanywe na bamwe ndetse bakabikora bihishe kuko byari ikizira,ibyo umuhungu yabimenyaga yabaga yahita asenda umugore we.

      uyu munsi wa none abantu basoma ibyo muri Bibiliya bakumva uko Imana y i Rwanda yabanye n abisiraheli(nubwo bo hari ukundi bayitaga) ikabtsindira intambara zo kwagura igihugu cyabo ati Amen Imana ishimwe,ariko yakumvako Imana y i Rwanda yabanye n abami b u Rwanda ikabatsindira intambara zo kwagura igihugu cyabo ati reka reka ibyo si iby Imana,hahhhh ikibazo abantu bafite ni imyumvire basizwemo n ubukoloni,buri ubukoloni bubi ni ubusigara mu bitekerezo, ni nk ubucakara bwo mu bitekerezo,kuko burya ubucakara bw imirimo y agahato burashira umubiri ukabwibagirwa ukiyubaka nk utarakoreshejwe uburetwa,ariko buriya ubusigara mu bwonko ni bwo bubi cyane,nawe @mateka rero ubukoloni bwagusigaye mu mutwe (buvanze no kwibona mu ndererwamo y amoko,kuko abanyarwanda bose nabonye bagoreka amateka y’ abami baba bahuriye ko bibona nk abahutu batibona nk abanyarwanda ngo bumveko ayo mateka meza nabo ari ayabo,bitabujijeko rwose abibona mu ndorerwamo y ubunyarwanda bavuga amateka uko ari kandi bose iyo bakubwira iby abami bakubwirako bari imfura pe,njye nagize amahirwe yo kumva abakecuru n abasaza babayeho mu gihe cy abami mbere y umwaduko wa abazungu bose bahuriza ko abami bari imfura,ndetse byarabababaje kubona umuzungu ahirika abami babo,hari uwo numvise agira ati ababirigi ni abagome ,bahiritse ubwami,bazana umwiryane utarabayeho,umunyarwanda atama undi,…..

      • Viky

        12/09/2017 at 9:40 am

        Uri ikigoryo sana

  3. Ruganzu

    11/09/2017 at 2:15 pm

    Ibyo gutsinda Rwabugiri ntabwo byakongera gushoboka kuko amategeko ahonyorwa uko nyirikuyarengera abishatse.

  4. Kabasha

    11/09/2017 at 2:47 pm

    Professor Rugege rwose ati na Rwabugiri yaratsinzwe. Wari gutsinda umwami uri nde? Nemera ko mu gihe inzego zose zitarigenga ( Nyubahirizategeko, Nshingategeko n’ubucamanza) hakiri intambwe yo guterwa. Igihe tuzaba dufite inzego zidakorera umuntu ahubwo abantu aribo bakorera inzego tuzaba tubigezeho. Ariko Prof. Rugege nwe ubwe arabizi ko iyo ntambwe tutarayitera. Ibihe byiza.

  5. Mbeshwahonao Antony

    11/09/2017 at 2:57 pm

    Ahaaa! No comment da !! Ubwo umutima wawe uremeranya n’ibyo uvuze koko? Ingero nawe urazizi usibye ko wirengagiza nkana!

  6. kamana

    11/09/2017 at 3:34 pm

    hahahahaaaa SAM we uraduhejeje kabisa , hari abadakorwahjo kandi bazwi

  7. RWAMGOMBWA James

    11/09/2017 at 4:07 pm

    Nishimiye ko abantu bose bashubije Prof.RUGEGE,banditse ibintu by’ubwenge.Ndashima cyane abitwa Kabasha,Mateka,Ruganzu na KAREKEZI watweretse uko UBUTABERA NYAKURI buzazanwa n’imana gusa.Abayobozi nibo bica amategeko kurusha abandi.
    Ibyo Prof.avuga,azi neza ko abeshya kubera kwishakira UMUGATI.

  8. Rugero

    11/09/2017 at 11:00 pm

    Aba bayobozi bose mudushyira kumutwe mujye mutubwira inkomoko zabo bityo tumenye ibyo batubwira niba babifitiye ibimenyetso cyangwa niba baba bicira imigani.Abanyarwanda burya twanga ikintu kimwe.Kuyoborwa n’abantu bapapira.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock