KwitaIzina: Kagame yavuze uko basuye ingagi bagasabwa guca bugufi – UMUSEKE

KwitaIzina: Kagame yavuze uko basuye ingagi bagasabwa guca bugufi

Perezida Paul Kagame uri mu muhango wo kwita amazina ingagi ku nshuro ya 13 yavuze ubuhamya bw’ukuntu yagiye gusura ingagi mu myaka 14 ishize ari kumwe n’abashyitsi, umwana w’ingagi arataka umubyeyi wayo aza yihuta aje gutabara we n’abandi basabwa guca bugufi.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye uyu muhango.

Perezida Kagame aganiriza abitabiriye uyu muhango.

Yagize ati “Mu myaka 14 ishize, najyanye n’abashyitsi kureba ingagi, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gito ivutse, sinzi icyayikanze ivuza induru nkaho hari icyo ibaye.”

Yavuze ko umubyeyi wayo yaje kurwana irengera umwana wayo, uwari abayoboye agahita abasaba guca bugufi bose bakerekana ko badasha kurwana.

Perezida Kagame aseka ati “Uwo mushyitsi arahindukira arambwira ati ariko ntabwo wazibwira ko uri Perezida w’igihugu (zigatuza). Uwo twari kumwe ati bwira ingagi ko ndi perezida idakwiye kuntinyuka ariko nari nageze hasi already kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuhave amahoro.”

Perezida Kagame yavugaga iyi nkuru afite akanyamuneza ku maso.

Perezida Kagame yavugaga iyi nkuru afite akanyamuneza ku maso.

Perezida Kagame yavugaga iyi nkuru, aganisha ku gutanga isomo ryo kubaha buri wese mu kazi ke, yavuze ko icyo gihe bubashye uwari ubayoboye birangira bahavuye amahoro.

Yaboneyeho gusaba abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abaturiye Parike y’ibirunga gukomeza gusigasira no kurinda ibidukikije.

Yashimiye kandi abanyamusanze ko bamubaye inyuma mu bihe by'amatora.

Yashimiye kandi abanyamusanze ko bamubaye inyuma mu bihe by’amatora.

Umuseke.rw

4 Comments

  1. An

    02/09/2017 at 8:38 pm

    Nkunda umugabo ntacyo ampaye rwose!Harya abihandagaza ngo barakurwanya cg barakwanga ? Ntibanarwanira cg ngo bakunde uburyohe bw impanuro utanga?Ngo ufite ikirezi ntamenya ko cyara koko ,njye kubwanjye simbonako umubyeyi wacu ahubwo yitwa President gusa ,arengeye iryo zina.Imana irusheho kukwagura mubwenge ukomeze kutubera icyitegererezo. Ahari nababasirimu basuzugura abafite ubuzima bwabo mubiganza(ba Rwesamadongo,Baranyica …) bazaha agaciro inshingano zabo,bahindurirwe amazina. Nibyizako nimba wifuza kubahirwa akazi kawe k ubuminisitiri,umwarimu nawe akeneye kubyubahirwa,umukozi wo murugo akeneye kubyubahirwa. Mwarimu yubahiriza inshingano ze kuko yatashye agasanga kumeza bimeze neza. Minisitiri yuzuza inshingano ze kuko yaciye mumaso ya Mwarimu. Umukozi wo murugo ntashoboye ubuminisitiri,ariko na Minisitiri ntiyashobora akazi ko murugo. Buri wese akwiye kwiga guha agaciro nokubaha inshingano z abandi nibyo bizadufasha kugera kkwiterambere rirambye, ntahandi abazungu bakura iterambere uretse ko buri wese aha agaciro akazi kundi kdi akakubaha.

    • Kamo

      02/09/2017 at 9:09 pm

      @An ninde wakubwiye ko abanyarwanda banga perezida Kagame cyangwa banga u Rwanda n’abanyarwanda.Twanga imiyoborere ye c’est tout.Ni ibintu 2 bitandukanye.

  2. kalimu

    03/09/2017 at 7:23 am

    Prezida wacu,uri umubyeyi ukaba n’umwarimu mwiza.UWITEKA IMANA IKOMEZE KUBANA NAWE NO KUBAHA UMUGISHA.TURAGUKUNDA CYANEE.

  3. isaac tuyizere

    13/09/2017 at 10:23 am

    @kamo muribesha cane kuko aho tugeze harivugira.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock