Kwitangira Amavubi byabujije Bizimana Djihad amahirwe yo gukina i Burayi – UMUSEKE

Kwitangira Amavubi byabujije Bizimana Djihad amahirwe yo gukina i Burayi

Umukinnyi wo hagati wa APR FC Bizimana Djihad yemeza ko kuba yaratinze kujya mu igeragezwa mu Budage kuko yari mu mikino y’ikipe y’igihugu Amavubi byamubujije amahirwe yo gusinyishwa n’ikipe yamwifuzaga i Burayi.

Kwitangira Amavubi byabujije Bizimana Djihad amahirwe yo guhagararira Amavubi

Kwitangira Amavubi byabujije Bizimana Djihad amahirwe yo guhagararira Amavubi

Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nzeri 2017 nibwo Bizimana Djihad yatangiye imyitozo muri APR FC aherutse kongeramo amasezerano y’imyaka ibiri aguzwe miliyoni umunani.

Uyu musore w’imyaka 23 yasinyiye APR FC nyuma yo gutsindwa igeragezwa ku mugabane w’i Burayi muri Fortuna Düsseldorf yo mu kiciro cya kabiri mu Budage.

Bizimana Djihad yahagurutse mu Rwanda tariki 20 Kanama 2017 ajya gukora igeragezwa nyamara yari afite ubutumire bumwemerera gukora imyitozo muri iyi kipe mu minsi 20 mbere yahoo.

Yemeza ko kuba yaritangiye ikipe y’igihugu yari mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika byatumye abura amahirwe yo gukina i Burayi.

Djihad yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo navuga ko byagenze neza kuko nageze yo ntinze kuko narindi mu kazi k’ikipe y’igihugu. Nasanze ikipe yaramaze kwiyubaka no gutegura abo bazakoresha uyu mwaka. Gusa haracyari amahirwe yo kongera gusubirayo mu kwa mbere (Mutarama 2018), ariko ubu umutima wanjye uri ku kazi ka APR FC. Gusa nzakomeza kugerageza amahirwe kuko nifuza gukina ku rwego rwisumbuyeho.”

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko uyu kapiteni wungirije w’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu yahise agirwa na kapiteni wungirije Ngabo Albert muri APR FC.

Niwe usanzwe ari kapiteni wungirije w'Amavubi y'abakina imbere mu gihugu

Niwe usanzwe ari kapiteni wungirije w’Amavubi y’abakina imbere mu gihugu

Roben NGABO

UMUSEKE

6 Comments

  1. MIHAYO

    06/09/2017 at 4:23 pm

    wavuze ko watsinzwe igeragezwa ukirinda kubeshya imbaga nyamwishi

    • Habimana

      06/09/2017 at 4:52 pm

      Niko bimeze yaratsinzwe none se hakuye imvune mu mikino yakinnye y’amavubi bituma atigaragaza?

  2. serge

    06/09/2017 at 5:00 pm

    azabeshye abanyamahanga ntatubeshye!!mu rda nta mukinnyi wahamagarwa gukora test mubudage en plus mukiciro cya kabiri ngo abure kugenda kubera natiinal.ubwo bwitange ntibwabaho.yaratsinzwe

  3. kubwimana

    06/09/2017 at 11:53 pm

    Oya rwose azabeshye abandi nonese iyo iza kuba ari impamvu y’ubukererwe bari gutuma akora n’imyitozo na mike?Mujye muvugisha ukuri basanze udashoboye ahuwo bavandi mu Rwanda mubona abakinnyi bazira iki?bapfa iki n’umugabane w’uburayi ngaho ba Omborenga,rachid ,migi……..

  4. ve

    07/09/2017 at 12:28 pm

    Ntiabakabesye

    • Thierry

      08/09/2017 at 7:22 am

      Mbega Djihad…. Kugira ngo abanyarwanda yigarurire imitima yabo ati ni Ikipe y’igihugu imbujije amahirwe kubera kuyitangira. Turagushimiye kuri ubwo bwitange komereza aho akazi karacyahari. Shyira umutima ku kazi nugira amahirwe wenda ntihazabura inkonkobotsi za TZ cg Kenya zikubenguka wigire kurya ama shillings naho ama euros yo arahatanirwa ntabwo kuyarya ari umunyenga n’ubutembere.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock