Les Amis Sportifs izakina Rda Cycling Cup idafite Ephrem Tuyishimire – UMUSEKE

Les Amis Sportifs izakina Rda Cycling Cup idafite Ephrem Tuyishimire

Umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza muri uyu mwaka mu gusiganwa ku magare Ephrem Tuyishimire azayobora ikipe y’abakiri bato bazitabira Tour de la Reconciliation yo muri Cote d’Ivoire. Ntabwo ari mu basore Les Amis Sportifs izakoresha muri Rwanda Cycling muri iyi week-end.

Ephrem Tuyishime ntabwo ari mu bakinnyi Les Amis Sportifs izakoresha muri Rwanda Cycling muri iyi weekend

Ephrem Tuyishime ntabwo ari mu bakinnyi Les Amis Sportifs izakoresha muri Rwanda Cycling muri iyi weekend

Kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 harakomeza Rwanda Cycling Cup hakinwa agace kiswe ‘Central Challenge’, aho abasiganwa mu kiciro cy’abagabo (Men Elite & U23) bazahaguruka ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu Bugesera saa 9:30 basoreze mu mujyi wa Muhanga ku ntera ya 150Km.

Abakobwa n’ingimbi bo bazahaguruka i Nyamata na bo berekeza i Muhanga ku ntera ya 82Km.

Amakipe akomeye mu Rwanda azakina iri siganwa adafite bamwe mu basore bayo bazitabira ‘Tour de Côte d’Ivoire-Tour de la Réconciliation’ bazahaguruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Iyi kipe izaba iyobowe na Tuyishimire Ephrem wa Les Amis Sportifs izaba irimo Hakiruwizeye Samuel wa Huye CCA, Mfitumukiza Jean Claude , Uwiduhaye na Ruberwa Jean Damascene.

Tuyishimire Ephrem umaze iminsi yitwara neza mu masiganwa yakinnye muri 2017 yabwiye Umuseke ko nubwo atazakina afitiye ikizere bagenzi be bavuka Rwamagana, barimo Jean Claude Uwizeye na Valens Ndayisenga.

Iyi kipe izajya muri Côte d’Ivoire izahaguruka kuwa gatanu tariki ya 8 Nzeri 2017 saa 10h iyobowe n’umutoza Munyankindi Benoit, umukanishi akaba Karasira Theoneste.

Agace ka Rwanda Cycling Cup gaheruka ni Race for Culture yabaye mu kwezi yegukanywe na Valens Ndayisenga mu bagabo, mushiki we Nirere Xaverine yatsinze mu bagore,

Azayobora bagenzi be bazakina Tour de la Réconciliation yo muri Cote d'ivoire

Azayobora bagenzi be bazakina Tour de la Réconciliation yo muri Cote d’ivoire

Isiganwa riheruka muri Rwanda Cycling Cup ryegukanywe na Valens Ndayisenga

Isiganwa riheruka muri Rwanda Cycling Cup ryegukanywe na Valens Ndayisenga

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock