Leta iri gufunga ibikorwa bitemerewe gukorerwa mu gishanga. Abafungiwe baratakamba… – UMUSEKE

Leta iri gufunga ibikorwa bitemerewe gukorerwa mu gishanga. Abafungiwe baratakamba…

*Muri sosiyete zahagaritswe harimo iy’Abashinwa n’iy’abo muri Turukiya,
*Ibikorwa bakoraga ngo byabangamiraga ibidukikije,
*REMA ivuga ko abashyize ibikorwa mu gishanga bose bazabivanamo.

Mu mukwabo ukomeye urimo Minisitiri Francis Kaboneka w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri Dr Vincent Biruta w’Ibidukikije, Mayor w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi wa REMA n’inzego z’umutekano, abafite ibikorwa mu gishanga gitandukanya Gisozi na Kacyiru basabwe kubyimura ndetse basiga bahafunze.

Iyi ngufuri yashyizwe ku muryango wa sosiyete y’abo muri Turukiya yakoreraga mu gishanga

Muri company zafungiwe ibikorwa harimo iy’Abashinwa yitwa China Road ni nayo irimo yubaka imihanda mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’impaka ndende Abashinwa banze kuvuga mu Cyongereza cyangwa urundi rurimi rutari Igishinwa, baje kumvikana n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego.

Bo bavuga ko ari abakozi iby’uko bafite ibyemezo byo gukorera mu gishanga bifite abandi bireba, bakaba basabaga Mayor w’Umujyi wa Kigali na ba Minisitiri bari muri iki gikorwa kugenda bakajya kureba abayobozi ba company yabo, ibyo Abayobozi bavuze ko bitashoboka.

Nyuma yo kumvikana ko bagiye gufungirwa aho babikaga ibikoresho ndetse bakanahaba, umwe mu Banyarwanda bakorana uzi Igishinwa wanifashishijwe mu gusemurira abayobozi, yavuze ko kubafungira bizahungabanya imwe mu mirimo bakoraga.

Uyu musore witwa Murengerantwari Jean Paul yagize ati “Niba turi gukora umuhanda kandi ibikoresho tubibika aha, tukaba tugiye gufatanya no kwimuka, murabona ibintu byose dufite, turabona batanga nk’igihe cy’amezi 7 cyangwa 8, ntabwo bahita bavuga ngo barafunze nonaha, ubwo baba bafunze n’umuhanda, baba bafunze n’ibikorwa remezo byinshi.”

Iyi sosiyete ni yo iri gukora umuhanda wa Nyabugogo- Ville, umuhanda Rwandex-Kicukiro Centre, n’umuhanda wa Ngoma n’imihanda mu Majyepfo.

Gufunga ibikorwa bya sosiyete y’abo muri Turukiya icuruza imashini n’ibyuma, ikaba ikorera ku muhanda werekeza mu Gakinjiro ka Gisozi, na byo byabanje kubamo impaka, bagaragaza ko ikemezo gisa n’ikibatunguye nubwo ubuyobozi bwavugaga ko babandikiye mbere ntibubahirize ibyo basabwe.

Mugisha Valens ukora nka Manager w’iyo sosiyete yavuze ko bari mu myiteguro yo kuzubaka mu kibanza bafite mu gice cyagenewe inganda ariko ngo ikemezo cy’uyu munsi cyabatunguye, kuko ngo barabimenyesheje na bo bandika ibaruwa ibasaba ko bakongererwa igihe.

Ati “Ejo bamaze kutugeraho turabandikira dusaba kugira ngo tube twakongererwa iminsi yo kwitegura, mu gitondo tubagezeho batubwira ko bari bugaruke ngo tuvugane, none baje bafashe icyemezo cyo gufunga ariko nta kibazo turacyari mu biganiro n’ubundi dufite icyizere ko batwongerera igihe, twari twasabye amezi atandatu ubwo ubuyobozi nibushyira mu gaciro baratubwira icyemezo cyabo.”

Mugisha avuga ko bashobora guhomba kuko ngo icyemezo nk’iki gihutuyeho ntibigeze bamenyesha abakiliya babo ko ibikorwa byimutse, n’aho babyimuriye.

Ibindi bikorwa byafunzwe harimo n’inzu yakorerwagamo Itorero Umurage w’Abera SILOWAMU, ryakoreraga mu gikari cy’inzu ya Kamana Damascene yubatse ku muhanda ugana i Kagugu ahitwa Kinamba n’uruganda rw’akawunga rwa Nshimiyimana Pascal rwitwa Shakina Super.

Ibikorwa byose byahagaritswe bifitanye isano no kwangiza ibinyabuzima byo mu gishanga, mu gihe Umujyi wa Kigali wifuza ko ibishanga bibungabungwa ukeneye kugira icyo ahakorera agasaba ibyangombwa akanahabwa amabwiriza y’uko ibikorwa bye yabikora bitabangamiye ubwigenge bw’ibishanga.

Colette Ruhamya Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe kwita ku Bidukikije, REMA, yavuze ko nta we uri hejuru y’amategeko, ko ibikorwa batangiye byo kwirukana abakorera mu bishanga batabyemerewe no guhagarika ibikorwa biri mu bishanga bitemerewe kuhaba kitazahagararira muri Kigali ahubwo ngo bizaba mu gihugu hose.

Yagize ati “Abantu bafite ibikorwa bose mu gishanga nta byangombwa bakagombye kubikuramo, ubwo icyo dukora turabafungira ubwo bo baraza baduha gahunda y’ukuntu bagiye kubikuramo, nibatabikuramo ubwo Leta irashaka uburyo bwo kubikuramo.”

Itegeko ngenga no 04/2005 ryasabaga ko abafite ibikorwa mu bishanga badafite ibyangombwa byo kuba babifitemo bakwiye kuba babivanyemo bitarenze imyaka ibiri.

Umuyobozi wa REMA avuga ko abo bose badafite ibyangombwa ibikorwa byabo mu gishanga bazabikuramo ariko abari bafite ibyangombwa byo kuhakorera ibikorwa ngo bazahabwa ingurane bimuke.

Nta genamigambi ryakozwe ry’imitungo izatikirira mu bishanga ku bantu bari bayifite kuko ngo nta mugambi Leta ifite wo kubaha indishyi, gusa bigaragara ko abafite ibikorwa mu bishanga n’abatuye aho Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali gifata nko mu gishanga ni henshi.

Umuseke washatse kumenya ikizakorerwa kuri ubwo butaka, Umuyobozi wa REMA avuga ko ari inyigo yindi izakorwa, hakarebwa ko igishanga cyasanwa kikongera kumera nk’uko cyahoze.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal yumvisha abo muri Turukiya ko bava mu gishanga

Mugisha Valens ukorera sosiyete y’abo muri Turukiya yasabye ko baongererwa igihe

Sosiyete y’abo muri Turukiya ikorera mu gishanga ku muhanda ugana mu gakinjiro ka Gisozi

Hari ba Minisitiri Kaboneka, na Dr Vincent Biruta, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abayobozi b’inzego z’umutekano

Murengerantwari Jean Paul uvuga ko atagiye mu Bushinwa kwiga ururimi rwaho ni we wafashije abayobozi kumvikana na ba sebuja

Abashinwa bari banze kuvuga urundi rurimi rutari Igishinwa byasabye umusemuzi

Minisitiri Vincent Biruta abwira Abashinwa ko abayobozi atari bo bagomba kujya gushaka nyiri sosiyete China Road

Minisitiri Kaboneka arabwira uriya muhungu uzi Igishinwa kujya kubwira abakoresha be ko bagomba kwegera ubuyobozi

Ibikorwa nk’ibi biri mu gishanga byangiza cyane imimerere y’igishanga n’ibidukikije

Colette Ruhamya umuyobozi wa REMA avuga ko ibikorwa byose bitemewe gukorerwa mu bishanga bizahava

Nyiri iyi nzu ngo yari yemerewe kubaka station gusa ibindi abishyiraho ntabyangombwa by’ubuyobozi

Abo mu itorero Umurage w’Abera bahise basohora intebe

Imbere y’iyi nzu ikorerwamo urusengero basanze ruri mu gishanga

Aya mazi mabi aterwa n’ibikorwa biri mu gishanga yangiza umwimerere waho

Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. keitha

    13/09/2017 at 3:56 pm

    Nonese haruwigeze arwanya ubuyobozi? Kombona imvugo ikanganye ihabyacyane ngo ntamuntu uri hejuru yamategeko nibyo ibishanga bigomba gutunganwa kdi bikabyanzwa inyungu rusange gusa nuko mbona colette yabijyize intambara niki? ntiyiyizeyeko ibyo yakoze arukurise?

  2. Bakinahe

    13/09/2017 at 4:03 pm

    Ko se batagiye gufunga Hotel La Palisse Nyandungu nayo iri mu gishanga??
    Ko batagiye se gufunga Kigali Parents School nayo iri mu gishanga???
    Kuki batagiye gufunga ziriya nyubako aho ULK yahoze mbere ziri mu gishanga???

    Niba hafashwe icyemezo, kigomba kuba “applied” kuri bose “without selecting some and leaving aside others”. “It is a matter of equitable justice”.

  3. kalisa

    13/09/2017 at 4:11 pm

    NPD nayo bayifunze se?

  4. Kagimbana

    13/09/2017 at 4:57 pm

    Inzu zo gukodesha ikigali zirahari kuko abakomeye barazubatse, abirukanwe mu bishanga nibibwirize bazijyemo kuko inzu zaba nyakubahwa ntizigomba kutinjiza kandi aricyo zubakiwe. Ngaho nibakureho amazu n’ibiraro by’inka byose biri mu bishanga ikigali tubemere, rahira ko mudafunga ibya benengofero gusa?

  5. Kagabo

    13/09/2017 at 5:08 pm

    Imihini mishya itera amabavu. Kariya kazi ntabwo kagomba gukorwa na ba minisitiri. Nta ba Inspecteurs bakiba mu Rwanda? cyangwa ni publicité ku bahawe imyanya mishya muri gouvernement!!!

  6. Muhakwa

    13/09/2017 at 5:17 pm

    Tubadukanye ingoga muri manda nshya. Nimushikame imyaka ni irindwi, yo gushyira mu bikorwa gahunda twitoreye turi 98%.

  7. flora

    13/09/2017 at 5:26 pm

    nibaduhe ibyo bishanga tubibyaze umusaruro mubuhinzi bwimboga

  8. eric

    13/09/2017 at 6:39 pm

    Birababaje ubwo bazabihingamo indabyo Flora we nta mboga bazahingamo bari kurengera ibidukikije,abandi bahakoraga ni ukwicwa ninzara

  9. Mifuririzo

    13/09/2017 at 8:12 pm

    Nibafunge kabisa kuko baratinze, ahubwo abo badafite ibyangombwa bagombye kujyanwa imbere y’ubucamanza bakaregwa, kuko itegeko rirengera ibishanga rimaze igihe risohotse.

    Ikihutirwa kigomba gukurikiraho, ni ukureba inganda zose zohereza imyanda muri ibyo bishanga, uhereye kuri UTEXRWA, ugakurikizaho ruriya rukora impu hamwe n’ibagiro rya Nyabugogo, n’inyange industries.

    Iki nibakirangiza bakurikizeho guhagarika abacukuru amabuye y’agaciro, ayo kubaka n’umucanga, bamaze kwangiza imigezi yo mu Rwanda ku buryo buteye ubwoba. Ibi bikomba kujyana no kubaka sewage system muri KIgali.

    Reports zose za REMA za buri mwaka zigaragaza ko amazi ya Nyabarongo arimo uburozi bureze igipimo, byose kandi bituruka muri Nyabugogo bamenamo imyanda yose y’umujyi wa Kigali.

  10. kalimu

    13/09/2017 at 8:18 pm

    Ni byiza kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima,ariko kandi uburyo bikorwamo nibyo bitanyuze abaturage:
    1.Nibabahe igihe cyo kwitegura kwimuka kuko nawe uwamubwira ngo iyisaha yimuke iwe byamuhungabanya.
    2.NIBIBE KU BANTU BOSE BAFITE IBYO BIKORWA MU BISHANGA NTA VANGURA RIBAYEMO CG GUKINGIRA IKIBABA BAMWE NA BAMWE BAKOMEYE:INGERO; LA PALLISE NYANDUNGU, ULK YA KERA(AHOYAKORERAGA MBERE) KIGALI PARENT,AGA HOTEL KANDI KARI KURI 15, INYANGE INDUSTRIE….. ,KUBAHIRIZA AMATEGEKO BIKWIYE KUBA KU BANTU BOSE NTA VANGURA RIBAYEHO. REKA DUTEGEREZE TUREBE.MURAKOZE

  11. JETli

    13/09/2017 at 9:55 pm

    ariko ntimugasetse!!buriya inyange iri mu gishanga niba inakirimo nticyangiza niba inacyangiza si cyane niba ari na cyane ni inyange!!!

  12. Ishibo

    13/09/2017 at 10:58 pm

    Hahahahahahah! None se igikorwa cyari cyarangira!

  13. plapla

    14/09/2017 at 11:30 am

    nzaba ndeba pe,sankaho werekeza za gatyata se,urebe hariya munsi yumuhanda hose famille ninganda zirimo,noneho kabuye ho hari soprorir,kabuye sugar works,projet yaza machine zihinga,reg poste ya jabana munsi yibigega ,………sinzi pe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock