Liberia: Uwahembewe kwita ku barwayi ba Ebole yapfuye kubera bamurangaranye – UMUSEKE

Liberia: Uwahembewe kwita ku barwayi ba Ebole yapfuye kubera bamurangaranye

Umuforomokazi Salome Karwah wagizwe umuntu w’umwaka  n’ikinyamakuru Time Magazine mu mwaka wa 2014  kubera ubwitange yagize mu kwita ku barwayi b’icyorezo cya Ebola yaguye mu bitaro aho yari yagiye kubyarira nyuma y’aho abanganga banze kumwitaho, ngo banze kumukoraho bakeka ko arwaye Ebola.

Yari yagizwe umuntu w'umwaka yitabye Imana kubera bamurangaranye

Yari yagizwe umuntu w’umwaka yitabye Imana kubera bamurangaranye

Salome Karwah w’imyaka 28 yagizwe intwari kubera kurwanya icyorezo cya Ebola, yari yibarutse umwana w’umuhungu kuwa 17  Gashyantare, yari yabyaye abazwe.

Uyu mubyeyi wari wasezerewe agataha mu rugo iwe yaje kongera kumererwa nabi kuko yari yabyaye abazwe mu ijoro ryo kuwa 19 Gashyantare asubizwa kwa muganga ariko ntiyasubizwa ku bitaro yari yabyariyemo.

Agejejwe ku bitaro bya Eternal Love Winning Africa (ELWA) byari bimwegereye yasanze muganga wita ku barwayi ba Ebola adahari undi wari uri ku izamu yanga kumwegera ndetse amubwira ko bamujyana ku bindi bitaro.

Umugabo wa nyakwigendera witwa Harris yihutiye gutabara umugore we wari umeze nabi agerageza kumwinjiza muri ibi bitaro ariko uyu muganga ntiyagira icyo amufasha ahubwo ngo yibereye kuri facebook.

Uyu mubyeyi utarahawe ubutabazi bwihuse yakomeje kumererwa nabi nyuma y’iminsi ibiri ashiramo umwuka.

Umufasha w’uyu mubyeyi usize abana bane avuga ko icyamubabaje ari uko umuganga wagombaga gutanga ubutabazi bw’ibanze yanze kwita ku mugore we ahubwo yibereye kuri Facebook.

Umuyobozi mukuru w’ibi bitaro yaguyemo yatangaje ko bahise batangira iperereza kugira ngo bamenye ko hari uburangare bwabayeho ababigizemo uruhare babiryozwe.

Uyu mubyeyi asize umugani mwiza dore ko uretse kuba yararanzwe no kwita ku barwayi ba Ebola ngo yanakundaga kurangwa no kwita ku babaye ariko we ntiyabyituwe.

Salome Karwah ngo yashyiraga ubuzima bwe mu kaga agakora no kubarwayi ariko we banze kumukoraho bimuviramo urupfu

Salome Karwah ngo yashyiraga ubuzima bwe mu kaga agakora no kubarwayi ariko we banze kumukoraho bimuviramo urupfu

Ngo yafashaga abarwayi atitaye ko nawe yakwandura

Ngo yafashaga abarwayi atitaye ko nawe yakwandura

Yitaga ku barwayi cyane

Yitaga ku barwayi cyane

Umugabo we Harris yababajwe n'uko umugore atitaweho kandi we ntawe yahezaga

Umugabo we Harris yababajwe n’uko umugore atitaweho kandi we ntawe yahezaga

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

0 Comments

  1. iganze

    03/03/2017 at 9:08 am

    Birababaje cyane, Nyagasani amwakire mu mahoro

  2. Ewe

    03/03/2017 at 11:19 am

    Mu kinyarwanda baravuga ngo ISI NTIGIRA INYITURANO

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock