Lilian Mbabazi yashimangiye ko agifite Ikinyarwanda ku mutima – UMUSEKE

Lilian Mbabazi yashimangiye ko agifite Ikinyarwanda ku mutima

Mu ndirimbo yashyize hanze yise {Ndabivuze} iri mu buryo bw’amagambo ‘lyrics’, Lilian Mbabazi yaririmbyemo ikinyarwanda kidafite gutegwa. Akura urujijo mu bacyekeranyaga ko ari Umugandekazi wuzuye.

Lilian Mbabazi ni umunyarwandakazi wuzuye. Uretse kuba yarakuriye Uganda ari naho afite ibikorwa byinshi

Byagiye bivugwa ko Lilian afite inkomoko mu Rwanda ndetse ko ari naho yavukiye akaza kujya muri Uganda ari muto.

Ku ruhande rwe ntiyigeze abihakana. Yabishimangizaga kuvuga ko akunda igihugu cye cy’u Rwanda ndetse ko ahafite umuryango n’abavandimwe.

Byaje gushimangirwa n’indirimbo yaririmbye mu Kinyarwanda ikozwe na Pastor P idafite ijambo na rimwe risobetse cyangwa se igihekane kiririmbwe nabi.

Iyo ndirimbo ngo iri mu zibimburiye izindi kuri album ateganya gukora izaba iriho indirimbo z’ikinyarwanda gusa nkuko tubikesha urubuga rwa Youtube ye.

Wikipedia ivuga ko Mbabazi Lilian yavutse tariki 28 Kanama 1984. Avukira muri Uganda. Niho yigiye amashuri ye abanza n’ayisumbuye aniga Kaminuza muri Makerere Universty.

Yaje kuza mu Rwanda ahamara igihe kinini abamuzi neza muri icyo gihe bavuga ko yaririmbye mu mahoteli atandukanye arimo Mille Collines n’iyitwaga Mango Pub.

Muri 2003 nibwo yaje kwihuza na bagenzi be Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bashinga itsinda ryiswe {Blue 3}.

Icyo gihe byari nyuma y’aho yari amaze kwegukana irushanwa rya Coca Cola Pop star ryategurirwaga muri Uganda.

Nk’itsinda rya Blue3 bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane zirimo iyo bise {Where You Are, Hitaji n’izindi bagiye bakorana n’abandi bahanzi.

Muri 2010 haje kuvuka umwiryane muri iri tsinda bituma Lilian na bagenzi be batandukana buri umwe atangira kuririmba ku giti cye.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. RAZ

    23/08/2017 at 11:08 pm

    WELL BE BACK HOME MBABAZI ATLEAST URADUKIZA PLAY BACKS

  2. Eddy

    26/08/2017 at 4:31 pm

    Wow ararimba neza rwose nanjye mbe nkawawundi ago ese intare niyo ngwe mwambwira lillian mbabazi ariwe phiona mbabazi??

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock