“Louvre” izina UAE yaguze miliyoni 464 $ kugira ngo iryitse inzu ndangamurage yayo – UMUSEKE

“Louvre” izina UAE yaguze miliyoni 464 $ kugira ngo iryitse inzu ndangamurage yayo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, i Abu Dhabi muri United Arab Emirates haratahwa inzu ndangamurage yatwaye akayabo k’amadolari ya America karenga miliyari 1,1, harimo hafi miliyoni 464 z’amadolari zishyuwe Ubufaransa kugira ngo bwemere ko yitiranwa n’inzu ndangamurage y’Abafaransa ya ‘Louvre’ ariko ni imikoranire ikubiyemo byinshi. Gusa, izafungurirwa abakerarugendo kuwa gatandatu tariki 11 Ugushyingo.

Louvre ya Abu Dhabi yatwaye akayabo karenga miliyari y'amadolari ya America.

Louvre ya Abu Dhabi yatwaye akayabo karenga miliyari y’amadolari ya America.

Iyi nyubako y’agatangaza yubatse ku kirwa kitwa Saadiyat Islandiratahwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, Igikomangoma cyahawe ikamba cya Abu Dhabi Mohammed bin Zayed Al-Nahyan, umwami wa Morocco Mohammed VI, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Inkuru zigaragara ku binyamakuru bikomeye nka The Newyorktimes, ziravuga ko Ubufaransa bwasinyanye na UAE amasezerano y’imyaka 30 azatwara muri rusange miliyoni 974, arimo ariya y’izina, imurikabikorwa rizajya rikorerwa muri iyi nzu ndangamurage ndetse n’ibihangano by’ubugeni bizagenda biyishyirwamo. Aha hagaragaramo ibihangano by’abanyabugeni b’abafaransa bimaze imyaka myinshi.

Kubera aya masezerano inzu ndangamurage n’ibigo by’Ubufaransa bigera kuri 17 byimuriye ibimenyetso ndangamurage n’amateka, ndetse n’ibihangano by’ubugeni bisaga 300 muri iyi nzu ndangamurage ya “Louvre Abu Dhabi”, harimo na ‘portrait’ yitwa “La Belle Ferronnière” ya Leonardo da Vinci yakozwe hagati y’umwaka wa 1490 – 1496. Inzobere z’Abafaransa kandi zizamara imyaka 15 zigira inama UAE mu bijyanye no gucunga iyi nzu.

La Belle Ferronnière ya Leonardo da Vinci.

La Belle Ferronnière ya Leonardo da Vinci.

Amasezerano hagati y’Ubufaransa na UAE yemejwe n’inteko ishinga amategeko mu 2007, ikaba yaragombaga kuzura mu 2012 ariko kubera impamvu zitandukanye zagiye zizamo yuzuye ikerereweho indi myaka 5.

UAE yafashe ikirwa cya kitwa Saadiyat igihindura agace k’umuco n’amateka kazashorwamo miliyari zirenga 26 z’amadolari ya America hubakwa ibikorwaremezo bikurura abakerarugendo, uretse iyi nzu ndangamurage hari n’izindi nzu ndangamurage ebyiri nazo zizahubwa nazo byitezwe ko zizatwara akayabo karenga miliyari y’amadolari buri imwe.

Imbere muri iyi nyubako ya Louvre Abu Dhabi.

Imbere muri iyi nyubako ya Louvre Abu Dhabi.

Louvre Abu Dhabi yubatse ku kirwa.

Louvre Abu Dhabi yubatse ku kirwa.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock