LowestRates yo muri Canada yemeje ko izitabira Tdu Rwanda 2017 ifite intego ebyiri – UMUSEKE

LowestRates yo muri Canada yemeje ko izitabira Tdu Rwanda 2017 ifite intego ebyiri

Harabura iminsi 32 ngo Tour du Rwanda 2017 itangire. Amakipe azayitabira yatangiye kwivuga imyato. Iyabimburiye ayandi ni LowestRates Cycling team. Umuyobozi wayo yemeza ko bazaza mu Rwanda bafite intego ebyiri; gutsinda etape zirenze ebyiri batsinze umwaka ushize, no gushimangira umubano bafitanye n’u Rwanda.

LowestRates yo muri Canada igarutse muri Tour du Rwanda ifite intego ebyiri

LowestRates yo muri Canada igarutse muri Tour du Rwanda ifite intego ebyiri

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 amakipe atandukanye aturuka mu mpande zitandukanye z’isi azitabira isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Muri ayo makipe harimo na LowestRates Cycling team yo muri Canada igiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yo gukina Tour du Rwanda 2016 ikegukanamo etape ebyiri (2) zombi zatsinzwe n’umunya-America Timothy Rugg.

Umuyobozi mukuru wa LowestRates Cycling team yabwiye ‘Canadian Broadcasting Corporation’ ko bamaze iminsi bitegura urugendo rwo kuza mu Rwanda kandi ngo bihaye intego ebyiri.

Frédérick Gates yagize ati: “Ku Cyumweru twakoze urugendo ku igare twise ‘Urugendo ruva ku musozi wa Outaouais (umwe mu misozi ya Canada) rujya mu rw’imisozi igihumbi’. Twakusanyije inkunga y’abatuye hano. Tuzakuramo impano y’ibikoresho bitandukanye by’igare n’imyenda tuzashyira abavandimwe bacu bo mu Rwanda.

Dukomeje kwitegura Tour du Rwanda tuzitabira ku nshuro ya kabiri. Tuziko ari isiganwa riba rikomeye ariko tuzakora ibishoboka ngo turenze ku mateka twakoze umwaka ushize dutwara etape ebyiri muri zirindwi zakinwe. Turifuza gutsinda birushijeho. Tuzajyana intego ebyiri mu Rwanda; Gutsinda no gushimangira umubano dufitanye n’inshuti zacu zaho.”

Iyi LowestRates Cycling team ni imwe mu makipe 14 yo hanze azitabira Tour du Rwanda. Amakipe atatu yo mu Rwanda nayo akomeje imyitozo ikomeye iri kubera mu mihanda y’uturere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize yegukanywe na Valens Ndayisenga umukinnyi wa LowestRates Cycling team waje hafi ku rutonde rusange ni Rugg Timothy wabaye uwa 11.

Timothy Rugg wari muri LowestRates yo muri Canada umwaka ushize yabaye uwa 11 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda

Timothy Rugg wari muri LowestRates yo muri Canada umwaka ushize yabaye uwa 11 ku rutonde rusange rwa Tour du Rwanda

Ibihumbi bikurikirana Tour du Rwanda buri mwaka bitegerezanyije amatsiko uko amakipe arimo LowestRates azitwara

Ibihumbi bikurikirana Tour du Rwanda buri mwaka bitegerezanyije amatsiko uko amakipe arimo LowestRates azitwara

Bagarukanye intego zo gutwara etape zirenze 2 batwaye umwaka ushize

Bagarukanye intego zo gutwara etape zirenze 2 batwaye umwaka ushize

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock