Madagascar: Indwara imaze guhitana abantu 143 – UMUSEKE

Madagascar: Indwara imaze guhitana abantu 143

Muri Madagascar hamaze gupfa abantu 143 bahitanywe n’indwara itaramenyekana ariko bavuga ko isa indwara yigeze kwaduka i Burayi mu gihe amateka yitwa Igihe cyo Hagati. Iyi ndwara bayise ‘medieval disease’.

Iriya ndwara ngo imaze guhitana abantu 143

Abashinzwe indwara zandura mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bavuga ko iriya ndwara iri kwandura cyane nk’uko byagenze mu myaka 50 ishize.

Imibare ivuga ko iyi ndwara yiyongereye ku kigero cya 9% mu gihe cy’icyumweru gishize.

Kugeza ubu hari abantu bagera ku 1.947 bamaze kwandura iriya ndwara muri Madagascar.

Abashinzwe ubuzima baratanga impuruza bavuga ko iriya ndwara ishobora gukwira no mu bindi bice by’Africa nka Mozambique.

Abahanga bavuga ko bimwe mu bimenyetso biyiranga harimo ibicurane, gukorora no guhinda umuriro. Yica bibiri bya gatatu by’abo yafashe mu gihe cy’amasaha 24.

Bemeza ko iriya ndwara nigera mu bice by’imbere muri Africa bizagorana kuyihagarika.

Professor Jimmy Whitworth wigisha mu ishuri ry’ubuzima ryitwa London School of Hygiene & Tropical Medicine  yabwiye  MailOnline ko iriya ndwara ariyo imeze nabi mu gihe cy’imyaka 50 ishize.

Ngo ni indwara yibasira abakene kandi batuye mu cyaro. Jimmy yavuze ko iriya ndwara iterwa n’uko abatuye mu byaro begerenye bakunda kuba bafite imbeba mu ngo zabo kandi ngo imbeba nizo zikwirakwiza udusimba gutera iriya ndwara.

Banki y’Isi yemereye ubutegetsi bwa Antananarivo miliyoni 5 $, akazafasha mu kuzana imiti n’ibikoresho hamwe n’abaganga.

Abaturage bahawe uturindamazuru kugira ngo tubarinde guhumeka umwuka wanduye

Ibigo by’amashuri n’insengero byafunzwe kugira ngo abantu badahura bakanduzanya

Hari impungenge ko iriya ndwara yakwira no bindi bihugu by’Africa nka Kenya, Ethiopia, Tanzania, Mozambique, Africa y’epfo.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Kari

    09/11/2017 at 10:16 pm

    Uwiteka adutabare,ubu ntihabuze abazungu bazana iyo virus nkuko bazanye iya ebora,simbizera banyeretse ubugome nk ubwa shitani.none iyo ndwara ko itegeze itera mbere hose?ko imbeba ziba hose kuri iyi si?nibo simbashira amakenga.dusenge cyane batsindwe,hari ibyo bigeze gutera abirabura muri america bibica umusubizo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock