Magaly usanzwe ukora MakeUp yinjiye mu muziki – UMUSEKE

Magaly usanzwe ukora MakeUp yinjiye mu muziki

Ingabire Magaly ni izina ryamenyekanye cyane ku bijyanye no kugira ubumenyi mu gusiga Make Up {ibirungo} abanyamideli n’ibyamamare bitandukanye byo mu muziki. Ubu ngo yamaze gufata inzira yo gukora umuziki bya kinyamwuga.

Magaly ubu ytangiye gukora umuziki ku izina rya Magaly Pear

Magaly Pearl niryo zina agiye kujya akoresha mu mazina yandi yose yifuzaga kuba yakoresha mu muziki ibyo bita A.K.A.

Avuga ko azanywe no kuba yagira uruhare rugaragara rwo kuwuteza imbere ntube umuziki wumvikana mu Rwanda gusa ahubwo ukarenga imbibi.

Pearl yabwiye Umuseke ko abahanzikazi barimo Knowless, Charly & Nina, Priscillah, Paccy na Jody Phibi ari abo gushimirwa ku ruhare bagira ku ruhande rw’abakorwa.

Ati “ Umuziki w’abanyarwanda ugeze kure , ugenda utera imbere uko bwije n’uko bukeye ni ibintu nishimira cyane. Njye gutera ingabo mu bitugu bagenzi banjye kandi mpamya ko imbere ari heza”.

Avuga ko agiye kuzana umuziki mwiza ushimisha abantu, unafite ubutumwa bugera ku mitima ya benshi.

Ibyo byose asanga atari we gusa uzabyishoboza ahubwo hakenewe ubufatanye bw’abahanzi nyarwanda noneho n’abanyamahanga bakabona ko hari imikoranire ibaranga.

Icyo gihe ngo nta muhanzi n’umwe w’icyamamare wakwanga gukorana indirimbo n’abanyarwanda kubera ubumwe no gushaka kutezanya imbere yaba ababonaho.

Magaly umaze imyaka ine muri Amerika, yabwiye Umuseke ko ubu ari na ambasaderi w’inzu izwi ku isi mu bijyanye no kumurika imideli, gusiga MakeUp no gukora imibavu ‘Parfum’ yitwa {Christian Dior}. Muri Gicurasi 2017 yaririmbye mu gitaramo Umunya-Nigeria Tekno yakoreye muri Amerika.

Evode MUGUNGA

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Theodosie

    16/08/2017 at 11:18 pm

    Uyu se ni Magaly nzi twahuriye Washington cyera aba Virginia ?yooo Magaly tera imbere rwose

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock