Mageragere: Umubyeyi w’imyaka 54 yishwe n’ingona – UMUSEKE

Mageragere: Umubyeyi w’imyaka 54 yishwe n’ingona

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Umubyeyi w’imyaka 54 witwa Nyirampakaniye Sperata wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge yishwe n’ingona yamufatiye ku ruzi rwa Nyabarongo yagiye kuvoma.

Ifoto ya nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata.

Ifoto ya nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata.

Uyu mubyeyi ingona yamufatiye muri Nyabarongo mu mudugudu wa Murondo yagiye kuvoma ngo bitegure kujya mu Misa. Nubwo yari ari kumwe n’umwana we n’undi muntu umwe, niwe wenyine ingona yishe gusa.

Amakuru dukesha abaturanyi, aravuga ko ingona yamufashe hafi Saa kumi n’ebyiri n’igice (6h30) z’igitondo. Ubu ngo umurambo we wabonetse, ndetse biteguye guhita bajya kuwushyingura, nubwo bagitegereje ko Police iza gukora Raporo z’icyamwishe cyangwa kumujyana kwa muganga gukora ibizamini bizwi nka “Autopsie”.

Abaturanyi ba Nyakwigendera bavuga ko n’ubusanzwe iyo bagiye kuvoma ingona zajyaga zikunda kubahusha zigatwara nk’imyenda.

Nyakwigendera Nyirampakaniye Sperata wanayoboraga Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Kagari ka Kavumu asize abana bane.

Abaturanyi baje gutabara uyu muryango.

Abaturanyi baje gutabara uyu muryango.

Abaturanyi bababajwe cyane n'uru rupfu rutunguranye.

Abaturanyi bababajwe cyane n’uru rupfu rutunguranye.

UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. BARAFINDA

    23/07/2017 at 5:43 pm

    Yoo biteye agahinda.Nyagasani arebe izo mfubyi asize.

  2. laurent

    23/07/2017 at 7:52 pm

    mubaze umuyibozi wa wasac icyo abivugaho

  3. Bob

    23/07/2017 at 9:24 pm

    Shame on you James and WASAC. Mukwiye gushyira ingufu mu gukwirakwiza amazi mu gihugu hose abantu bakareka Gupfa bazize ingona kandi n’ubundi baba bagiye kuvoma ibirohwa.

  4. c

    24/07/2017 at 6:36 am

    No comment!
    (UWITEKA atubabarire: hari ubwo njya ngira ubwoba ko azatubaza twe abajijutse icyo twamariye abatajijutse mu koroshya ubuzima bwabo)

    • Seka

      24/07/2017 at 11:26 am

      Azabibabaza ntashiti, ahereye kuri Prezida wa Repubulika

  5. Jolie

    24/07/2017 at 6:52 am

    None se babahaye amarobine aho kuvona ibirohwa bya Nyabarongo. Mbega akaga. Umuryango we wihangane

  6. robwa

    24/07/2017 at 7:02 am

    Uyu mubyeyi aruhukire mu mahoro. Azize kutagezwaho amazi meza na wasac.

    Uzatsinda amatora ya Perezida azagire icye ikibazo cy’abanyarwanda bakiyoboka imigezi n’ibishanga bagiye kuvoma amazi kuko WASAC yo ibyayo byahindutse igipindi gusa gusa! Azite ku kwigisha abaturage guhindura imyumvire maze anabahe imiyoboro y’amazi meza n’uburyo bwo kuyibungabunga.

  7. Kalisa

    24/07/2017 at 7:18 am

    Mpora nibaza icyo aba baturage bazakora NGO iki ikibazo gikemuke bikanyobera. RDB ntibemerera kuba bakoresha imiti izica (ingona) ikindi Leta ntibaha amazi NGO bareke kuvoma Nyabarongo.

    Ikindi njye numva hajyaho n’ikigega gitanga impozamarira Ku miryango ibura abayo bishwe n’inyamaswa.

    Ibi birakabije kabisa. Mageragere ni mu mujyibwa Kigali, biteye nagahinda kumva ko bavoma Nyabarongo.

  8. Robert

    24/07/2017 at 9:29 am

    Izi ngona zikwiye kwicwa ntizikomeze kumara abantu. Ntabwo byumvikana ukuntu ngo RDB yaba ishaka ko izo ngona ziticwa. Ubwo se ari ingona ari n’umuntu ni nde uhabwa agaciro???

    Ko iyo umuntu yishe undi nawe bamukatira igihano cyo kwicwa (n’ubwo ubu cyakuweho) cyangwa gufungwa burundu, kuki izo ngona zo zitakwicwa cyangwa ngo bazishyire mu gifungo cya burundu aho zitazongera kurya abantu.

    • urasetsa

      24/07/2017 at 10:00 am

      urasetsa nonese ko zikamwa amadovize uriya zariye yinjije angahe????numvise ko ari nizo boroye zivuye ahandi ninka za ntare zo mu kagera ariko nibe nazo zirarinzwe kandi ingona n’inyamaswa mbi cyane.hababaje rubanda abo muri RDB se bahurira he n’ingona iyaba ari abana babo bahavoma biba byarakemutse.

  9. Callixte

    24/07/2017 at 11:19 am

    Ikibazo cy’amazi cyagombaga gushakirwa umuti kuburyo bwihuse kuko utariwe n’ingona azazira microbe nk’abavoma mu mibande n’abacukura ibyobo bakagurisha amazi mabi. Abaturage nta hitamo baba bafite kuko aya WASAC n’aho bashyize imiyoboro cg amavomo, adakunda kuboneka. Urugero rwa Gikondo Nyenyeri, Rebero ugana n’aho Mageragere.
    Umuryango we wihangane.

  10. Jolie

    24/07/2017 at 11:28 am

    Ariko se iterambere ritagira amazi ni terambere nyabaki?

  11. kangenzi

    24/07/2017 at 11:28 am

    Imana imwakire. Abe bihangana Nyagasani abakomeze. Icyo nsobanuza ni iki baraba bamujyana kwa muganga ngo barebe icyamwishe kubera iki kandi kizwi? Si ingona yamwishe se baraba basuzuma iki?

  12. ntezi

    24/07/2017 at 12:14 pm

    imana imuhe iruhuko ridashira

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock