Mani Martin na Nyamitari mu bazitabira iserukiramuco ry’imbyino gakondo rizabera Musanze – UMUSEKE

Mani Martin na Nyamitari mu bazitabira iserukiramuco ry’imbyino gakondo rizabera Musanze

Abahanzi barimo Mani Martin, Jules Sentore, Patrick Nyamitari na Andy Bumuntu bazitabira iserukiramuco ry’imbyino gakondo rizwi nka “Kaci Kaci” rizabera mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017.

Nyamitari, Mani Martin na Jules Sentore ni bamwe mu bahanzi batumiwe muri iri Serukiramuco.

Nyamitari, Mani Martin na Jules Sentore ni bamwe mu bahanzi batumiwe muri iri Serukiramuco.

Iryo serukiramuco rigiye kubaho ku nshuro ya mbere aho rizibanda ku mbyino gakondo, by’umwihariko imidiho yo mu majyaruguru.

Abahanzi batumiwe muri iri serukiramuco ryiswe ‘Kaci Kaci’ kugira ngo bafashe Abanyamusanze kuryoherwa n’umuco wabo, ni Mani Martin, Jules Sentore, Patrick Nyamitari, Andy Bumuntu, Yemba Voice, Peace Jolis, n’abandi benshi biganjemo amatorero yo mu Karere ka Musanze.

Uretse abahanzi bazaririmbamo gusa ngo muri iryo serukiramuco hazerekanwa bimwe mu bikorwa by’ ubukorikori byiganjemo ubugeni bukorwa n’ abaturage bo mu karere ka Musanze.

Abazitabira iryo serukiramuco ngo bazigishwa kumasha kuko hazaba hamurikwa umwimerere w’ ikigake n’ urwagwa byose bikorerwa mu karere ka Musanze.

Jules Sentore uheruka kwitabira iserukiramuco ryitwa “Festival du cinéma africain de Khouribga” rmuri Morocco akabasha no kuhakura igihembo mu kiganiro yagiranye n’Umuseke yavuze ko ubu noneho aricyo gihe nk’abahanzi ngo bafashe abaturage gusobanukirwa umuco.

Ndetse ngo ku ruhande rwe nk’umuhanzi ukora ibihangano bishingiye ku muco gakondo, ngo yiteguye gufasha Abanyamusanze bakaryoherwa na ririya Serukiramuco ku buryo rizajya kugaruka banyotewe.

Sentore avuga ko babwiwe ko muri ririya Serukiramuco hazibandwa ku muco wo mu Majyaruguru, by’umwihariko mu Karere ka Musanze cyane mu mbyino zaho nk’ikinimba n’uburyo baririmbamo byihariye, ariko bo ngo batumiwe nk’abahanzi bazasusurutsa abaturage.

Ati “Kubona ntumirwa nk’umuhanzi w’injyana gakondo ndabyishimira cyane kuko biba biri mu rwego rwo kugira ngo twimakaze umuco wacu tunawusigasira, tunarushaho kuwukunda.”

Jules Sentore kandi asanga byaba byiza buri muhanzi agize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere umuco w’igihugu.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock