Marina yatandukanye na Austin wamufashaga mu muziki – UMUSEKE

Marina yatandukanye na Austin wamufashaga mu muziki

Uwase Deborah umuhanzikazi uzwi nka Marina mu muziki, amakuru agera ku Umuseke aravuga ko yamaze gutandukana na Uncle Austin wamufashaga mu by’umuziki nka Manager we.

Marina wamaze gutandukana na Uncle Austin wamufashaga mu muziki

Ayo makuru avuga ko Marina yaba yamaze kubona undi mujyanama mushya witwa Rama cyangwa se Ramadhan nkuko Uncle Austin yabinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Gutandukana kwa Uncle Austin na Marina, ngo ni uburyo bw’uko umwe muri bo agomba kwita ku muziki we bya kinyamwuga bitari ukumufasha gusa.

Ramadhan wamaze kugirana amasezerano na Marina yitwa ay’igihe kirekire ariko kitazwi uko kingana, avuga ko yahisemo gukorana na Marina nk’umunyempano mushya mu muziki kandi ugaragaza ubushobozi.

Ati “Mu gihe gito amaze mu muziki, afite izina rigaragaza ko yitaweho ashobora kugira impinduka akora mu muziki w’u Rwanda. Ibyo ni bimwe mu byatumye nifuza imikoranire yanjye nawe”.

Uyu Ramadhan ni izina ritari risanzwe rivugwa cyane mu bajyanama b’abahanzi nk’andi arimo Muyoboke Alexis, Richard n’abandi. Gusa we avuga ko ibikorwa yifuza gukora aribyo bizagaragaza uwo ariwe.

Mu ntangiriro za 2017 nibwo Marina yumvikanye bwa mbere mu ndirimbo yise ‘Byarara bibaye’. Yumvikana mu jwi benshi bacyekaga ko ari Priscillah.

Nyuma y’iyo ndirimbo yaje kumvikana mu ndirimbo ihuriwemo n’abandi bahanzi basanzwe bafite amazina akomeye mu muziki barimo Jay Polly, Urban Boys n’abandi yitwa ‘Too Much’.

Byaje gutuma afata ingamba zo gukora umuziki by’umwuga kubera ko yasaga nk’umaze kubona intangiriro y’inzira mu rugendo rw’umuziki akora indi nshya yise ‘Bikakubera’.

Marina yabwiye Umuseke ko yinjiye mu muziki abizi neza ko ashobora guhura n’imbogamizi zitazamworohera. Ariko yiteguye gukora uko ashoboye akagera ku ntego ye yo kugira umusanzu atanga ku muziki w’u Rwanda.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock