Massamba yateguye igitaramo yise INTSINZI i Wacu – UMUSEKE

Massamba yateguye igitaramo yise INTSINZI i Wacu

Massamba Intore cyangwa se ‘Sambaless’ izina rizwi n’abantu babyirukanye mu buto bwe, yateguye igitaramo yise ‘Intsinzi i Wacu’ kizaba nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu tariki ya 05 Kanama 2017.

Massamba Intore amaze imyaka 28 ari umuyoboke w’ishyaka rya RPF-Inkotanyi

Muri icyo gitaramo ngo yifuza ko abantu bose bagize uruhare mu kwamamaza umukandida w’ishyaka rya RPF ariwe Paul Kagame igihe baba batsinze bazafatanya kwishimira iyo ntsinzi.

Mu cyumweru gishize, Uyu muhanzi yavuze ko Umukandida wa RPF-Inkotanyi natorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, nk’abahanzi bamwifuzaho kububakira inzu (salle) y’ibitaramo yabafasha kwiteza imbere.

Ikibazo cy’inzu yo gukoreramo ibitaramo, cyagiye kigaragazwa n’abahanzi inshuro nyinshi ko kuba nta nzu iberamo ibitaramo bafite ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Muri icyo gitaramo kizabera muri Hotel Ubumwe, Massamba yavuze ko hari abandi bahanzi batandukanye bazaba baje kwifatanya nawe.

Massamba Intore umaze imyaka 28 ari umuyoboke wa RPF-Inkotanyi, ni umwe mu bahanzi hafi 15 bari gufasha Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu bahanzi bandi bari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR, harimo Kitoko Bibarwa, Knowless, Dream Boys, Jules Sentore, Tom Close, Jay Polly, Urban Boys, Christopher, Senderi, Intore Tuyisenge, Riderman, King James n’abandi.

Aha yari kumwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bo ku Nyundo mu gikorwa cyo kwamamaza

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Jules

    01/08/2017 at 7:09 pm

    Nonese arategura Intshinzi amatora ataranaba ngo amenye uwatsinze. Ubwo se Dr Frank cyangwa Philippe umwe muribo atsinze ikyogitaramo kyakomeza?
    Ibyiwacu bihora bicuramye… lol

  2. Sambaless

    03/08/2017 at 1:20 pm

    “Muri icyo gitaramo ngo yifuza ko abantu bose bagize uruhare mu kwamamaza umukandida w’ishyaka rya RPF ariwe Paul Kagame igihe baba batsinze bazafatanya kwishimira iyo ntsinzi” Ubwo se uyu mukandida aramurse atagize amahirwe yo gutsinda aya matora (Mumbabarire ariko sibyo mwifuriza), Nyakubahwa Masamba yakomeza iyi gahunda ye? Bwana Munyamakuru jya utubariza ibibazo nk’ibi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock