Mc Tino yajombye urwara mu jisho abiyita abahanzi bakomeye – UMUSEKE

Mc Tino yajombye urwara mu jisho abiyita abahanzi bakomeye

“Wiyita ute umuhanzi urenze abandi mu gihugu ukora ibitaramo by’ubuntu? Ukiririmba mu tubari buri wa gatandatu? Ugifata moto cyangwa utega Bus?”- Mc Tino.

Mc Tino yihanangirije abahanzi biyita ko barenze abandi. Ko ibikorwa byabo byakivugiye

Umunyamakuru, Umuhanzi, Umushyushyarugamba {MC} akaba n’umunyarwenya rimwe na rimwe ubusanzwe witwa Kasirye Martin cyangwa se Mc Tino mu muziki, avuga ko igihe cyose umuntu akubona mu buryo butamugoye utakiyise ikirangirire ‘Super Star’.

Mbere yo kwiyumva utyo wakabanje ugaharanira kubaka izina ryawe n’ibikorwa bibonwa na bose aho kwishyira mu mutwe ko urenze ibyo yita nko gushuka ubwonko.

Mc Tino umwe mu bahanzi badakunze gupfana ijambo, yeruriye Umuseke ko mu Rwanda hari abahanzi bamaze kwishyira mu myanya yo hejuru ko barenze abandi.

Ku ruhande rwe abona ibyo ntaho bihuriye n’ibikorwa abanyarwanda bashaka ku bahanzi. Ko aho kwishyira hejuru bakabanje kumenya neza icyo basabwa ngo bamamare.

Ati “Niba wumvikana kuri radiyo eshatu zikunzwe muri Kigali kubera ko wazishyuye ngo zigukine, wibaza ko izindi 40 zidafite abazumva?”.

Avuga ko hakiri igihe kugira ngo umuhanzi abe yakwicara ngo yiyumvishe ko asumba abandi mu gihe hari aho wajya mu gihugu ugasanga ntibazi niba iryo zina ari iry’umuhinzi cyangwa se umuyobozi runaka.

Yakomeje atanga inama ku bategura amarushanwa ahuriza hamwe abahanzi bakomeye, ko mu rwego rwo kugirango ibintu bijye bica mu mucyo bajya bashaka radiyo bakorana nazo mu gutanga amanota ku barushanwa.

Icyo gihe ko abanyarwanda bajya bitorera ku karubanda umuhanzi uhiga abandi aho kubinyuza mu butumwa bugufi {SMS} rimwe usanga hari n’uharenganiye kubera kubura amikoro.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Gilbert

    07/08/2017 at 5:40 pm

    Nibyo kabisa urabahaye nuko batumva

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock